00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 60

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2022 saa 11:00
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame wabonye izuba ku itariki ya 10 Kanama 1962, yizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Uyu mubyeyi washakanye na Perezida Paul Kagame, bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Baherutse no kwakira mu muryango umwuzukuru wa kabiri. Ashimwa n’abanyarwanda b’ingeri zose kubera uruhare rwe mu iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ni we watangije Umuryango wa Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 21 mu bikorwa bigamije kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda.

By’umwihariko urubyiruko rumushimira ko ashyigikira ibikorwa byarwo, binyuze muri gahunda yo guhemba urubyiruko atanga ishimwe ku Banyarwanda b’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko, ibihembo bizwi nka “YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (YCC&CYRWA)".

Madamu Jeannette Kagame kandi agira uruhare rukomeye mu burezi bw’abana b’abakobwa, aho kuva mu 2015 kugeza mu 2021, abarenga ibihumbi bitanu batsinze neza mu masomo yabo, bahembwe.

Byageze mu 2021, Imbuto Foundation imaze kurihira abanyeshuri 10.241 mu mashuri yisumbuye.

Binajyana no kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho bibarwa ko abarenga ibihumbi 60 bafashijwe kugira ubuzima bwiza binyuze mu Ngo Mbonezamikurire.

Urubyiruko rufite impano mu buhanzi n’ubugeni narwo rukomeje gutera imbere binyuze muri gahunda ya “ArtRwanda-Ubuhanzi” igeze mu cyiciro cya kabiri. Ibashisha urubyiruko kumurika impano zarwo, rugafashwa kubona igishoro ku buryo rubyaza umusaruro ubumenyi rwifitemo.

Madamu Jeannette Kagame yashakanye na Perezida Paul Kagame tariki 10 Kamena 1989. Bombi bamaranye imyaka 33 babana.

Madamu Jeannette Kagame amaze imyaka 33 ashyingiranywe na Perezida Kagame
Ni umunsi w'ibyishimo kuri Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 60
Ashimirwa ibikorwa bye bigamije iterambere ry'u Rwanda. Abikora yifashishije Umuryango wa Imbuto Foundation
Imbuto Foundation yashyinzwe na Madamu Jeannette Kagame imaze guhindura ubuzima bwa benshi
Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi ugira urugwiro
Madamu Jeannette Kagame afite abana bane n'abuzukuru babiri
Aha Madamu Jeannette Kagame yari muri BK Arena ashyigikiye amakipe y'u Rwanda yari ari gukina
Yahinduriye ubuzima abana b'abakobwa ku buryo abatsinda neza mu mashuri yisumbuye bagenerwa ishimwe
Madamu Jeannette Kagame yakunze kugaragara mu bikorwa bishyigikira abanditsi n'urubyiruko muri rusange
Madamu Jeannette Kagame agira uruhare mu kwita ku bageze mu zabukuru cyane cyane Intwaza zarokotse Jenoside
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakunda kugaragara mu bikorwa bya siporo ku buryo babera urugero abandi baturarwanda
Madamu Jeannette Kagame agira uruhare mu kwita ku mibereho myiza y'abana bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .