00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari amasomo akomeye nize: Prof Habumuremyi yagarutse ku ifungwa rye n’ibibazo byarikurikiye (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 April 2023 saa 07:28
Yasuwe :

Ku wa 14 Ukwakira 2021, Saa 18:00 ni bwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere yari amazemo umwaka n’amezi atatu.

Ni nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yari amaze kumuha imbabazi ku byaha yari yarahamijwe, byo gutanga sheki zitazigamiye.

Uyu ni umunyapolitiki ukomeye, kuko yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, ndetse mbere yaho yabaye Minisitiri w’Uburezi.

Ajya gufatwa, yari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, n’uwashinze Christian University of Rwanda, ari nayo ibibazo byinshi byatangiriyeho.

Nyuma y’ibyo byose, Prof Habumuremyi ntiyahwemye gutakamba. Izi mbabazi zakuyeho igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw yari yaraciwe.

Icyakora yagombaga kwishyura abo yari abereyemo imyenda, mu rugendo amazemo iminsi.

Mu kiganiro cyihariye, yagarutse ku rugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwisanga muri sosiyete irimo abamuvuzeho byinshi kuva yafatwa.

Ku rundi ruhande, akomeje ibikorwa by’ubushakashatsi, ndetse aheruka kumurika igitabo yise "Ikiguzi cy’Urugo Rushaka Umunezero".

Ni igitabo anashimiramo umugore we Musabyimana Petronille, ko yamubereye inkoramutima mu myaka 40 bamaze bashyingiranywe.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Yitsa cyane ku mbabazi yahawe no kongera kwisanga muri sosiyete nyuma y’ibibazo yaciyemo.

IGIHE: Mu minsi yashize mwagize ibibazo birimo no gufungwa. Twavuga ko ubu ari amateka mumaze kurenga?

Prof Habumuremyi: Amateka ntabwo asigara inyuma, ahubwo atanga amasomo. Ni ukuvuga ngo ubuzima umuntu anyuzemo buri gihe aba ari ukwiga, aba ari isomo.

Bishaka kuvuga iki? Mu mibereho y’umuntu agira aho azamuka, akamanuka, mu buzima bw’umuntu niko bigenda. Amateka rero y’umuntu utayigiyemo amasomo byaba ari bibi cyane. Icya mbere amateka yigisha ni ukwicisha bugufi, kwiyoroshya, icyo ni ukintu gikomeye.

Icya kabiri amateka yigisha ni ukubana n’abantu. Kwiyoroshya, ni ukubana n’abantu, kwihangana, kwihangana ni ikintu gikomeye, ariko ikindi, iyo habaye ikintu kibi cyangwa ikosa, ukamenya no gusaba imbabazi.

Uwo usabye imbabazi ni we ufata icyemezo, niba aziguha cyangwa ntaziguhe. Njye nagize amahirwe nasabye imbabazi ndazibona, kandi izo mbabazi nasabye kuba narazibonye byaranshimishije, kandi n’ubu ndacyashima.

Ikiba gikomeye noneho ni ugukomeza mu buzima, ugakomeza kubana n’abantu, ugakomeza kwicisha bugufi, ugakomeza no gukorera igihugu cyawe.

Nk’iki gitabo nanditse (kigaruka ku mibanire ikwiriye mu ngo), kwandika igitabo birahenda ntabwo nzi ko amafaranga natanze nandika iki gitabo ko nzayavanamo, ariko nibura nzaba ntanze umusanzu wo kubaka igihugu cyanjye, umusanzu wo kuvuga ngo umuryango nyarwanda cyangwa urugo nyarwanda nirumera neza, igihugu kikamera neza, nzaba ntanze umusanzu wanjye.

Hari ibikorwa wari ufite birimo na Christian University yafunzwe, waba uteganya kubizahura?

Kaminuza yafunzwe ntabwo ndayigarukaho, impamvu yafunzwe zirahari, umuntu yakora ibindi. Kaminuza tuyitangira twumvaga ari umusanzu tugomba gutanga ku gihugu, ariko ushobora kugira umushinga ntugende neza, ariko icyo navuga ni uko nkunda uburezi.

Ibintu by’uburezi rero sinabireka, n’ubushakashatsi ndacyabukora hamwe n’amatsinda atandukanye, ndacyagira uruhare muri Kaminuza zitandukanye, nganira nabo no kuyobora abanyeshuri kugira ngo bagire aho bagera.

Uwo musanzu mu burezi ntabwo nshobora kuwureka, kandi nzakomeza kuwugira kugira ngo ndusheho gufasha urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ni ubuhe bushakashatsi muri gukora ubu?

Nk’ubu hari ubushakashatsi turimo dukora ku bijyanye n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko: ibiyobyabwenge n’ubusinzi muzi ko ari ibibazo bikomereye urubyiruko. Ni ubushakashatsi nabwo tugiye kurangiza, buzajya hanze, kuvuga ngo urubyiruko, ubu rwifashe rute mu bijyanye n’ibiyobyabwenge, mu bijyanye n’ubusinzi? Bimeze bite? Byakwirindwa bite? Bafashwa bate? Ingamba zafatwa ni izihe? Ubwo bushakashatsi nabwo tugiye kuburangiza.

Ni ikibazo gikomeye kuko ubusinzi mu rubyiruko n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye. Kandi niba ari ikibazo gikomeye, tugomba kugisesengura, twamara kugisesengura tugatanga imibare, ntabwo ari twe ba mbere dukoze ubushakashatsi kuri iki kintu ariko twakunganirana, tukavuga ngo muri sisoyete iki kibazo twagikemura dute?

Ubwo bushakashatsi buzarangira mu gihe cya vuba, ariko uretse ubwo hari ubundi [kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Kigali, hashingiwe ku buhamya bwatanzwe] nabwo turiho turangiza, twaribajije ngo ariko kuki Jenoside yabaye mu Rwanda? Jenoside yabaye mu Rwanda gute mu gihugu gifite abakirisitu barenga 80%? Ese icyo gihugu cyari gifite abakirisitu koko? Ni abakirisitu nyabakirisitu cyangwa ni ku izina?

Nabyo bigeze kure, turi gushaka gusohora igitabo ngo ‘Jenoside yabaye mu Rwanda mu gihugu cy’abakirisitu 80%, byagenze gute?”

Ni ibiki bindi ibyo bihe byo gufungwa byakwigishije?

Hari uburyo umuyobozi akwiye kwitwara, ntabwo kubera ko utagikora uwo murimo noneho ugiye kwitwara ukundi, urakomeza kwitwara nka kwa kundi. Ni ukuvuga ngo ubu hari ibyo ngomba kwitwararika bijyanye n’ubuyobozi cyangwa se imirimo nakoze.

Kujya inama bigumaho, icyo ni kimwe, icya kabiri rero, ubuyobozi nabayemo n’ubuyobozi buriho uyu munsi, uko nabwibonagamo icyo gihe, n’uyu munsi ni ko nkibwibonamo, kuko ibyo nemeraga icyo gihe n’uyu munsi ndabyemera.

Ibyo nemeraga cya gihe ndi mu buyobozi, ku nzego zose nanyuzemo, n’uyu munsi, ibyo nemeraga icyo gihe n’uyu munsi ndabyemera.

Nkiri mu buyobozi twaravugaga ngo igihugu ni cyo kigomba kuba hejuru, n’ubu ndacyacyemera. Icya kabiri , ubumwe, uko narabwemeraga, n’uyu munsi ndabwemera.

Icya gatatu, niba dufite ubuyobozi bushyira abantu hamwe kandi budasumbanya abantu, ndabyemera. Ikindi kintu gukomeye buriya, aho najya hose, ndi umunyarwanda, uvuze nabi u Rwanda, naba nyine niteguye guhangana kugira ngo ndurwanirire.

Uko nabonaga ubuyobozi icyo gihe, n’uko nabubonye maze guhabwa imbabazi, ahubwo nshatse navuga ngo byarushijeho.

Kuko icyo gihe nta kibazo nagize, erega ushobora kugira ikibazo ntihagire umuntu ukwitaho, birashoboka. Cyangwa se ntihagire umenya ko nawe hari icyo wigeze gukora, ari uko ugize amahirwe ukagira ubuyobozi bushobora kuvuga ngo uyu muntu nubwo yagize ikibazo, nubwo yagize ikosa agasaba imbabazi, turazimuhaye, none ari muri sosiyete nyarwanda, ubwo buyobozi rero, ubwo nari ndimo kiriya gihe n’uko mbubona uyu munsi, ahubwo byarushijeho.

Byarushijeho kugira ngo bimpe izindi mbaraga, erega ndacyafite n’imbaraga, n’ubushake no gukomeza gukunda igihugu cyanjye, ibyo ndacyabifite.

Hari ubwo ujya utekereza ngo uwasubiza ibihe inyuma, sinakora ibyabaye kuriya gihe?

Ikintu cyose unyuzemo kigomba kugusigira isomo. Niba kigomba kugusigira isomo rero, hari icyo ushobora kuba warakoze utari wabigendereye, ariko uyu munsi udashobora kongera gukora, ushobora kwirinda.

Ni ukuvuga ngo ubuzima ni cyo bubereyeho, ubuzima ni ukwiga, icyaba ari kibi, ni uko uhuye n’ikibazo ntuvanemo isomo, ibyo byaba ari bibi.

Ni ukuvuga ngo tubisubije inyuma, hari isomo nabonye, hari icyo ntakongera gukora uwansubiza inyuma. Ushobora kumbaza uti ni ikihe? Igikomeye cyane, ndavuga ibyo nabuye nabyo [yitsa umutima], ni ukwitwararika.

Ni ukuvuga ngo ubu, ngiye gukora ikintu ndabanza gutekereza inshuro zirenze imwe, nkagitindaho, mu gihe wenda mbere nashoboraga kuvuga ngo iki ngiye kugikora […] ariko n’iyo nagikora ubu, nagikora nabanje gutekereza inshuro zirenze imwe, iryo ni isomo rikomeye.

Icya kabiri gikomeye, buriya urabona iyo uri muri sosiyete, abantu bavuga ibintu bitandukanye, ariko iyo wahuye n’ikibazo noneho birushaho kuba bibi, umwe avuga ibye, undi akavuga ibye, undi akavuga ibye. Utagize umutima ukomeye, byakubera ikibazo gikomeye cyane, ushobora no guta umutwe.

Mu buzima rero, kugira umutima ukomeye ni ikintu gikomeye cyane. Icya gatatu ni ukumenya gushima. Icya kane, ni ukumenya gusaba imbabazi.

Prof Habumuremyi yavuze ko ari gutanga umusanzu we mu bikorwa bigamije iterambere ry'u Rwanda binyuze mu bushakashatsi ari gukora
Prof Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ifungwa rye ryamwigishije gushishoza no gutekereza kabiri ku kintu cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .