00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umubyeyi, umugore n’umuyobozi: Ibyihariye ku buzima bwa Betty Sayinzoga uyobora Sanlam

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 July 2023 saa 07:24
Yasuwe :

Muri Nyakanga 2021 ni bwo Sanlam, Ikigo cya mbere kinini mu bwishingizi mu Rwanda, cyagize Betty Sayinzoga Umuyobozi Mukuru. Ubu imyaka ibiri iri hafi kuzura.

Yabaye umwe mu bagore bahawe kuyobora ibigo bikomeye, dore ko bihariye umugabane munini mu bigo bitanga serivisi z’imari, haba mu mabanki cyangwa mu bwishingizi.

Uhereye kuri Banki ya Kigali, BRD, Ecobank, BPR Bank Plc n’izindi, ukagera mu by’ubwishingizi nka Sanlam, Old Mutual, Mayfair na Sonarwa Life, aho hose uzasanga abagore bari ku ruhembe rw’ibi bigo.

Betty Sayinzoga ni umwe muri aba, ayobora Sanlam AG yihariye nibura 18,4% by’isoko ry’ubwishingizi ry’igihe gito. Ni ikigo gikomeje gukora neza, kuko mu mwaka ushize cyanditse imisanzu yageze muri miliyari 20,5 Frw, biba ubwa mbere ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda kigeze kuri uwo mubare.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo amahirwe abagore bafite muri iki gihe kandi atarapfuye kwizana n’imbogamizi zigihari.

Ni we uhuriza hamwe ibikorwa byose by’ikigo mu 2019 cyaguze SORAS, ikindi kigo cyakoraga ubwishingizi mu Rwanda, haza kwiyongeraho na Saham Rwanda Ltd.

Ni urugendo rwafashe igihe

Nubwo uyu munsi umugore amaze gufungurirwa amarembo yose, si ko byahoze. Icyakora hari n’abaharuye aya mayira, urebye nk’uruhare Inyumba Aloysie yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko ari we wabaga ku kigega cy’amafaranga yakoreshwaga.

Sayinzoga ati "Ni byo byatumye umuntu avuga ati ‘nshobora gutinyuka gukora ibyo nshaka byose’. Hari abo twarebaga."

Umuryango we wakomotsemo abagore babashije gutinyuka, barenga inzitizi zakumiraga abandi. Urugero nka Nyina wabo yabashije gukora ishoramari mu mirima y’icyayi.

Ibyo ariko binagendana n’uko umuntu aba agomba kumva ko iterambere rye rimureba, kandi akagira intego.

Ati "Nabyo nibaza ko abatubanjirije badufashije muri ibyo, tukamenya ko ushobora gutegura uko imbere hazaba hameze."

Atanga urugero bavuye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bakoze iyo bwabaga bakiga, bakamenya, bagatangira ubuzima bushya.

Sayinzoga ati "Ndibuka uwo Mama wacu ni we wa mbere wakoraga ibyo gusana za ‘ascenseur’ i Kigali, zigitangira, kandi yari umugore. Undi yari afite ikigo gifasha abakorera ingendo mu mahanga, kugeza ku myaka 80 yagendaga ari kuri WhatsApp, kuri Facebook, areba umuhamagara aho uri hose, akagushakira itike. Abo ni abatubereye icyitegererezo."

Uruhare rw’ababyeyi b’abapapa

Sayinzoga ahamya ko ababyeyi b’abagabo bagira uruhare mu kongerera ubushobozi abana b’abakobwa.

Se Sayinzoga Jean ni umwe mu bahanga u Rwanda rwagize mu mikino njyarugamba. Ni we Munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara muri Karate, anagira ’dan’ esheshatu.

Sayinzoga yibuka umunsi umwe akiri muto, mu muryango babwirizwaga ko buri mwana agomba kugira ikintu yisangamo, kandi icyo atangiye akagikora umwaka wose.

Ati “Njye nari mfite papa w’umukarateka, ndavuga ngo njye ndashaka kwiga Judo. Ati ibyo gusa? Njyayo. Ni ha handi umubyeyi atakubwira ngo ibi si iby’abakobwa kora ibi, oya. Icyo ushaka gukora gikore, ariko akakubwira ati ‘ukaba uwa mbere mu byo ukora’.”

Icyo gihe bari muri Cameroun, nyuma yo kuva mu Busuwisi.

Yahisemo uwo mukino ufatwa nk’uwari ugoye, aho kujya mu mbyino wasangaga ziyobokwa na benshi. Ibyo bigaragaza umuhate umuntu akurana. Icyakora, si umukino yakomeje.

Umugore mu myanya yose ikomeye

Kugeza ubu abagore bageze mu nzego zose, nubwo hari bamwe bumva umugore yashyizwe mu mwanya runaka bakabifata nk’impano yahawe.

Nyamara baba bariganye n’abahungu, ku buryo umwanya ahawe udakwiye gushakirwa impamvu zirenze kuba afite ubumenyi n’ubunararibonye abamushyizeho bamubonamo.

Sayinzoga ati “Iyi ni indwara izagenda ishira gahoro gahoro. Hari n’abatangira kuvuga bati ‘ese buriya azabishobora’, nonese umugabo we bashyizeho azabishobora? Kuko dufite ubumenyi bumwe, nshobora kuba umuyobozi mwiza cyangwa mubi, nk’uko bigenda ku bagabo.”

“Ntabwo bivuze ngo kuko ndi umugore ngo ngire igitutu cyikubye kabiri cyo kugaragaza ibyo nshoboye. Ndi hano nk’umuyobozi mukuru, mfite abanyamugabane ngomba guha inyungu, ibindi ntacyo bivuze.”

“Ibyo kuvuga ngo unshyizeho kubera ko ndi umugore, dufite abanyamigabane, dufite inama y’ubutegetsi duha raporo, ntabwo byaba bifite ishingiro kumva ko umuntu bamushyizeho kubera ko ari umugore, umunyamigabane we akeneye inyungu, nta kindi. Iyo nyungu yaba izanywe n’umugore, izanywe n’umugabo, ntacyo bimubwiye.”

Urwego rw’imari ngo ntirubamo kurwaza umuntu kuko ari umugore, kubera ko imibare yigaragaza haba muri banki cyangwa mu bwishingizi, ibintu bikagenda neza, byakwanga ugataha.

Uburyo bwe bw’imiyoborere

Kugira ngo ya nyungu y’abanyamigabane iboneke, bisaba kugira ubuyobozi butuma umuntu yiyumva muri Sanlam kuva ku muyobozi wo hejuru, umukozi wo hasi n’umukiliya uhabwa serivisi.

Sayinzoga avuga ko ikintu kiza mbere ari ukongerera abakozi ubushobozi, akabereka ko abizeye kugeza wenda abonye ko yibeshye.

Ibyo bikagendana no kwerekana ibyo akeneye ko bikorwa, abayobozi bakorana bakabyumva kimwe, bakagendera hamwe.

Ati “Ngomba kubaka ubushobozi ku buryo n’igihe ntahari ibintu bidahagarara, ahubwo bigakomeza. Icya kabiri, mu myaka myinshi nakoze nk’umuyobozi ushinzwe abakozi mu gihe cy’imyaka 15. Bivuze ko mba nkeneye abantu bumva neza ibijyanye n’ubwishingizi kandi nkabizera, kuko ntabizeye ikigo nticyakora.”

“Ikindi ni ukwibanda cyane ku mibare igaragara, njyewe sinkunda ibintu by’amagambo. Iyo uje kumbwira ikintu ndakubwira nti ‘binyereke mu mibare’. Hari ubwo umuntu aza kukubwira ngo abakiliya babaye benshi cyane, nti ese benshi ni bangahe, ni 10, ni 100, ni bangahe?”

Yavuze ko hari ubwo umuntu ashobora kurengwa n’amarangamutima ku mpamvu zitandukanye, ariko iyo ufite imibare ntiwakwibeshya, kandi ntiwite ku mibare gusa, ukanareba icyo isobanuye.

Sayinzoga ati “Icya gatatu ni uko nishimira gukoresha ikoranabuhanga. Google Analytics, ubwenge buremano (AI), ibintu byoroshya ubuzima.”

Ku bwe, ngo yumva cyane abantu badakunda kwivunisha, ahubwo bagashaka uburyo bworoshye bwatuma ibyo bashaka bikoreka.

Yatanze urugero rw’iyo hakenewe guhuza imibare (reconciliation), hakaba ubwo bamubwiye kongeramo abakozi.

Yakomeje ati “Hari ubwo umuntu ashobora kukubwira ati ariko hari ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bushobora kudufasha. Uwo muntu sinshobora kumwirukana abimboneye. Naze akore amasaha atatu ku munsi, nzakwishyura, ntabwo nzagabanya umushahara wawe kubera kuba umunyabwenge, andi masaha uyamarane n’umuryango wawe, wishimane n’abana bawe.”

Kuri we, ngo igikenewe ni ukunoza uburyo abantu bakora kandi bagatanga umusaruro, bakabaho bishimiye aho bakorera.

Ati “Uramutse ukora mu gihugu abantu bakina golf nyuma ya saa Sita kubera ko akazi kabo bakarangije mu gitondo, ni nde utakwifuza ubuzima nk’ubwo?”

Kuba umuyobozi mukuru n’umubyeyi

Kuba umuyobozi mukuru bifite izindi ngorane kuko bikenera amasaha menshi umara mu kazi, hakiyongeraho guhura n’abafatanyabikorwa mugasangira, muganira ku bufatanye, ubucuruzi n’ibindi.

Ibyo byose bituma umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya, bagafatanya kwita ku bana, nubwo buri wese abikora mu buryo bwe.

Sayinzoga ati “Kimwe mu bintu bikomeye mu buzima bwacu ni igihe. Ushobora kugira amafaranga ushaka, ariko ntiwabona ikiguzi wishyura igihe umarana n’abana bawe, ni amahitamo. Hari ikiganiro Perezida wa Repubulika yigeze kuvugamo ko buri munsi asangira n’abana nimugoroba.”

“Ni ikintu nemera ko iteka wishyiriraho amategeko, wenda njye amfasha ashobora kutorohera mugenzi wanjye. Ngerageza gutaha kare, yaba inama cyangwa gusangira n’abantu, ntabwo njya nshyira inama ku mugoroba.”

“Nzasangira nawe ibya mu gitondo, tuzasangira ibya saa Sita, ariko ntabwo bikunda mu gihe cya nijoro kuko mpa agaciro igihe cyo gusabana n’abana, aho bakubwira uko umunsi wagenze, abarwanye - kuko bibaho cyane - umwana akaba yakubwirira ko afite umuhungu cyangwa umukobwa bakundana, ibintu nk’ibyo ng’ibyo ubibona icyo gihe, kubaza umwana uko byagenze ku ishuri, ni icyo gihe.”

Sayinzoga ni umubyeyi w’abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Mbere yakundaga kubajyana ku ishuri wenda kubatahana ntibikunde, kuko na wo ni umwanya wo kunga ubumwe.

Yakomeje ati “Nijoro, saa Kumi n’Ebyiri, naba narangije akazi cyangwa ntarakarangiza, nzaba mpari dusangire iby’ijoro. Ubu ngubu dushobora gukorera mu rugo, byaba birangiye, nshobora gusubukura ibyanjye ariko nibura icyo gihe bakaba bambona.”

Icyo gihe ngo uba ugomba gushyiraho amabwiriza ugenderaho, kuko, yego, akazi ni ingenzi kuri wowe, ariko n’ubuzima bwo hanze yako bugomba kwitabwaho, by’umwihariko ku muntu ufite abana.

Yakomeje ati “Ibintu biramutse byazambye mu rugo, ntiwabasha gutanga umusaruro ku kazi. Ni nako bimera ku bagabo, si abagore gusa. Muzarebe umugabo ufite urugo rubi, ufite umugore umumerera nabi, bizigaragaza mu byo akora. Ukwiye kubihuza byombi, ukabasha kwishima.”

Ibyo akanabihuza n’uko hari ubwo umuntu aba ari mu kiruhuko, wamuhamagara umuha ibyo gukora akabyakira, hakaba n’undi uha agaciro igihe cye cyo kuruhuka, ngo azasubire mu kazi ameze neza.

Yitsa ku gukoresha neza igihe, kuko hari n’abakozi bashobora kuzinduka, bakaba bari mu kazi ariko badakora, kandi igihabwa agaciro ari umusaruro batanze.

Haracyari inzitizi

Sayinzoga avuga ko nubwo hari intambwe zatewe mu guteza imbere umugore, hari n’imbogamizi zikeneye gukurwa mu nzira.

Izo ahanini zirimo kuba hari abagore batarubaka icyizere cyo kwigenera abo bifuza kuba bo. Ngo hari ubwo umuntu ashaka akazi, wamubaza icyo ashaka, agasubiza ati “icyo uzampa nzagikora.”

Nyamara ngo buri muntu aba akwiye kuba yumva icyo yakora, aho ashaka kugana n’uburyo bwahamugeza.

Indi nzitizi ngo inagendana n’imirimo abagore baba bashaka gusaba, ugasanga umukobwa bamutoje kunoza ibyo akora, umuhungu bakamutoza kwirwanaho.

Yakomeje ati “Ni gute ibyo bigera no mu kazi? Icya mbere, abagore usanga ari bo bantu batazi guciririkanya ku bijyanye n’umushahara. Ayo umubwiye ni yo afata. Ashobora kuba umuntu mwiza mu guciririkanya ibitunguru ku isoko, ariko ku birebana n’umushahara we, ntabwo ahatiriza.”

“Umugabo akaza yemye, akakubwira inshuro ebyiri z’umushahara wamuhaye, ukabura uko ubigenza ariko mukaza kugira aho muhuriza, umugore we nta kintu na kimwe yigeze agusaba. Icya kabiri iyo usomye ibijyanye n’akazi umuntu agomba gukora, umukobwa kuko bamutoje kunoza ibyo akora, niba hasabwa ibintu 10, nareba agasanga aburamo kamwe, azavuga ngo aka kazi ntabwo ari akanjye.”

Nyamara ngo umuhungu nubwo yaba afite ibintu bibiri mu icumi, aravuga ngo reka nigeragereze, nibamfata bamfate, nibyanga byange, ntacyo mpomba.

Ku rundi ruhande ngo urebye nk’akazi abagore bakora, baba bafite ubumenyi bwose haba mu gukoresha neza igihe urebye uko bita kubana bagakora n’akandi kazi, hamwe n’ubundi bumenyi bwinshi bakenera, ariko ntibabuhuze n’akazi bakeneye.

Nanone imbogamizi mu kazi, usanga iyo hari ikintu kitameze neza abagore bahangayika, mu gihe nk’abagabo babasha kubyakira, ubuzima bugakomeza.

Ibyo bikanajyana n’ubufasha bukenewe mu kwita ku bana b’abakobwa cyane cyane abo mu byaro, usanga bashobora gusiba ishuri nko mu gihe cy’imihango, no mu gihe atashye akita kuri barumuna be.

Ati “Ni inzitizi zibaho wenda umwana wo mu mujyi ashobora kuba adafite, ariko nk’umuyobozi mukuru utaha ashobora kuzaba uwa Nyamasheke, none ni gute mparanira ko yazaba njye w’ahazaza nk’uko uwa Nyarutarama cyangwa Kimironko afite ayo mahirwe?”

Sayinzoga avuga ko hari ibintu byakabaye bikorwa n’abakobwa, harimo kuboneza urubyaro, kuko uko abana baba bake, no kubarera byoroha.

Mbere y’uko bishoboka, hari ibikwiye kwitabwaho bitanareba abakobwa gusa, nko kurushaho kwegereza abaturage amashanyarazi ngo babashe gusubira mu masomo yabo neza, gufasha kubona amazi hafi yabo ngo batavoma kureba bakabura uko biga, bakanafashwa kubona impapuro z’isuku.

Betty Sayinzoga ayobora Sanlam kuva muri Nyakanga 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .