00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomere cya Uwimana Riziki waburanye n’umuryango we muri Jenoside (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 March 2023 saa 11:49
Yasuwe :

Imyaka 29 igiye gushira u Rwanda rugwiriwe n’ishyano rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfakaje, igahekura, ikamugaza ndetse ikagira benshi imfumbyi.

Nubwo imyaka imaze kuba myinshi, ibikomere bya Jenoside biracyari bibisi ku bayirokotse, by’umwihariko ku bataramenye iherezo ry’ababo, ngo babashyingure mu cyubahiro.

Ni ubwo buzima bwuje intimba Uwimana Riziki abayemo. Aheruka guca iryera umuryango we mbere ya Jenoside, ndetse kubera ko yari umwana muto, ibintu yibuka ni mbarwa.

Imyaka ye ni ukugenekereza, aho mu gihe cya Jenoside yari umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu cyangwa ine.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yibuka ubwo Jenoside yatangiraga, iwabo igikuba cyacitse, ari nabwo aherukana n’umuryango we.

Ati "Narabyutse mu gitondo mbona mu rugo huzuye abantu bari kubwirana amakuru bavuga ngo Lazaro bamujyanye kuri komine sinamenya ngo ni iyihe, ubwo nibwo nshobora kuba mperukira ubwo buzima bwaho nari ndi. Nongeye kwibona ndi muri Croix Rouge nambaye utwenda turiho amaraso."

Uwimana avuga ko nta byinshi yibuka kuko yari akiri muto, gusa hari amazina yamusigaye mu mutwe ashobora kuba yari ay’ababyeyi be cyangwa abandi bantu babanaga mu rugo.

Ati "Ibintu nibuka ni uko mu 1994 nari umwana nibuka ko iwacu bajyaga bahamagara Paccy, nkeka ko ari mama, na Lazaro, nkeka ko ashobora kuba ari papa, hari n’abandi numvaga mu nzu umukobwa bitaga Bébé, numvaga na Bizimungu Fils."

"Hari abaturanyi twari duturanye, hari uwo numvaga bahamagara Jacques, urwo rugo habagamo umukobwa bitaga Emeritha. Ibyo nibyo nsa nk’uwibuka, ariko Lazaro uwo bavugaga ko ari umutayeri nkajya numva rimwe na rimwe avuga ngo agiye mu Mujyi."

Uko Uwimana avuga ubuzima yari abayemo icyo gihe, ashobora kuba yari mu muryango wifashije, ariko ntiyibuka neza niba bari batuye mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko amazina afite ubu ashobora kuba ariyo ababyeyi bamuhaye, kuko abamutoye bamusanganye indangamuntu ya nyina.

Ati "Iyo nkuruye navuga ngo ashobora kuba yariyo yanjye kuko uko numvaga baganira bavugaga ko bantoraguranye irangamuntu ya mama mu nda, n’udufaranga."

Iyo uganira na Uwimana ubona ari umuntu utuje cyane, ugerageza guseka, ariko umutima we ubabaye.

Avuga ko kimwe mu bimutera agahinda ari ukuba atazi inkomoko ye cyangwa ngo abe yarabonye abe aho baba baraguye, byibuze ngo areke gukomeza gutegereza.

Ati "Igihe cyo Kwibuka kirampungabanya, iyo bari kwibuka njyewe nkunda kwicara mu cyumba nkarira nkenda gupfa, nkavuga nti nibe n’abandi bari kuvuga ngo tuzajya tubibuka aha n’aha, njyewe nkabura icyerekezo, nkavuga ngo byibuze ubona n’iyo mbabona, nkabona ndabashyinguye, iteka ryose ntabwo mba mbikurura."

Nyuma ya Jenoside, Riziki yabaye mu kigo cy’imfubyi, aza kujyanwa mu muryango gusa ubuzima ntibwamugendeye neza, nibwo gutangira kuba ahantu hatandukanye.

Kuri ubu afite abana babiri, ubuzima bwe ni ugushakisha mu bintu bitandukanye.

Uwagira amakuru yafasha Uwimana Liziki yamuhamagara kuri 0787254214.

Uwimana ahorana agahinda ko kuburana n'umuryango we muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .