00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisabwa ngo Abanyarwanda bihaze mu biribwa, ibiciro ku isoko, ikoranabuhanga mu buhinzi… Ikiganiro na Dr Musafiri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 August 2022 saa 02:01
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko "ubuhinzi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu cyacu ndetse no ku buzima bwacu. Ariko ubwo buhinzi n’ubworozi bugomba guhinduka, bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo dukomeze twihaze mu biribwa."

Icyo gihe yagezaga ijambo ku bayobozi bashya bari barahiriye kwinjira muri Guverinoma ku wa 2 Kanama 2022, barimo Dr Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

U Rwanda rwihaye intego y’uko bitarenze mu 2030, Abanyarwanda bose bazaba bihagije mu biribwa.

Kuri ubu igipimo kiri hejuru ya 80%, ari nayo mpamvu hakomeje gushyirwaho ingamba zigamije kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ni intego zashyiriweho ingamba zirimo kongera ubuso bw’ubutaka buhingwaho bukava kuri hegitari ibihumbi 635 bwariho mu 2017, bukagera ku bihumbi 980 mu 2024.

Ibi kandi bikajyana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuhinzi aho ryitezwe kuva kuri 25% rikazagera kuri 50%.

Dr Musafiri ugomba gutanga umusanzu we muri iki cyerekezo, ni umugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage.

Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

IGIHE yaganiriye na Dr Musafiri, agaruka ku ngamba ajyanye muri Minagri, politiki ya leta mu guteza imbere ubuhinzi ndetse n’ibizafasha u Rwanda n’Abanyarwanda kwihaza mu biribwa.

IGIHE: Urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi warusanze ruhagaze gute?

Ni urwego rurimo kwiyubaka, nk’uko mubizi ndi Umunyamabanga wa Leta, nsanze mugenzi wanjye Minisitiri [Dr Mukeshimana Geraldine] hari byinshi bakoze kandi byiza. Uko biri kose niba tuvuga ko nka 80% bafite ibiryo, ni urwego ruhagaze neza.

Ntabwo navuga ko ari neza cyane kubera ibibazo twagiye duhura nabyo bya Covid-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine nayo yagizeho ibindi bibazo bituma ibiciro bizamuka, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli […] ibyo byose biragenda bikagera no ku buhinzi nk’uko ibindi byose byahungabanye.

Ni urwego rufite ibibazo nk’ubw’izindi nzego z’igihugu cyacu, ariko nk’uko hariho gahunda yo kuzahura ubukungu, narwo rugomba kuzahuka kimwe n’izindi.

Ni gute uzahuza uburambe n’ubunararibonye ufite mu gutanga umusaruro wifuzwa muri Minagri?

Imirimo nakoze ntabwo nagiye ku buhinzi nyirizina ngo numve aribwo nitayeho nk’ubu ariho bantumye, gusa aho nakoraga nari nshinzwe politiki n’ingamba zireba igihugu cyose. Nari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bijyanye na gahunda na Politiki.

Ibyo twarebaga harimo no kujya inama ku buhinzi n’uburyo bwatera imbere, imishinga imwe n’imwe yakwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ariko ubunararibonye navuga mfite bw’ingenzi ni uko nzi intumbero y’Umukuru w’Igihugu, nzi icyerekerezo cye, nzi aho yifuza ko ubukungu bw’igihugu bugana, aho yifuza ko ubuhinzi bugera bukaba umwuga mwiza ugomba gutunga Abanyarwanda ndetse bagahinga bakeza, bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.

Kuba nziko hari intego rero ngomba gukora uko nshoboye ngo ibikorwa dukora dufatanyije na bagenzi banjye nsanze muri uru rwego n’abahinzi muri rusange, kugira ngo tugere kuri ya ntego.

Ni icyo niteguye gufasha Abanyarwanda kugira ngo tujyanye ku ntumbero Umukuru w’Igihugu yashyizeho y’ubuhinzi. Icyo Umukuru w’Igihugu yifuza nta kindi ni ubuhinzi buteye imbere, buhaza bene bwo bugasaburira n’amasoko.

Urwego rw’ubuhinzi narwo rwagizweho ingaruka na Covid-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, byiyongera ku mihindagurikire y’ikirere. Ni gute rwabasha kubisohokamo

Uko biri kose ibibazo igihugu kiri kunyuramo ntabwo bitandukanye n’ibiri ahandi ku Isi. Ubu ifite ibibazo bimwe mu bijyanye n’ubukungu n’ubuhinzi, ariko hari abantu, hari Abanyarwanda bari mu buhinzi n’abandi bashoramari umuntu agomba gushaka kugira ngo baze mu buhinzi.

Abashoramari barahari, ibituma bakora n’aho gukorera byose birahari. Naho iby’imihindagurikire y’ikirere byo byanahozeho na mbere, igishyashya ni ibi byorezo n’intambara tutamenyereye zituma uko ubucuruzi bw’ibihingwa bugenda […].

Ariko ibyo n’ubwo ari ibibazo, mvugiye nka Afurika n’u Rwanda, byagakwiye gutuma tudakomeza gutekereza ak’imuhana ahubwo natwe tukiminjiramo agafu, tukavuga tuti ‘ese ko n’ubundi navomaga hariya, iriba rikaba rikamye, ngomba kureba ukuntu nakwicukirira iriba ryanjye kugira ngo nihaze’.

Byagenze bite kugira ngo intambara ibera muri Ukraine itume n’ibiciro by’ibirayi byera hano bitumbagira?

Abahinga bo baranabizi n’abacuruza bo barabizi, ariko niba tugiye mu isomo ry’ubukungu, uko amasoko akora, ntekereza ko kugira ngo uhinge hari ibyo uba wakoresheje.

Uriya muhinzi nawe hari imibare aba afite, abara imibyizi yakoze mu murima we, uko yaguze imbuto, ifumbire, kandi uko ubukungu bugenda buhungabana, Covid-19, intambara […] niba byatumye ifumbire ihenda, umuhinzi nawe bimugeraho.

Muzi ko ibiciro bimaze igihe byarazamutse n’ubwo leta yagiye ishyiramo nkunganire, ariko ifumbire iba yazamutse. Nk’ifumbire ijya mu birayi ni urugero, yarahenze cyane.

Icyo gihe bituma kwa kundi umuhinzi ashyiraho igiciro cy’ibyo ajyana ku isoko, niba yarasohoraga ikilo kigeze ku 100Frw ubu kiragera kuri 200Frw.

Ubwo arongeraho n’uwabyikoreye, uwabisaruye n’ibindi byose. Umuhinzi na we ibyo yashyizemo biba ari byinshi. Twe nka leta icyo dukora ni ukugerageza gufasha bose, dushyiramo nkunganire.

Ibiciro kuzamuka ntabwo ari igitangaza, ni ko imiterere y’Isi imeze.

Ikindi bitewe n’ibihe, ntabwo ahantu baba bahinze ibirayi hahora ari kimwe, hari igihe umusaruro ugabanyuka, icyo gihe niba umwe yaryaga ibyo yahinze na we akaba yaje ku isoko, murumva ko abagura baba babaye benshi, abagurisha bakaba bake, bityo ibiciro bikaba byazamuka.

Mubona u Rwanda ruhagaze gute mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga na politiki yo guhuza ubutaka?

Iyo tuvuze gukoresha imashini, […] ubuhinzi buteye imbere buruhira, bugakoresha imashini.

Ibyo biragenda bitera imbere, bikorwa gahoro gahoro, urubyiruko rubyinjiramo, abashoramari bikorera nabo batangiye kujya baza, bagura amamashini, niba umuhinzi adashobora kwigurira imashini bakaba bamuhingira.

Ntabwo ubuso bwacu bwinshi mu Rwanda bwahingwa n’imashini, ariko n’aho bishoboka ni ibintu turimo kugerageza, abashoramari bacu bahingishe imashini, abadafite ubushobozi hari imishinga izagenda ibibafashamo.

Ni urugendo ntavuga ko tuzageraho ejo cyangwa ejo bundi, ariko niho twerekeza.

Politiki yo guhuza ubutaka ni nziza kuko hari n’icyo yafashije, abantu bagahinga ikintu kimwe, kuko buriya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irareba ikabona hari ibiryo Abanyarwanda bakeneye kurya.

Ntabwo duhinga igihingwa kimwe, ahubwo duhinga igihingwa kimwe ahantu runaka bitewe n’uko ubutaka bwaho bumeze, icyo ubushakashatsi bwagaragaje.

Ni politiki tuzakomeza kunoza, ahantu hahingwe ibijyanye n’aho hantu. Tuzahinga ibihingwa by’ingenzi bizatuma imirire ishoboka, Abanyarwanda babashe kweza, basagurire n’amasoko.

Icyo tuzareba ni imikorere y’iyo politiki, hari ibitekerezo umuntu aba afite nko kuba twahuza akagari kagahingirwa n’umuntu umwe cyangwa abantu bamwe, noneho abandi bakaba abanyamigabane.

Ibyo ni ibitekerezo umuntu aba afite byo kugira ngo abantu barusheho kuryoherwa n’ubuhinzi, bubungukire, ariko n’ibyo bashyiramo bikoreshwe neza, umusaruro urusheho kwiyongera.

Uko tugenda twishyira hamwe niko ubutaka tugenda tubukoresha neza, tugashyiramo ibyo abantu babashije kubona, iyo bafatanyije imbaraga birushaho kugenda neza.

Kwihaza mu biribwa bizashoboka gute hakiri umusaruro mwinshi utakara mu gihe cy’isarura?

Niba hari ikintu gihangayikishije, ni ukuba weza bike nabyo bikangirika.

Niba hari ikintu tugomba gushyiramo imbaraga ni muri icyo gice. Ubu hari ibyo turimo gukorana n’Umuryango wa Loni wita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO, turimo turakora gahunda ijyanye no gufata neza umusaruro.

Kugabanya ibintu bitakara abantu bari gusarura, haba ku mbuto, inyanya […] ibintu byose. Icyo ni kimwe mu byihutirwa.

Urabona uko ubuhinzi buteye, hari uguhera kubyo ushyiramo, umusaruro nyirizina, ariko n’iyo wejeje ukeneye uburyo ubigeza ku ruganda.

Ibintu byinshi rero bitakarira muri uko kubigeza ku nganda. Uburyo ubitwara, uburyo ubibika, ngira ngo ibyo nibyo abantu bakwiye gukora, harimo n’uburyo bwo kubitwara mu buryo bwihuse.

Dushobora no kugera ku rwego hazaho n’indege itwara umusaruro ukomoka ku buhinzi, ugemurwa mu mahanga.

Ni izihe ngamba leta ifite mu kugabanya icyuho kiri mu kubona amasoko y’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi?

Hari ibintu bibiri tugomba gukora; icya mbere harimo kumenya umuntu ashaka isoko gute? isoko ntabwo rigira leta gusa.

Mubyo tuzafasha abahinzi harimo no kubigisha uburyo bashaka amasoko, hari n’ibyo natwe ubwacu nka Leta tuzafasha mu guhuza abahinzi n’amasoko, ibyo dufite n’ikigo cya NAEB kibishinzwe.

Aho ni nk’amasoko ajya hanze y’igihugu, ibyo bigomba guhabwa umurongo bigasobanuka, tukamenya ngo nta muhinzi ucikanwe, uwo dushishikariza guhinga avoka, indabo, imiteja, ese iryo soko rirahari?

Dr Musafiri yagarutse kuri byinshi mu bimutegereje muri MINAGRI
Dr Musafiri yiyemeje gutanga umusanzu mu gutuma u Rwanda rwihaza mu biribwa
Dr Musafiri aherutse gusura aho Horizon Sopyrwa ituburira imbuto y’ibirayi mu Kinigi
Dr Musafiri aherutse gusura SPF-Ikigega, agaragarizwa uburwo bw’ikoranabuhanga bwo gutubura imbuto y’ibirayi hadakoreshejwe ubutaka
Dr Musafiri amaze iminsi ahura n'abafatanyabikorwa mu bijyanye n'ubuhinzi
Aha Dr Musafiri yari mu biganiro n'abayobozi b'uruganda rutunganya amata rwa Mukamira Dairy Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .