Kuri uyu wa Kane, tariki 23 Nzeri 2021, ni bwo habaye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cyo gusaba ko Rugamba Cyprien n’umugore we bashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu. Imirimo yo muri iki cyiciro yari imaze imyaka itandatu ikorwa kuko yatangiye mu 2015.
Muri iki cyiciro cya mbere hakozwe imirimo itandukanye irimo gukusanya ubuhamya bw’ababanye n’uyu muryango, abasenganye nawo ndetse n’abandi bose bawuzi mu buryo bw’iyobokamana n’ubuzima busanzwe.
Hashingiwe kuri ibi, Urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda rwasuzumye imirimo ya gitwari n’impumuro y’Ubutagatifu byagaragaye mu buzima bwa Rugamba n’umugore we. Ibyavuyemo bikubirwa mu nyandiko zigizwe n’amapaji ibihumbi 15.
Antoine Cardinal Kambanda wari witabiriye uyu muhango akanatura n’Igitambo cya Misa cyawuherekeje, yavuze ko kuba iki cyiciro cya mbere kirangiye ari intambwe ikomeye kuri Kiliziya y’u Rwanda.
Yavuze ko iki cyiciro cya mbere gisize Rugamba Cyprien n’umugore we bashyizwe mu ‘Rwego rw’Abagaragu b’Imana’. Kujya muri uru rwego bivuze ko abakirisitu Gatolika bashobora gutangira kubiyambaza no kubasaba ngo babasabire ku Mana.
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ikigiye gukurikira ari ugushyikiriza Kiliziya ku isi ubu buhamya, kugira ngo izabugenderaho ifata ibindi byemezo.
Ati “Ni intambwe ikomeye tumazemo imyaka itandatu, kuva mu 2015 hakorwa iperereza hegeranywa ubuhamya ubu bageze ku rwego rwa mbere rwitwa ‘Urwego rw’Abagaragu b’Imana’; ubu turasoje tuzabyohereza i Roma kugira ngo nayo itohoze, isuzume ubwo buhamya kugira ngo babe bashyirwa mu rwego rw’Abahire arirwo rwego rubanziriza Abatagatifu. Hagati tukaba icyo gikorwa tugiye kugiherekeza n’isengesho kugira ngo Imana itugaragarize ugushaka kwayo.”
Rugamba Cyprien yavutse mu 1935, Mukansanga Daphrose avuka mu 1944. Bashakanye muri Mutarama mu 1965, babyarana abana icumi.
Urugo rwabo rwabanje kugira ibibazo kugera mu 1982, ubwo Rugamba yafataga icyemezo cyo gukunda Imana no kuyikorera. Ibi byabaye igisubizo ku isengesho Mukansanga Daphrose yahoraga atura Imana asabira umugabo we.
Kuva iki gihe babayeho ubuzima bwa Gikirisitu ndetse batangira no gushishikariza abandi guharanira kumenya urukundo rw’Imana no kuyikurikira by’ukuri. Aba bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abana babo barindwi.
Babaye intangarugero
Cardinal Antoine Kambanda yakomeje avuga ko Rugamba Cyprien ari umwe mu bantu bagaragajwe nk’Abakirisitu b’Imena na bagenzi babo ari nacyo cyahereweho hatangizwa urugendo rwo kureba ko bashyirwa mu rwego rw’Abahire n’Abatagatifu.
Ati “Iki gikorwa gifite icyo kivuze gikomeye kuri Kiliziya y’u Rwanda kuko nka Kiliziya dusabwa kureba abakirisitu babaye imena mu guhamya ukwemera kwabo no kubaha Imana, cyane cyane rero mu bihe bikomeye ni ho guhamya urukundo rw’Imana n’ukwemera bigaragarira ku rugamba niho intwari zigaragarira.”
“Mu mazina rero yagiye ashyirwa mu majwi n’abakirisitu harimo umuryango wa Rugamba Cyprien, n’umugore we Daphrose Mukansanga hamwe n’abana bapfanye.”
Yavuze ko uyu muryango waranzwe no gusenga, gukunda Imana n’ubumwe bukomeye bw’abashakanye.
Ati “Ni abantu baranzwe n’ubumwe bukomeye bw’abashakanye ndetse kugeza n’aho no muri Jenoside bemera gupfira hamwe nta witandukanyije n’undi kandi bapfa ari abantu bafite ukwemera n’urukundo no kwizera Imana basenga, iwe yahoraga ari abantu bashengerera Yezu Kirisitu muri Ukarisitiya ni n’umurage ukomeye adusigiye w’imbaraga.”
“Rugamba Cyprien n’umuryango we ni abantu bari bafite ukwemera n’ukwizera bavoma mu mbaraga z’isengesho ryo gushengerera ku buryo rero urupfu rwabo kuri bamwe rufite icyo ruvuga gikomeye.”
Umuhanzi Ngarambe François Xavier, uri mu babanye n’umuryango wa Rugamba ndetse akaba yaragize n’uruhare muri iki cyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi bugamije kuwushyira mu bahire yavuze ko babaye intangarugero muri byose.
Uyu mugabo wabanye n’umuryango wa Rugamba mu muryango yashinze uzwi nka ‘Communauté de l’Emmanuel’ yavuze ko yabamenye mu 1989 ndetse baranaturana.
Ati “Nagize amahirwe yo kumenya umuryango wa Rugamba mu 1989, igihe bari bavuye i Butare baje gutura i Kigali, turaturana ku Kimihurura ndetse nza gutangirana nabo Communauté de l’Emmanuel kuko babonaga inyota nari mfite yo gukunda Imana no kuyikurikira hanyuma bayitangije 1990 turatangirana.”
Yavuze ko uyu muryango wari urugero rwiza mu kwicisha bugufite. Ati “Icyo nabafatiraho gikomeye ni ukwicisha bugufi. Twari abasore n’inkumi bo bakuze ariko ukabona tumeze nk’abangana, bakatwegera, bashoboraga kwegera abato, abasore n’inkumi, abantu bakuze, abakene n’abakire.”
“Urugo rwabo rwari rufunguye abantu baza umunota ku wundi baje gushaka inama, baje gusaba isengesho, baje gusaba n’izindi mfashanyo zinyuranye ku buryo urugo rwabo warubonaga nk’ibitaro bya roho ariko n’ibitaro by’umubiri.”
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, haba iki gikorwa cy’ubushakashatsi n’ubushishozi harebwa niba Umukirisitu runaka yashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu n’Abahire.
Rugamba Cyprien kandi yakunzwe na benshi bitewe n’ibihangano bye birimo indirimbo n’ikinamico. Ni we watangiye Itorero ‘Amasimbi n’Amakombe’.
Uretse kuba yarakundaga Imana akanayikundisha abandi, Rugamba Cyprien yakoze uko ashoboye ngo yubake umuryango Nyarwanda. Ubutumwa bwuzuyemo urukundo hagati y’abantu, kurwanya ivangura no gukunda igihugu ni byo yashyiraga imbere. Ugendeye nko ku ndirimbo ye “Kana Karembera”, hari aho agira ati “N’uwavuka i Businga, undi akavuka i Bwega, Abanyarwanda bose basangira isano kandi ga simbivuga impuha mba nkuroga.”
Mbere y’uko Rugamba atabaruka kandi yasize atangije ikigo “FidesCo Rwanda” (Cyprien and Daphrose Rugamba’s project for street Children) cyarererwagamo abana bo ku muhanda bagatozwa kubaha Imana no gukundana, ndetse bagashyirwa no mu ishuri.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!