00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze imyaka hafi 40 akora muri hotel: Ibyo wamenya ku muyobozi mushya wa Mythos Boutique Hotel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 March 2023 saa 05:40
Yasuwe :

Mu minsi ishize nibwo Lance Hurly yagizwe umuyobozi mushya wa Mythos Boutique Hotel, asimbuye mugenzi we François Van Wyk wabonye imirimo mishya muri Sudan.

Lance Hurly ukomoka muri Afurika y’Epfo, nta myaka myinshi amaze mu Rwanda kuko yahageze mu 2020. Akihagera, yahise ahabwa imirimo muri hoteli yo muri Pariki y’Akagera, izwi nka Akagera Game Lodge.

Si mushya mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri kuko yakoze mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu burengerazuba bwa Afurika, birimo Senegal, Ghana, Cameroun n’ibindi.

Uyu mugabo watangiye gukora muri hoteli muri Afurika y’Epfo ku myaka 14. Yakoze mu bihugu 15 mu bijyanye n’iby’amahoteli. Avuga ko ubwo bunararibonye hamwe no gufatanya n’abakozi asanze muri iyo hoteli, bizamufasha cyane mu kuzuza inshingano ze.

Mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko ubukerarugendo bugomba gukorwa kinyamwuga kuko ari umwuga nk’iyindi, abantu bakareka kubujyamo ari uko babuze uko bagira.

IGIHE: Lance Hurly ni muntu ki?

Hurly: Nitwa Lance Hurley. Ni njye muyobozi mukuru mushya wa Mythos Boutique Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Kiyovu. Navukiye muri Afurika y’Epfo. Nakoze mu bihugu bigera kuri 15 byo mu Burengerazuba n’Amajyepfo ya Afurika.

Mbere y’uko ngirwa umuyobozi mukuru wa Mythos Boutique Hotel nabanje gukora muri Akagera Game Lodge iherereye muri Parike y’Akagera.

Byagenze bite ngo mugere ku buyobozi bwa Mythos Boutique Hotel? Ese intego zanyu ni izihe?

Uwari umuyobozi mukuru hano muri Mythos Boutique Hotel yari inshuti yanjye, yabonye izindi nshingano noneho ansaba ko naza kujya muri uwo mwanya yari arimo.

Icyo gihe nanjye numvaga nshaka kujya mu nshingano nshya, nibwo nahise nemera nza kuba Umuyobozi Mukuru wa Mythos Boutique Hotel.

Ku bijyanye n’intego yanjye, ngomba kubanza kumenya neza imikorere yose ya hoteli, nkamenyana n’abakozi bayo uko bakora ndetse nkamenya n’isoko rya Kigali uko riteye.

Nyuma ibyo byose tukabijyanana no gukomeza gutera imbere binyuze mu kunoza serivisi dutanga no kwakira abakiliya mu buryo bunoze.

Ni gute ubunararibonye mufite buzabafasha mu kuzuza inshingano nshya mwahawe?

Natangiye gukora muri za hoteli mfite imyaka 14 ubwo twabaga turi mu biruhuko, byaba ibito cyangwa ibinini.

Nari mfite marume umwe afite resitora (restaurent) ndetse masenge afite hoteli. Ku mwaka wa mbere marume yanjyanye koza ibyombo, nyuma nza kumukorera indi mirimo.

Nyuma nakomereje mu ishuri rijyanye n’iby’amahoteli, nyuma nkurayo impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’amahoteli iwacu muri Afurika y’Epfo.

Ubwo nasozaga natangiye gukora muri za hoteli zo muri Afurika y’Epfo nkomereza mu bihugu duhana imbibi, nkorera no muri Afurika y’Uburengerazuba.

Ubwo nageraga bwa mbere mu Rwanda mu 2020 nkora muri Akagera, bwari ubwa mbere ngeze muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse nasanze bitandukanye cyane.

Mbere y’uko muza muri iyi hoteli mwari musanzwe muyizi ?

Nayimenye ngeze i Kigali. Ntabwo ubusanzwe nari nyizi.

Ni iki cyatumye ukunda umwuga w’ibijyanye n’amahoteli?

Ubwo nari mu mashuri yisumbuye nakundaga kureba igiganiro cy’uruhererekane kuri televiziyo cyitwaga “Hotel”. Byatumye nkunda uyu mwuga ku buryo butangaje. Kuva ubwo ni cyo kintu numvishe nshaka gukora.

Ikibazo nabonye Mythos Boutique Hotel ihura na cyo ni uko ari hoteli itagira andi mashami (standalone property).

Bituma kubaka isoko ku buryo buhoraho, mbese umuntu ababa yagira abakiliya baturutse ku yandi mashami bahoraho (loyal customers) bigorana.

Gusa hari abameze batyo babikoze neza ku buryo tugomba kureba uko babikoze natwe tukabigiraho tukaba twanasumbyaho.

Abatazi Mythos Boutique Hotel mwabanyuriramo ibyo ikora?

Inyungu zo kuba turi Boutique ni kuko biguha amahirwe yo kwita kuri buri mushyitsi ukuganye. Ni uburyo bwiza bwo kumenyana na bo mu buryo bwisumbuye. Kwitwa Boutique bituma ubona amahirwe yo kubaka umubano n’abakugana atari uko uri umuyobozi ahubwo nk’itsinda ry’abakozi bose kuko abakozi bo hasi ni bo ba mbere bahura n’abakiriya cyane.

Mythos Boutique Hotel itanga serivisi zo kwakira abantu baturutse imihanda yose, ifite ibyumba 24 birimo 12 byo ku rwego rwo kwakira abayobozi ndetse n’ibindi 12 byakira abandi bakomeye.

Ibyo 12 by’abayobozi bifite aho kwicara (lounge area) hatandukanye n’ibyumba ariko hakagira aho gukarabiramo imbere, mu gihe ibyo bindi 12 bidafite aho abantu baruhukira bicaye (lounge area) ariko bifite aho gukarabira no gukorera isuku.

Umwihariko wa Mythos Boutique Hotel ni uko buri cyumba gifite igikoni gito kirimo firigo n’ibindi bikoresho, ibyishimirwa n’abashyitsi baba bashaka kumara igihe kitari gito ariko bakarya ibyo bitekeye.

Dufasha abantu bagiye n’abava ku kibuga cy’indege baba bari mu modoka zacu. Dufite aho gukorera inama ndetse na resitora.

Ibindi dufite by’umwihariko ni ibyumba 24 byo gutanga serivisi zitandukanye ku bashaka kurara byaba iby’igihe gito n’igihe kirekire, aho umuntu ashobora kuba afite urugendo rw’indege mu gitondo, akaza ninjoro tukamuha serivisi nziza mu gitondo akagenda anezerewe.

Ibyo ni bimwe muri byinshi dufite byiyongera ubwiza bw’aho duherereye, kuko mu Kiyovu ntawe uhashidikanya ku mafu ndetse n’umutekano.

Iyo ari nimugoroba nkunda gukora siporo nkabona ibyiza byinshi ndetse nizeye ko nzabona n’ibindi. Byiyongera ko restaurant yacu ndetse n’ibyumba bimwe byitegeye Ikibaya cya Kimihurura. Abashyitsi bacu batugana n’abazatugana bazaryoherwa n’aya mahumbezi.

Ni izihe ngamba mufite zijyanye no kunoza serivisi za Mythos Boutique Hotel?

Hari ingamba nyinshi zo gutekerezaho, mu gihe gito maze hano ndacyari mu gihe cyo kwiga. Itsinda ry’abakozi bafite ibitekerezo byinshi by’ibyo dushobora gukora.

Muri Mata 2023 tugiye kongera kumurika ku mugaragaro resitora yacu izaba mu buryo bushya ndetse butandukanye n’ubwari busanzwe.

Ni ikintu turi gukoraho ku buryo kizaba gifite umwimerere, ibizatuma dukomeza kuba umwihariko.

Bizajyana no kuganira n’abatugana mu buryo bw’umwihariko baba bishimye cyangwa bababaye tukabikoraho ku buryo abantu aho bari hose bazajya bumva ko nta handi baruhukira uretse iwacu.

Bijyana no gutoza abakozi bacu bagakora umurimo mu buryo bumwe buri gihe.

Ubwo nari umushyitsi muri hoteli nta kintu cyanshimishaga nko kubona umukozi umwe afata inshingano ku kibazo nabaga ngize, ntahamagare umuyobozi uwo ari we wese akiyemeza kugikemura. Kuri njye icyo ni ikimenyetso cy’abakozi bashoboye bazi icyo umukiliya ari cyo ku kigo runaka.

Buri mukozi wese agomba gutekereza ndetse agafata icyemezo, noneho ubuyobozi bukareba uburyo ibyo byemezo byafashwe mu buryo budahutaza abakozi, ibyatuma bakomeza gufata ibyemezo binoze mu bihe bizaza.

Gutoza abakozi gutekereza cyane bitandukanye no kubigisha ubumenyi.

Turi kugerageza uko dushoboye kose ndetse twizeye ko bizatanga umusaruro mu bihe bidatinze.

Muri gukora iki kugira ngo Mythos Boutique Hotel ikomeze kuba ku isonga mu gutanga serivisi zinoze no kuguma ku isonga ku isoko ?

Nkunda gusoma cyane no kuganira na bagenzi banjye. Abayobozi bakuru ba za hoteli bahora biteguye gutanga ibisubizo n’ibitekerezo kugira ngo ibyo bigo bitere imbere.

Ibitekerezo bishya ndetse n’ibindi bintu bijyana no guteza imbere uru rwego biba bihari ku bwinshi. Muri Covid-19 twarakoze ndetse n’iko twagombaga kubigenza kugira ngo ubucuruzi bukomeze. Uru rwego ni muri zimwe zisaba guhorana udushya kugira ngo rukomeze gutera imbere.

Umusanzu wo kuba umuyobozi wa hotel muwubona gute mu bihe bizaza ? Ese ni iki muteganya gukora kugira ngo mukomeze kuzana impinduka ?

Icyiza ni uko abakora muri za hoteli bakomeje kuzana impinduka kuko uru rwego rutera imbere umunsi ku munsi. Dufite abakiliya batubwira icyo badukeneyeho, niyo mpamvu tugomba kwibanda ku byifuzo byabo.

Nk’urugero ba mukerarugendo bagezweho basura ahantu umunsi ku wundi ntibifuza kujya mu biruhuko, ahubwo baba bashaka kuba aho bagiye gusura kugira ngu bumve ko batanze umusanzu mu kugira isi nziza binyuze mu gukorana n’abo basanze aho basuye binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye.

Baba bashaka kumva ko bazahora bibuka ibyo bakoze mu buryo bwiza. Ba mukerarugendo benshi bashishikajwe no kubungabunga ibidukikije kurusha mu myaka itanu yashize.

U Rwanda na rwo rwaradufashije mu gushyiraho gahunda zitandukanye zituma abantu barengera ibidukikije.

Imbuga nkoranyambaga zizakomeza na zo kudufasha mu buryo butandukanye haba mu kudufasha kumenyekanisha ibyo dukora ndetse tukagira n’amahirwe yo kubona ibitekerezo by’abatugana bijyanye n’uko batubonye.

Abakora mu rwego rw’amahoteli bahora bishingikiriza kuri ibyo ndetse biteguye gutera imbere bikesha ibyo bitekerezo.

Ese Mythos Boutique Hotel murayibona he mu myaka itanu iri imbere ?

Mu myaka itanu iri imbere ndabona Mythos Boutique Hotel iri ahantu heza mu buryo bwo kwigira no gushinga imizi mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ntekereza ko kuri iri soko rya Kigali ririho Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, bamwe bashaka gushora imari kuri bamwe abandi bagashora ku bandi.

Biragoye kuvuga ko Mythos izabikora mu myaka itanu iri imbere.

Abakora muri uru rwego muri uyu mujyi bakomeje kurangwa n’ihangana ndetse n’udushya dutandukanye ku buryo abagenerwabikorwa bafite amahitamo benshi y’aho bari busohokere.

Ni ngombwa gukomeza gusesengura no kubaza uko ibintu byakorwa neza, ukuntu umushyitsi yakwakirwa mu buryo buteye imbere, gute nakora ibyunguka. Tugomba gusesengura byimbitse ubucuruzi bwacu ibihe byose kugira ngo turusheho kubuteza imbere.

Gusa iyo ndetse ku byo abatugana bavuga ndetse by’umwihariko abo nganira nabo bagaragaza ko bishimiye uburyo twabakiriye ku rwego rwo hejuru, gusa tugomba gukomeza gukora kugira ngo turusheho, tugahora twumva ko hari ibyo tugomba guhindura. Iryo ni ryo tandukaniro mu guharanira intsinzi.

Iyi hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali
Muri Mythos Boutique Hotel ni ahantu heza ho kuruhukira
Lance Hurly ni we muyobozi mukuru wa Mythos Boutique Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .