Nubwo bimeze bityo, hari abayareba nka bimwe byo gushungera, abandi bagatwarwa n’amarangamutima ariko batitaye ku nkuru n’igisobanuro cyayo mu Rwanda rwa none.
Imwe mu mafoto azwi cyane yo ku rugamba rwo kubohora igihugu, igaragaza Gen Maj Paul Kagame ari kumwe n’abasirikare be mu nzira. Ni bake bazi aho iyo foto yafatiwe, igihe yafatiwe, uwayifashe, abayigaragaraho n’ibindi.
Iyo foto igaragaza Gen Maj Paul Kagame yambaye ishati y’icyatsi, ipantalo nayo ijya gusa n’icyatsi ariko yerurutse. Igaragaza abandi basirikare ba RPA bamwe bambaye “Mukotanyi” mu gihe undi umwe yambaye impuzankano itandukanye n’iy’abandi.
Uhereye iburyo hari Tom Byabagamba [ubu arafunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha byatumye yamburwa impeta za gisirikare]; inyuma ye hari Rtd Maj Gen Frank Mugambage wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda ndetse ubu ni Umugaba w’Agateganyo w’Inkeragutabara.
Ku rundi ruhande ibumoso hariho Col Happy Ruvusha, Maj Kanyoni mu gihe umukobwa muto uri inyuma ya Kagame wambaye ingofero y’umukara ari Lt Col Lydia Bagwaneza. Umusirikare uyigaragaraho inyuma yitwa Rtd Captain Kanyankore Celestin.
Lt Col Bagwaneza ni we mukobwa wenyine uri kuri iyi foto mu gihe abandi bose ari abagabo. Yari mu barinzi ba Maj Gen Paul Kagame kuva kera mu gihe cy’urugamba n’ubu aracyarimo.
Amafoto na video byo kubohora igihugu byafashwe n’itsinda ry’abagabo batatu bakoraga kuri Radio Muhabura, harimo n’umwe wakoraga amakuru mu Cyongereza kuri iyo Radio wanakoze nyuma kuri Radio Rwanda.
Bose ntabwo bibuka uwafashe iyo foto muri bo, gusa icyo bahurizaho ni uko yafatiwe i Nyagatare mu Mutara ahitwa Bushara mu 1992 kandi bari bahari.
Bahuriza ku kuba barafataga amafoto menshi, hanyuma ababakuriye bagatoranyamo agomba gukoreshwa n’andi atari ngombwa.
Camera zakoreshwaga ntabwo ari izaguzwe ahubwo zari izo bamwe bagiye bazana bazivanye mu bihugu babagamo nk’imisanzu. Ni uko Inkotanyi zabonye Mudasobwa zirimo iyavuye muri Canada izanywe n’umwe mu Ngabo za RPA.
Umukobwa rukumbi ugaragara kuri iyi foto ni muntu ki?
Kimwe mu biteye amatsiko kuri iyi foto, ni umukobwa muto uyiriho mu gihe abandi bose ari abagabo bigaragaza ubwitange bwabaranze mu rugamba rwo kubohora igihugu n’uburyo kuva kera Perezida Kagame yari yarimakaje guteza imbere umugore.
Ubu afite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Rwanda. Nta mugore n’umwe uri mu Ngabo z’u Rwanda uri hejuru yaryo kuko abafite iryo hejuru bose niryo bafite.
Ni umubyeyi w’abana batatu b’abakobwa urangwa n’urugwiro aho ari hose. Yashatse mu 2000, ubu imfura ye ifite imyaka 20. Umuntu wese uzi neza Lt Col Bagwaneza, azakubwira ko izina rye ariryo muntu.
Hari Umunyamakuru wa IGIHE wigeze kwitabira inama yabereye mu Intare Arena, ahagera abantu benshi basa n’abamaze kwicara. Lt Col Bagwaneza yari ahagana inyuma hafi y’umuryango, aramwegera amubaza niba afite aho yicara undi amubwira ko ntaho.
Yafashe iya mbere ajya kumushakira intebe, aragaruka amuyobora aho ajya kwicara. Ni ibintu bigaragaza uburyo izina wa mugani ariryo muntu.
Akunda kugaragara mu bikorwa hafi ya byose Umukuru w’Igihugu aba yitabiriye, gusa inshuro nyinshi ntaba yambaye impuzankano ya gisirikare ahubwo aba yambaye imyambaro isanzwe y’amabara y’umweru n’umukara.
Ni we wari ucungiye umutekano Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ubwo aheruka mu Rwanda. Mu mafoto yose y’uwo munsi, umuntu uzabona ari inyuma ya Samia wambaye agatambaro mu ijosi, uzamenye ko ari Bagwaneza.
Uko yinjiye mu gisirikare
Abazi neza Lt Col Bagwaneza basobanura ko yinjiye mu gisirikare akiri muto ku buryo n’iyi foto yafashwe ari mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko.
Ngo ubwo mu gace k’iwabo habaga ubukangurambaga busaba ababyeyi gutanga abana babo ngo bajye ku rugamba rwo kubohora igihugu, Lt Col Bagwaneza yasabye nyina kumuha ubwo burenganzira, undi nawe ati wagenda nta kibazo.
Mu 2014, Lt Col Bagwaneza wari ufite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda yigeze kubwira itangazamakuru ati “Twabayeho twicwa n’inzara, mu buzima bubi, nta myambaro, tubona impfu z’inshuti, twari tuzi ko umunsi uwo ariwo wose dushobora gupfa.”
Uyu mubyeyi yasobanuye ko yagiye mu gisirikare kuko yari azi icyo aharanira
Mu gikorwa cya Imbuto Foundation cyo gushimira abakobwa batsinze neza mu mashuri cyabaye mu 2017, Lt Col Bagwaneza yabasangije uko yavuye mu buhunzi akinjira mu gisirikare, anabasaba kwigirira icyizere no gukora cyane mu gihe bashaka kugera ku ndoto zabo.
Ati “Nabyiyemeje nkiri muto kuko numvaga ko mfite ubushobozi nka bagenzi banjye twari mu myaka imwe. Abakobwa barashoboye nk’abahungu bagenzi babo, icyo bisaba ni ukwigirira icyizere gusa.”
“Nta kintu cyari kigoye kuri twe, twarwanaga nka bagenzi bacu b’abagabo, ntabwo twigeze dutsindwa ngo kuko turi abakobwa, kongerera ubushobozi abari n’abategarugori byatangiye kera bikozwe na Perezida Paul Kagame.”
Mu 2016 yigeze gusaba abagore kwinjira mu gisirikare kuko ari umwuga uteza imbere umuntu nk’uko indi isanzwe ikorwa n’abasivile.
Uko yinjiye mu barinda Umukuru w’Igihugu
Nta hantu na hamwe Lt Col Lydia Bagwaneza aravugira uko yinjiye mu barinda Umukuru w’Igihugu by’umwihariko uko byagenze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu ngo abe ari umwe mu barinda Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA.
Umwe mu bazi neza amateka y’uyu musirikare yabwiye IGIHE ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Lt Col Bagwaneza ari umwe mu bakobwa bato bari mu gisirikare.
Ngo abenshi mu basirikare bajyaga bamutereraho urwenya bibaza ukuntu “uwo mwana” yagiye ku rugamba.
Hari ibivugwa ko ngo Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba yigeze kumubona, abandi bagiye ku mirimo itandukanye, aramubwira ngo “wowe ngwino tujyane”. Kuva ubwo aba yinjiye mu barinda Umukuru w’Igihugu inshingano agikora kugeza n’ubu.
Umwe mu bantu bamuzi neza yaba mu kazi no hanze yako, yabwiye IGIHE ko kimwe mu bimuranga ari uko igisirikare gihora ku isonga mu byo akora byose. Ibyo ngo bituma n’izindi nshingano azikora neza nta kibazo.
Nyuma y’akazi, aba ari umubyeyi wita ku rugo rwe, wita ku bana be bitandukanye na bya bindi usanga abantu bava mu kazi bagakomeza kwitwara nk’uko bari bameze bakarimo.
Hari abantu baturanye na we bigeze kuvuga ko hashize igihe kinini batazi ko ari umusirikare, kubera imyitwarire ye yo kwicisha bugufi.
Abana be inshuro nyinshi bagiye bifashisha imbuga nkoranyambaga bakamugaragaza nk’umubyeyi mwiza, wita ku muryango.
Imfura ye mu 2017 yanditse kuri Twitter iti “Mu myaka 25 ishize, uyu mugore mubona hano yari ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ntewe ishema no kuba mwita Mama. Rero, muri rusange turagushimira ku bwitange bwawe no guha byose igihugu cyawe”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!