00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukarateka waminuje mu bukungu n’ubucuruzi mu buhinzi … Ubuzima bwa Minisitiri Dr Ngabitsinze

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 August 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Tariki 30 Nyakanga 2022, yinjiye mu mateka ya Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wari wicaye iwe mu rugo arimo kuruhuka nk’umuntu wari uvuye mu muganda rusange, yumva itangazo ry’uko yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Dr Ngabitsinze wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yafashwe n’igishyitsi cy’inshingano ziremereye ndetse n’icyizere yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu.

Ku rundi ruhande ariko nk’umuntu uhora yiteguye gukorera igihugu mu nshingano zose cyamuha, yahise abadukana ingoga ajya mu ngamba gufatanya n’abandi kubaka iterambere ry’urwego rw’ubucuruzi n’inganda.

Ni umugabo ucisha make, wizerera mu gukora cyane no kugira intego y’icyo ushaka kugeraho, ibintu avuga ko byamuherekeje kuva mu bugimbi bwe kugeza uyu munsi wa none.

Igice kinini cy’amashuri yakimaze mu Butaliyani kuko icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yize muri Università Ca’ Foscari Venezia, naho icya kabiri cya Kaminuza [Masters], yiga muri Università Cattolica del Sacro Cuore mu gihe icyiciro gihanitse [PhD], yagikoreye muri Kaminuza ya Milan.

Aho hose yigaga ibifite aho bihuriye n’ubukungu ndetse n’ubucuruzi mu bijyanye n’ubuhinzi. Ni ibintu kandi yaje kurangiza arabyigisha haba muri Kaminuza y’u Rwanda n’ahandi.

Kuva mu 2008 yari Umwarimu muri Kaminuza aho yabanje kwigisha isomo rya ‘Macro-Economy’ akiri mu Butaliyani nyuma akaza mu Rwanda kwigisha ibijyanye n’Ubucuruzi mu buhinzi [Agri-Business].

Ngabitsinze yavukiye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, ku itariki ya 23 Nzeri 1977. Ni ho yize amashuri abanza, igice kimwe kuri APE Rugunga. Yarangije amashuri yisumbuye mu 1998.

Yaje kujya kwiga i Mudende [Kaminuza y’Abadivantiste ya Afurika yo hagati (The Adventist University of Central Africa/ AUCA)] mu burezi, ariko ahamara igihembwe kimwe abona amahirwe yo kujya kwiga mu Butaliyani,hari mu 2000.

Yahigiye ubukungu [Economy] kugeza arangije ‘Doctorat’. Mu 2009 mu Ukuboza, yahise agaruka mu gihugu. Ariko hagati aho kuva mu 2008 yigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Ngabitsinze yagarutse ku ishimwe afite nyuma yo kugirirwa icyizere n’igihugu, urugendo rw’ubuzima bwe ndetse na zimwe mu ndagagaciro zishobora gufasha abakiri bato kugera ku ntego z’ubuzima.

Dr Ngabitsinze yamenye ko yagizwe Minisitiri avuye mu muganda rusange

IGIHE: Inshingano uherutse guhabwa n’Umukuru w’Igihugu wazakiriye ute?

Minisitiri Dr Ngabitsinze: Ni inshingano umuntu yakirana ibyishimo byinshi ariko nanone akazirikana ko ari inshingano agomba gukora kuko icyo gihe hazamo n’umutima ukubwira ko ugomba gushyira imbaraga mu nshingano wahawe.

Ni ibyishimo ariko bivanze no gutekereza cyane ku buryo uzakora ibintu bikaba byabyara umuhangayiko muke kuko iyo utekereza akazi kubera ko ugaha agaciro, biraguhangayikisha. Rero ni akazi numva kampangayikishije mu buryo bwiza kandi nashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Itangazo rigushyira mu nshingano ryasohotse uri he?

Nari nazindukiye mu kazi kanjye gasanzwe n’ubundi nk’Umunyarwanda kuko nari nazindutse njya mu muganda rusange ku musozi wa Jali, aho nari najyanye n’abandi bayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abandi baturage ba Jali mu muganda no gutanga ubutumwa butandukanye cyane cyane icyo gihe harebwaga kurwanya isuri ariko hari n’ubundi butumwa bwatanzwe.

Mu kugaruka rero ntaha, njye n’abo twatahanaga nari nciye i Remera gufata agafanta ndangije ndataha, itangazo ryasanze ndi mu rugo, mbona ko ari uko byagenze, ndabitekereza nyine numva ari ibintu byiza.

Ntabwo ari ikintu wavuga ngo uba uzi mu kwezi cyangwa se mu minsi, ni ikintu cy’iminota mike cyane. Ariko iyo bije kubera ko umuntu aba amenyereye guhora yiteguye, twe duhora twiteguye ko aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagushaka hose, aho Abanyarwanda bagutuma, rero uhita ubyakira nk’intore ugakomeza akazi.

Ni nde muntu wa mbere wahise ubwira iyo nkuru nziza?

Umugore wanjye ni we twari turi kumwe mu rugo, niwe muntu wa mbere wabimenye n’abana mu rugo, abandi bo babimenye nyuma itangazo ryamaze gusohoka.

Umugore wawe mumaranye igihe kingana iki?

Nashatse umugore mu 2009, ubu mfite abana bane [abahungu batatu n’umukobwa umwe].

Ubusanzwe uri n’umukunzi wa Siporo, ufite umukandara w’umukara muri karate; uwo munsi ntabwo wari wayigiyemo?

Nkina Shotokan, abantu benshi bakunda kumbona kuri Stade cyangwa n’ahandi hantu abandi bakorera kuko mba numva ko umuntu yiyubaka mu mpande zose kandi akubaha abandi.

Ni umugabo ukunda siporo ndetse afite umukandara w'umukara muri karate

Usibye kuba umwarimu, izindi nshingano wakoze ni izihe?

Ubusanzwe njye natangiye kwigisha mu 2007, nari ndi muri Kaminuza ya Milan, natangiye kwigisha ndi umwungiriza, nigishaga isomo rya Macro-Economy mu 2008 nza kugaruka mu Rwanda gukora ubushakashatsi bwanjye.

Icyo gihe nakoraga ku bijyanye n’ubuhinzi n’iterambere ry’ubukungu, icyo gihe nakoreye mu Kigo cy’Ibarurishamibare ariko nigisha n’i Butare mu 2008 yose.

Mu 2009 ndangije Doctorat, i Butare bari baramaze kumpa akazi nk’umwarimu mu ishami rya ‘Agri-Business’.

Bahise bangira n’umuyobozi w’iryo shami, nageze mu Rwanda rero nyobora ishami rya Agri-Business, nariyoboye kugeza mu 2015, nyuma naje kujya ku rwego rw’Umwarimu wa Kaminuza wo ku rwego rwo hejuru [Senior Lecturer] kugeza mbaye ‘Associate Professor’ mu Ukuboza 2019.

N’ubu ndigisha iyo mbonye akanya nubwo hahise hazamo Covid-19 ariko n’ubundi mbere najyaga nigisha nkiri no mu Nteko, wenda nanabivugeho mu 2018 natorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nagezemo Abadepite nabo barantora nyobora PAC [Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta] kugeza muri Werurwe 2020, ubwo Perezida yangiraga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ngabitsinze w’ingimbi yari ameze ate?

Nari ingimbi nk’abandi bose, nkubagana nk’abandi bose ariko ntangiye kugera mu mwaka wa Kane w’ayisumbuye nibwo nabonye ko ngomba gutangira ngategura ubuzima kandi amasomo nkayaha agaciro.

Nibwo natangiye kubona ko kwiga ari yo nzira yonyine ishobora kuzagira aho ingeza kuko njye navutse ku mubyeyi w’umwarimu [François], rero narebaga uburyo atubwira ngo tugomba kwiga, nanareba umutungo kamere afite n’uwo dufite, ngasanga kwiga ntako bisa. Niyo nzira nahisemo.

Ariko mu kubikora nkanabihuza no gukorera igihugu mu buryo butandukanye hari ibyo nagiye nkora nk’umuntu ukiri muto, ngeze no mu Butaliyani mfasha Abanyarwanda nari mpasanze gushyiraho Diaspora Nyarwanda, nyibera n’Umunyamabanga Mukuru.

Dr Ngabitsinze akunda gusabana n'abaturage mu buzima bwe busanzwe

Uyu munsi ni iyihe nama wagira Ngabitsinze w’ingimbi?

Ahubwo njyewe nayigira umurera [umubyeyi we] nkanayigira n’igihugu kubera ko hari imyaka umuntu ageramo, ikamusunika ariko aba afite abamukuriye aribo twebwe, ni ukubaganiriza kandi murabizi ko tubikora kenshi.

Icyo gihe twebwe nta n’ubwo twigeze tugira amahirwe yo kujya mu Itorero ariko ubu murabizi ko ab’ubu bafite aho bajya tukajya kubaganiriza, ni amahirwe akomeye njye nabwira ababyeyi gukomeza gushyiramo imbaraga.

Kuri wowe imvugo y’uko ‘Amahirwe’ aza rimwe mu buzima urayemera?

Ubusanzwe ntabwo njya nkunda kwiringira amahirwe, niringira gukora cyane hanyuma amahirwe yaza akaza agasanga nakoze.

Nibyo hari umuntu ushobora kuryama, yabyuka agatoragura miliyari, ariko burya iyo ayitoye nkwijeje ko umunsi ukurikiyeho ayimara kuko ntabwo aba azi agaciro kayo.

Rero umbabarire cyane ntabwo amahirwe nyemera cyane ahubwo nemera imbaraga za muntu.

Ni iyihe ndangagaciro ikomeye wiyiziho?

Ubusanzwe nari nakubwiye ko kwivuga ari ikintu kingora ariko mpamya ko mwe muzibona hari n’abandi wenda bazibona, hari n’abangira inama zitandukanye, gusa njyewe nemera ko umuntu ari nk’undi.

Kandi ko kuba uri minisitiri, kuba uri Professor, uri karateka ufite umukandara w’umukara, kuba uri iki cyangwa kiriya utagomba kuremerera ahubwo wagombaga kuba umuntu, aho uciye hose abantu bakakubona ko bashobora kuza bagusanga, ntube wa muntu abantu babona bagahunga. Iyo niyo ndangagaciro mbona ikomeye.

Umunsi wawe utari mu kazi uba uteye ute?

Umunsi wanjye ntari mu kazi buriya njyewe nkunda guha umwanya umuryango wanjye, Madamu n’abana. Ni na byiza nabikurikira, ashobora kunyomoza ariko ndamuha nimero [aseka].

Ariko umunsi wanjye ntari mu kazi, ni umuryango ubundi nkunda kwicara nkaganira n’abantu rwose iyo mfite akanya hari abantu benshi twabanye, njyewe sinigeze nshaka inshuti z’umurengera ahubwo inshuti twabanye aho yaba ari hose.

Rwose nkubwize ukuri yaba yigisha mu mashuri abanza ahantu aha n’aha, yaba ari umusirikare cyangwa umupolisi kuko nabo ndabafite, yaba ari umuntu ucuruza iyo duhuye nibagirwa kuba ndi minisitiri na we akibagirwa ko ari umucuruzi ubundi tugatera igiparu tugasabana tukanaririmba burya nabyo bijya bibaho.

Ni iki kigutera ubwoba mu buzima?

Ikintu kintera ubwoba mu buzima, ari nabwo bwoba mfite mu mutima wanjye n’uyu munsi wa none, ni ukwibaza niba nzashobora inshingano Nyakubahwa Perezida aba yampaye kuko ni ikintu gikomeye.

Ari na yo mpamvu nakubwiye ngo iyo udafite umutima ukugarura cyangwa ngo wumve ufite ‘akoba’ muri wowe burya uba uri ikihare.

Sinshaka kuba icyihare rero ndashaka guhangayikishwa n’inshingano nahawe ndetse n’ibindi byose nkora mu buzima bwanjye kugira ngo nshake icyakorwa cyose kugira ngo ngikore neza. Uwo muhangayiko ndawuhorana mu mutima wanjye.

Ni umugabo ugira umurava mu bikorwa bye byose

Ni iki wadusangiza mu gusoza iki kiganiro?

Njye nakongera ku buryo bukomeye ngashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye kandi nkanizeza Abanyarwanda bose ko nta cyizere nzahabwa ngo ngipfushe ubusa cyangwa ngitere inyoni.

Ni na cyo nsaba Imana y’i Rwanda, igihe nagiriwe icyizere izampe imbaraga zo gukomeza gukora igikwiye kandi ngikorere Abanyarwanda nk’uko bigomba.

Akunda kuganira n'abantu b'ingeri zose
Dr Ngabitsinze (uwa kabiri uturutse iburyo) yihebeye Shotokan, aho avuga ko bimufasha kugira ubuzima bwiza ku mubiri no mu mitekerereze ndetse bikanamutoza kubaha buri wese
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, (hagati) yari amaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga wa Leta muri Minagri, ahantu avuga ko yavanye ubunararibonye buzamufasha mu nshingano nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .