00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzitane z’ibibazo mu myigire, uko yashinze umuryango w’abatabona mu Rwanda: Ikiganiro na Dr Kanimba

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 January 2024 saa 07:22
Yasuwe :

“Byari bigoye ariko byarashobotse narize. Naje kubona ko ari nk’aho nta bandi bantu bafite ubumuga bwo kutabona bari barize i Burundi no mu Rwanda.” Ayo ni amwe mu magambo ya Dr Kanimba Donatille, uyobora umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (Rwanda Union of the Blind:RUB), akaba ari na we wawushinze.

Ubumuga bwo kutabona bwamufashe afite imyaka itanu. Icyo gihe yabaga i Burundi. Ababyeyi be b’Abanyarwanda bari baramuhunganye. Muri Kenya ni ho yabashije kubona ishuri ry’abatabona abifashijwemo n’abamisiyoneri.

Yize mu ishuri ricumbikira abanyeshuri ku buryo atashobora gutaha buri kiruhuko, ahubwo yategerezaga ko umwaka ushira kubera ko akenshi byabaga ngombwa kugenda mu ndege, bikaba bihenze.

Avuga ko icyo gihe nta modoka zari zihari ku buryo byorohera umuntu gutega ava muri Kenya kugera i Burundi. Byarashobokaga gukoresha gari ya moshi kugera i Kampala, ariko kuvayo kugera i Burundi byari bigoye ku muntu utaragombaga kunyura mu Rwanda.

Ati “Byari bigoye ariko byarashobotse narize; ntabwo jyewe nize mbizi ko byari ibintu bidasanzwe kuba umwana ufite ubumuga bwo kutabona ari mu ishuri yiga nk’abandi bose, ahubwo naje kubimenya maze gukura; nibwo naje gusanga ari nk’aho nta bandi bantu bafite ubumuga bwo kutabona bari barize i Burundi. N’aho nziye mu Rwanda, naje kumenya ko nta bandi bari bahari.”

Ibyamukomereye mu myigire ye

Kanimba yarangije amashuri yisumbuye mu 1977 muri Kenya, afite amanota meza amwemerera gukomeza muri Kaminuza aho yakurikiye amasomo y’imibereho myiza na politiki ‘Sociology and Government (Political Sciences)’.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yifuzaga kwiga indimi, aza kubihindura kubera ko yasabwaga gusoma ibitabo byinshi kandi akeneye abamusomera.

Masters yize ibijyanye n’imiyoborere mu by’uburezi (Education leadership and management) mu Rwanda. ‘Doctorat’ afite ni iy’icyubahiro mu by’imiyoborere n’imicungire y’imishinga kubera ibikorwa byahinduye ubuzima ku bafite ubumuga cyane cyane abafite ubumuga bwo kutabona.

Kanimba yavuze ko kimwe n’abandi bose mu buzima, umuntu ufite ubumuga agomba guharanira kurenga imbogamizi afite ariko we bimusaba imbaraga nyinshi.

Ati “Ugomba kwiyemeza kurenga imbogamizi ufite, nkunda kugereranya ubuzima bw’umuntu cyane cyane ufite ubumuga n’amarushanwa yo kwiruka usimbuka inkiramende, ugwa mu mazi ukayambuka cyangwa ugataruka umurambararo ariko ugakomeza ukiruka uharanira gutsinda; ubwo ni bwo buzima bw’umuntu uwo ari we wese. Noneho ufite ubumuga, za mbogamizi ziba ari nyinshi.”

Ibyankomereye cyane ni ukwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye cyamaraga imyaka ibiri muri Kenya.

Ati “Ikigo nigagamo ntabwo iyo myaka cyari kiyifite, byari ngombwa kujya kwiga mu kigo gisanzwe wigana n’abanyeshuri badafite ubumuga bwo kutabona, nta myiteguro ikigo cyakoze yo kwakira umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona. Ibyatangwaga byose ni ibyari bigenewe abanyehsuri babona.”

“Ibitabo byari ibisanzwe ari ukwinginga abandi banyeshuri bakagusomera kugira ngo ushobore gutegura ‘notes’, gukora ibizamini twagombaga gukoresha imashini yandika inyuguti zisanzwe (typewriter) wandika utari busubire inyuma ngo ushobore gukosora ibyo wanditse kubera ko utabasha kubisoma.”

Nubwo bimeze bityo, ngo yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza amwemerera gukomeza muri kaminuza ariko akomeza guhura n’imbogamizi nk’izo yahuye na zo mu mashuri yisumbuye.

Ati “Cya kibazo nahuye na cyo mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza cyarakomeje ariko nashoboye kwiga ndatsinda. N’ahandi hose nize, icyo ni cyo kibazo nahuye na cyo; kugenda ugasanga isi ntabwo iteganyiriza abafite ubumuga, ari wowe ugomba kwirwanaho.”

Dr Kanimba Donatille yasobanuye ingorane yahuye na zo mu myigire n'uko yaje gushinga Umuryango w'Abatabona mu Rwanda

Imirimo Dr Kanimba yakoze

Mu kazi yakoze harimo no kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye muri Kenya nyuma yo kurangiza kaminuza.

Yabanje gukora muri Minisiteri y’Umuco muri Kenya hanyuma baza kumubwira ko akazi yari yarabonye kadahabwa abanyamahanga, ko bakamuhaye batazi ko atari Umunyakenya. Byabaye ngombwa ko akavamo ajya kuba umwarimu.

“Kugira ngo mbashe gukosora amakaye y’abanyeshuri nagombaga kuba mfite umukozi umfasha, unsomera ya makayi. Kuzuza bulletin no gutanga ‘notes.’ Icyo gihe mudasobwa nta zari zihari. Nabimazemo imyaka itandatu.”

“Nagiye gukora mu muryango w’abatabona muri Kenya (Kenya Union of The Blind) nk’umuntu uhuza ibikorwa by’abagore no kuzamura uruhare rwabo mu muryango.

Icyo gihe Kenya yari ifite intara umunani, imwe muri zo iruta u Rwanda ubunini (Rift Valley). Agace kamwe kayo ni ko ntagiyemo, ahandi hose narahageze njya gusura abagore kugira ngo dushobore kubahuza no kuzamura imyumvire yabo. Ako kazi nagakoze imyaka ibiri bihita bishoboka ko twataha mu Rwanda.”

Intego z’umuryango w’abatabona zagezweho nubwo hari ibigikeneye kunozwa

Rwanda Union of the Blind ni umurynago wayishinzwe na Kanimba Donatille ahereye ku bunararibonye yakuye mu muryano w’abatabona muri Kenya. Icyo gihe hari mu 1994.

Yagize ati “Intego ya mbere twari dufite kwari ukugira ngo twishyire hamwe, twikorere ubuvugizi muri leta no mu muryango rusange w’Abanyarwanda kugira ngo bamenye ko duhari, hanyuma baduteganyirize. Leta imenye ko turi bamwe mu baturage dufite imbogamizi zituma tugira ibyo dukenera abandi badakenera, itwiteho.”

“Ntabwo biragerwaho 100%, hari byinshi bitarakorwa. Usanga bajya guteganyiriza abafite ubumuga baramaze guteganya uko gahunda y’abasanzwe izashyirwa mu bikorwa, ugasanga barasubira inyuma kwinjizamo gahunda z’abafite ubumuga nyuma.”

Mu bitarashyirwa mu bikorwa bakomeje gukoraho ubuvugizi harimo gukora imihanda y’abafite ubumuga, aho nk’umuntu ugendera mu kagare ashobora kunyura bitabaye ngombwa ko aba ari kumwe n’umusunika.

Yakomeje agira ati “Ariko nibura leta itegura ibizamini ikibuka ko hari n’abakenera izindi nyandiko nka ‘braille.’ Bajya gukosora ibizamini bakibuka ko hari ababikoze muri braille. Hari ibikorwa ariko hari n’ibitarakorwa.”

Rwanda Union of the Blind ifite ibikorwa bitandukanye bigamije gusubiza ubuzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, byatumye Kanimba wawushinze ahabwa ibihembo byaba ibyo ku rwego mpuzamahanga n’iby’imbere mu gihugu.

Nubwo atabona, akora imirimo yo mu biro yifashishije mudasobwa ifite ikoranabuhanga ryunganira abafite ubumuga bwo kutabona ikunganirwa n’ikora inyandiko za ‘braille’ isomeshwa intoki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .