00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara yo muri Ukraine, ibyo banenga u Rwanda, urwibutso atahanye… Ikiganiro na Amb. Bellomo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 August 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Ambasaderi Nicola Bellomo ntakiri mu Rwanda. Icyakora ibikorwa bye biracyahari ndetse ahamya ko ahafite urwibutso rukomeye, ku buryo mu bihe biri imbere yifuza gushimangira isano hagati ye n’u Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka mu Butaliyani, ku wa 18 Mutarama 2018 nibwo yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagarira Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda.

Ni inshingano yahawe nyuma yo gusoza izindi nki’izo mu Bwami bwa Eswatini.

Nyuma y’imyaka hafi itanu, yasubiye ku cyicaro gikuru cya EU i Bruxelles, aho yazamuwe mu ntera, akazaba ashinzwe ubufatanye bw’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubumwe bwa Afurika (AU).

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere yo kuva mu gihugu, yagarutse ku ngingo nyinshi zaranze igihe cye mu Rwanda n’ibindi bikorwa EU irimo kugiramo uruhare, nko gutera inkunga Ukraine mu ntambara irimo kurwana n’u Burusiya, guhera muri Gashyantare.

Ni ikiganiro cyabaye ku wa Gatanu, ubwo yari mu myiteguro ya nyuma yo gutaha, cyane ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemera Belén Calvo Uyarra nk’umusimbura we.

IGIHE: Nyuma y’imyaka itanu, ugiye kuva mu Rwanda. Uriyumva ute?

Amb. Bellomo: Amarangamutima ni menshi, nashimishijwe n’ubufatanye ku nzego zose hagati y’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda, uyu ukaba ari umwanya wo gushimira abantu bose twakoranaga.

Navuga ko nari nk’isura y’Ubumwe bw’u Burayi hano ariko ibyo twageragaho byose byaturukaga mu gukorana nk’ikipe, yaba hagati yacu hano ndetse n’ibihugu binyamuryango binyuze muri ’Team Europe.’

Amb Bellomo avuga ko mu gihe kiri imbere yifuza gushimangira isano yagiranye n'u Rwanda

U Rwanda na EU biheruka gusinyana amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ine, bufite agaciro ka miliyari 278 Frw (miliyoni €260). Ubufatanye bwabanje bwatanze uwuhe musaruro?

Ubumwe bw’u Burayi bushyigikira cyane gahunda z’iterambere z’u Rwanda kandi inkunga yacu igendana mu buryo bwuzuye na gahunda y’u Rwanda n’icyerekezo rufite.

Mu myaka ishize, hagati ya 2014-2020 twubatse gahunda ikomeye mu nzego z’ibanze zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ingufu n’imiyoborere.

Twishimiye ibyo twagezeho, inkunga dutanga ni ingenzi ariko icy’ingenzi kurushaho ni umusanzu igira mu iterambere ry’igihugu n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Urwego rw’ubuhinzi ni urwego rukomeye, turimo gutanga umusanzu mu guteza imbere ubuhinzi, mu kunoza uruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi, gushyigikira abahinzi, kongera serivisi zafasha muri uru rwego.

Twateye inkunga gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano ya kilometero zisaga 600 zo mu cyaro kugira ngo zifashe abantu kugera ku masoko, dufasha mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga u Rwanda rukomeje gushyiramo imbaraga, uhereye ku byoherezwayo bisanzwe nk’ikawa n’icyayi, ndetse igihugu kiri no gushora imari mu bihingwa bishya.

Tunatera inkunga ibijyanye no kwita ku musaruro hagabanywa uwangirika, binyuze mu gushyiraho ibyumba bibika umusaruro (cold rooms) kandi bigenda bizana impinduka.

Mu bijyanye n’ingufu n’ibikorwaremezo, twayete inkunga isanwa ry’umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo hamwe n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Buyapani na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Ni igikorwa gishobora gutanga umusanzu mu buhahirane n’akarere.

Mu bijyanye n’ingufu, harimo kugabanya amashanyarazi atakara, kunoza uburyo amashanyarazi agera ku baturage nko muri Kigali n’ibindi.

Mu miyoborere na ho hari byinshi byakozwe ku bufatanye n’inzego za Leta ndetse n‘iz’abikorera. Mu bijyanye n’ubutabera naho dufatanya na Minisiteri y’Ubutabera mu guteza imbere inzego z’Abunzi, n’ibindi.

Gahunda nshya iheruka kwemezwa na yo iri muri uwo mujyo?

Turimo kwinjira mu cyiciro gishya cy’ubufatanye bwacu, ni umusaruro w’ibiganiro bidaheza.

Twabashije kwemeranya kuri gahunda nziza cyane kandi ikintu cyose dukora kigomba kuba kizana impinduka, kijyanye na gahunda n’icyerekezo cy’igihugu, kinajyanye n’ibikorwa n’abandi bafatanyabikorwa mu buryo buhujwe neza.

Nka ’Team Europe’ tubikora mu buryo buhuriweho n’abanyamuryango bacu. Dufatanyije, turimo kugerageza uburyo bwo kugira ngo inkunga yacu itange umusanzu mwinshi ushoboka, binyuze mu buryo buhuriweho n’ibihugu by’abanyamuryango.

Mu bufatanye bushya, turimo kubakira ku byo twakoze mu gihe gishize, nko mu buhinzi aho dukomeje kuba umufatanyabikorwa wa guverinoma mu guteza imbere uru rwego.

Umwe mu mishinga minini navuga ni ukubaka Kigali Wholesale Market (umushinga wa miliyoni €24 uzafasha mu gutuma umusaruro w’ubuhinzi nk’imboga n’imbuto umara igihe kirekire utarangirika), ahantu byitezwe ko hazaba izingiro ry’ibikorwa bishingiye ku buhinzi n’ubucuruzi bwabyo mu gihugu no hanze, ariko tuzanashora mu nzego nshya.

Izindi nzego zirimo guteza imbere uburezi no kuzamura ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, urugero nko mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse no mu bijyanye n’umushinga wa BioNTech, muzi ko iki gihugu gifite intego yo kuba igicumbi gikorerwamo imiti n’inkingo, birumvikana hakenewe ubumenyi bushya.

Ibi kandi birimo gushoboka binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubumenyi muri izi nzego by’umwihariko.

Harimo na gahunda zo guteza imbere imijyi, ubukungu burengera ibidukikije no kubakira kuri gahunda zashyizweho n’igihugu nko guteza imbere abagore.

U Rwanda ruheruka kwemera kwakira abimukira bazava mu Bwongereza ariko icyo cyemezo kinengwa n’abantu benshi. Nka EU isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu kwakira abimukira bava muri Libya, gahunda nk’iyi muyivugaho iki?

Abimukira ni ikibazo cyugarije isi yose kandi byagorana ko hagira ubona igisubizo cyacyo akora nka nyamwigendaho. Igisubizo gihuriweho n’ibihugu ni cyo cyafasha kandi kikareba buri ngingo zose.

Ahanini usanga ibibazo by’ubukungu ari byo bituma habaho abimukira benshi, impamvu za politiki, gushaka ubuhunzi, hari ibyiciro byinshi kandi byagorana gukemura iki kibazo nk’igihugu kimwe cyangwa akarere, igikenewe ni imbaraga zihuriweho.

EU yakomeje gufasha Guverinoma y’u Rwanda guhera mu 2017 ubwo yatangazaga ko yiteguye kugira uruhare mu kwakira abimukira, ubwo byari bimaze kugaragara mu bitangazamakuru ko baheze muri Libya, bavuye mu bihugu byinshi byo mu ihembe rya Afurika, bashaka kwambuka Méditerranée, bakaza gufungirwa muri Libya.

Ibyo byatumye habaho icyemezo cy’u Rwanda, EU ihita igishyigikira hashyirwaho ahantu hakirirwa by’agategayo aba bimukira i Gashora, hakirirwa abantu bava mu bihugu byinshi byo mu ihembe rya Afurika birimo Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Eritrea, Somalia, bakabasha kuva muri ibyo bibazo.

Abagore bafashwe ku ngufu, ibintu byari bigoye, ariko u Rwanda ruravuga ngo twagira icyo dukora, Amerika, Canada, Australia, tugomba kugira icyo dukora.

Kandi ibyo ni byo bizana impinduka. Tugomba gufatanya inshingano kandi ni cyo u Rwanda rwakoze rwemera iyi gahunda yo gutanga igisubizo.

Iyi gahunda yamaze gutanga umusanzu ifasha abantu benshi kuva muri Libya, baza mu Rwanda mbere yo kwimurirwa ahandi, binyuze mu nzira zose zisabwa.

Uyu munsi turimo kubona izindi gahunda zishyirwaho, birumvikana ntabwo twavuga ku masezerano y’igihugu cyo hanze y’umuryango, ayo masezerano yanenzwe n’abantu benshi ku ishingiro ryayo mu buryo bw’amategeko mpuzamahanga, ariko nta kintu kibuza ko hakomeza gushakwa ibisubizo bishya, bigomba kuboneka hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, njye mbonamo ubushake bukomeye bw’u Rwanda n’ubushobozi bwarwo mu gutanga umusanzu kuri iki kibazo cyugarije isi.

EU imaze igihe itera inkunga Ukraine mu ntambara irwana n’u Burusiya. Mwaba mubona umusaruro wabyo?

Ikibazo nakivuga mu bundi buryo, kuko tubona igitero cy’u Burusiya nk’ikintu kitemewe n’amategeko kandi kidafite ishingiro. Ni ibintu byagize ingaruka zikomeye ku baturage ba Ukraine, biteza ikibazo cy’ibiribwa cyageze mu bilometero ibihumbi uvuye muri Ukraine.

Ibyo kandi bigaragaza uburyo isi isigaye ihuye ku buryo tutagishobora kuba nyamwigendaho. Ariko nanone, hari icyakorwa mu kugabanya izi ngaruka z’uguhungabana kw’ingendo z’ibicuruzwa.

Usanga hari ibihugu byinshi byagenderaga cyane ku bintu biva mu Burusiya na Ukraine nk’iyo bigeze ku biribwa bimwe, nk’amavuta y’ibihwagari Ukraine itanga hafi 50% by’umusaruro w’isi yose, icyo gihe uhita wumva ingaruka bigira ku ruhererekanye rw’ibicuruzwa.

Tuba tugerageza kugabanya ingaruka z’iri bura ry’ibiribwa dushyiraho uburyo buhuriweho mu guhangana n’iki kibazo.

Icyo kibazo cyaje gisanga ibindi birimo COVID, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi. Dufata iki gisubizo gihuriweho nk’uburyo buhamye bwo guhangana n’ibi bibazo.

Ahubwo igihekewe ku bihugu nk’u Rwanda ni ukongera umusaruro, ari na ko bigabanya uburyo byiringira ibitumizwa mu mahanga, ni na yo mpamvu Ubumwe bw’u Burayi burimo gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi, Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa, mu gushyiraho ibikorwa byinshi harimo n’ibishya, byafasha mu kongera umusaruro [...]

Amb Bellomo agiye kujya akorera i Bruxelles, ku cyicaro gikuru cya EU

Uku kubura cyangwa guhenda kw’ibiribwa cyangwa ibikenerwa mu buhinzi byavaga mu Burusiya na Ukraine, ntaho kwaba guhuriye n’ibihano u Burayi bwafatiye u Burusiya?

Hari ubukangurambaga bugamije kwibasira Ubumwe bw’u Burayi, aho Abarusiya bitwaza ko ikibazo cy’ibiribwa, izamuka ry’ibiciro, ari ingaruka z’ibihano byafashwe n’u Burayi.

Ni ibyo twita amakuru y’impuha, nta ngaruka na nke ibihano by’u Burayi byagize ku ruhererekane rw’ibicuruzwa ku isi, by’umwihariko ibiribwa.

Impamvu ni uko ibihano byacu bitarenga teritwari y’u Burayi, ntabwo ibikorwa by’ubucuruzi n’u Burayi byagira ingaruka ku bitumizwa nk’urugero n’u Rwanda bijyanye n’ubuhinzi, biva mu Burusiya na Ukraine.

Mu minsi ishize u Burayi bworoheje ibihano kuri amwe mu mabanki yo mu Burusiya ngo afashe mu gutumiza ibiribwa muri icyo gihugu. Ntibyaba bigaragaza ko ibihano byari byarabangamye?

Ntabwo ari byo. Ibihano by’umwihariko mu bijyanye na serivisi z’imari byafashwe mu gukumira ko habaho gutera inkunga iriya ntambara, ni cyo cyari kigambiriwe. Nta na hamwe byari bigamije guteza ibibazo ku baturage basanzwe.

Hari uburyo bwinshi bwakoreshwa mu kwishyura ibyo biribwa, ntabwo ibihano by’Ubumwe bw’u Burayi byabuza ubucuruzi hagati y’ubucuruzi n’ibindi bihugu.

Ahubwo u Burusiya burimo gukoresha ibiribwa nk’intwaro, uko ni ko kuri. Kubera umwanya bafite mu ruhererekane rw’ibiribwa ku isi, basanga ari ikibazo cyazamura amarangamutima y’abantu benshi, ari na yo mpamvu bitsa cyane ku bihano by’u Burayi kubera ko bakeka ko abantu basanzwe bashobora kumva ko ibibazo barimo guhura nabyo ari ukubera Ubumwe bw’u Burayi, kandi atariko biri.

Uruhande rwabazwa ibi byose ni Abarusiya, kandi twizera ko ibi bitero bizahagarara vuba bishoboka.

Ni ukuvuga ko musanga intambara ari yo yonyine irimo guteza ibi bibazo?

Nta gushidikanya. Mu minsi ishize habayeho amasezerano yo koroshya isohoka ry’ibiribwa byahejejwe mu makontineri ariko ntabwo biratanga umusaruro.

Hejuru y’ibyo kandi ubutaka bwahingwaga burimo guterwaho ibisasu, ku buryo bugomba no kugira ingaruka ku musaruro w’ibihe biri imbere.

Umwe mu banyamuryango ba EU (Perezida Emmanuel Macron) aheruka kunenga abayobozi b’ibihugu bya Afurika kubera icyo yise uburyarya ku ntambara ya Ukraine. Uganira na ba ambasaderi hano mu Rwanda, wumvise ute imyumvire yabo kuri iyi ntambara?

Nkurikiranira hafi ibiba kandi nkagirana ibiganiro bifunguye na bagenzi bacu hano mu Rwanda ku bibera muri Ukraine, navuga ko u Rwanda rwo rwatoye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye rushyigikiye umurongo EU na yo yari ifite, ni icyemezo twishimira.

Ibyo ariko bikorwa mu bwubahane, ntabwo turi hano ngo tugire uwo dutunga urutoki cyangwa ngo twumvishe abandi uburyo tubonamo ibintu, dusangira ibitekerezo n’u Rwanda n’ibindi bihugu ariko mu bwubahane.

Hari ubwo haba impaka, ku Rwanda ho nta gushidikanya kuri uku gutera kudakurikije amategeko kandi kudafite impamvu zumvikana, kandi ntibyabujije u Rwanda gutora kimwe natwe mu nteko rusange.

Ibibera mu bindi bihugu byaterwa n’umubano bifitanye ariko tuzakomeza ibibiganiro mu bwubahane, kandi birakenewe kugira ngo tugaragaze uburyo tubonamo ibintu, tunumve icyo abandi batekereza.

Gusa hari ukutabona ibintu kimwe kwinshi ariko njye ntabwo mbona urujijo rukwiye kubaho ku muntu ukwiye kubazwa ibirimo kuba, ntekereza ko abantu bazagenda babyumva neza.

U Burusiya buvuga ko mu ntambara burwana, bushaka no guca kuba isi iyobowe n’uruhande rumwe rurangajwe imbere n’u Burayi na Amerika (unipolar world). Mubivugaho iki?

Ibyo biravugwa, ariko nk’Ubumwe bw’u Burayi dushyigikiye imikoranire y’ibihugu byinshi, ku izingiro hakaba Umuryango w’Abibumbye, kandi dutekereza ko inshingano zo guharanira amahoro n’umutekano na byo biri mu nshingano zihuriweho n’ibihugu bijyanye n’imikorere y’Umuryango w’Abibumbye.

Kandi dukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu gusigasira iyo mikorere. Niho dusanga u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza, tuganira mu buryo bufunguye ku ngingo zitandukanye zireba ibihugu.

Urebye aho ibintu bigeze ubu, birashoboka ko igisubizo cy’intambara y’u Burusiya na Ukraine cyaboneka vuba, cyangwa namwe mubona ibyago by’intambara y’intwaro kirimbuzi, cyangwa intambara ishobora kwinjirwamo n’ibindi bihugu mu buryo bweruye?

Ubumwe bw’u Burayi ni umushinga ugamije amahoro, EU yatangiye nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi ari umushinga uhuriza abantu hamwe nyuma y’ingaruka z’intambara, abantu bamaze igihe bicana, bagahurira muri uyu mutaka ugizwe n’indangagaciro zisangiwe kandi zitanga icyizere cy’ahazaza.

Twizera ko ayo mahame azakurikizwa na hano, abantu bakabona ko intambara atari cyo gisubizo.

Ariko ku rundi ruhande, dukeneye guharanira ubusugire bw’ibihugu n’abaturage. Kuba habaho ibitero, abaturage b’inzirakarengane bakicwa, ni ibintu bitemewe ndetse bidafite ishingiro.

Hakwiye kubaho igisubizo cya politiki ariko navuga ko isi yose irimo gukorera hamwe mu gushaka igisubizo giciye mu mahoro, nta bushake bwo kuba haba intambara y’urundi rwego, intego ni ukugera ku gisubizo giciye mu mahoro.

Musanga hari icyizere ko igisubizo gishobora kuzava ku meza y’ibiganiro cyangwa ni ku rugamba rw’imbunda?

Ni ku meza y’ibiganiro.

Kubera iki murimo kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine kurusha uko musaba ibi bihugu kuganira?

Igisubizo kiroroshye, duhanganye n’igitero, hari umuntu wateye, hakaba n’uwatewe. Biroroshye kubona aho ugomba guhagarara.

Biragoye ko waguma mu idirishya urebera abantu bapfa, ntacyo ubafasha. Niyo mpamvu guhera ku munsi wa Mbere, Ubumwe bw’u Burayi bwakomeje gutera inkunga abanya-Ukraine mu nzego zirimo ubutabazi, kwakira impunzi mu bihugu binyamuryango, gutanga inkunga z’imari na tekiniki kuri Guverinoma ya Ukraine…

Nta bwoba ko bishobora guteza intambara yahuza ibihugu byinshi mu Burayi?

Ntabwo bishoboka ko twagaragara nk’abarimo kwenyegeza intambara. Izo ni imvugo zikomeza gukwirakwizwa, ariko hari umuntu umwe gusa ukwiye kubazwa ibi byose.

Icyo kibazo mwakibaza abateye ibi, ntabwo ari abarimo kugirwaho ingaruka n’iyi ntambara b’abanya-Ukraine, cyangwa abarimo kugerageza gufasha abahuye n’ibibazo.

Hamaze iminsi hariho umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC. Mushingiye ku byo mubona, musanga igisubizo cyava he?

Tubona u Rwanda nk ‘umufatanyabikorwa ukomeye, ndetse nk’igihugu cy’ingenzi mu bibera mu karere, mu guteza imbere ukwishyira hamwe kw’akarere n’umugabane.

Icyekerezo cy’u Rwanda kiri mu kwishyira hamwe kw’akarere, kuba igicumbi cya serivisi z’ubucuruzi, inganda - twavuze ku gukora inkingo - muri urwo rwego icyo tubona ni ubushake bw’u Rwanda bwo kubana neza n’abaturanyi.

Urebye amahirwe ari mu mubano mwiza na RDC ni menshi, ku bice nka Goma na Bukavu, bitanga amahirwe akomeye ku Rwanda, ku buryo ari ngombwa gushyira imbere ibisubizo by’amahoro.

Hari gahunda za Nairobi na Luanda, tubikurikiranira hafi kandi nizeye ko ibintu byose, ineza izaganza maze abantu bakabona ko kubana neza biri mu nyungu zabo.

No ku ruhande rwa Congo, nizera ko nk’abantu tubona bigaragambya, basahura inyubako z’Umuryango w’Abibumbye, bazabona ko guhembera aya makimbirane bitari mu nyungu z’ikiragano kizaza, ahubwo ko bakwiye kwita ku kwishyira hamwe kuko ariho hari inyungu zisangiwe.

Mutekereza iki ku bavuga ko u Rwanda rwihishe inyuma y’uyu mwuka mubi muri RDC?

Ntabwo nabyinjiramo ariko ibyo tubona, ibyo ntekereza, ni ubushake bw’u Rwanda mu kubana neza n’baturanyi mu karere.

Buri gihugu gikwiye gufata inshingano zacyo mu kuyobora abaturage, igisirikare, no gutanga ubutumwa bukwiye kugira ngo imibanire irusheho kuba myiza. Ni inshingano za buri ruhande.

Ikindi, dukurikirana kandi dufitiye icyizere izi mbaraga zishyirwamo ku rwego rw’akarere mu kugarura amahoro.

Kimwe mu byo u Rwanda rwakunze kunengwa ku rwego mpuzamahanga, ni uko ngo runiga itangazamakuru, ko ubutabera butigenga, bagatanga ingero nk’ifungwa rya Rusesabagina. Nk’umuntu uhamaze hafi imyaka itanu mu Rwanda ni iki wabivugaho?

Nakubwira ko buri kintu gikwiye gushyirwa mu morongo wacyo. Icyo tubona ni urugendo ruri mu nzira nziza, ibyo byose by’uburenganzira ntabwo wabihatira abantu, hari uburyo bujyanye na kamere n’amateka ya buri gihugu.

Ntekereza ko biba bikwiye guhuzwa n’aho igihugu kivuye, imiterere ya sosiye, urugendo rw’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntekereza ko tutakwirengagiza ibyo byose.

Nanone, abasesenguzi usanga bavuga ibyo batekereza bari kure cyane, bagize amahirwe yo kuza bakaganira n’abaturage, bakareba ukuri, batangira guhindura intekerezo, bagatangira gufata u Rwanda mu buryo butandukanye.

Icy’ingenzi ni ugufungura urubuga, abantu bakaganira. Nabonye itsinda ry’inteko y’u Burayi, bamwe mu badepite b’inteko y’u Burayi banenze u Rwanda cyane ku kibazo cya Rusesabagina, ariko ubwo bageraga mu gihugu, bakaganira n’abantu, batangiye kubivuga mu bundi buryo.

Igihe cyawe cyo kuva mu Rwanda kirageze. Ni iki uzakumbura?

Icya mbere nzakumbura Abanyarwanda. Nabonye hano ibyiza ku nzego zose, haba ibijyanye n’ubufatanye, ku rwego rw’inzego cyangwa abantu, byabaye byiza cyane kandi ibi byiyumvo mbisangiye n’umuryango wanjye wose, twese twishimiye kuba mu Rwanda.

Icyo nzatahana ni umuhate mbonana u Rwanda, icyerekezo gisangiwe n’abaturage, uburyo bafatanya mu Umuganda, ni kimwe mu bigaragaza uwo muhate no gufata inshingano.

Mu Rwanda nahabonye urubyiruko rufite umuhate, rutari urubyiruko rw’ejo hazaza ahubwo ni n’urwa none, nanavuga ko ari ibintu bikomeye kuberako u Rwanda ntabwo ruri mu bihugu bufite abimukira bajya ahandi, ntabwo wapfa kubona Abanyarwanda bajya kwambuka Méditerranée.

Ahubwo u Rwanda rurimo gukurura abanyabwenge b’ahandi, urubyiruko rw’Abanyarwanda rukajya kwiga mu mahanga rukagaruka, rugatanga umusanzu mu iterambere ry’iki gihugu. Ni ikintu gikomeye.

Ku bintu rero nzakumbura, icyo ntakwibagirwa ni ubushake dufite bwo kugaruka hano, tugakomeza kugirana isano n’iki gihugu tukahita mu rugo.

Mu bihe byose wagize mu Rwanda, ni ibihe utazibagirwa?

Nagize ibihe bidasanzwe byinshi, nitabiriye isinywa ry’amasezerano yashyizeho isoko rusange rya Afurika, nari mu cyumba muri Kigali Convention Centre.

Nari ndi mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rwa BioNTech, ibintu ntekereza ko nabyo bikomeye ku gihugu n’umugabane, ndetse nsize umwana w’ingagi nagize amahirwe yo guha izina muri gahunda yo Kwita izina, mwita Iratuje, ndizera ko nzagira amahirwe yo kumusura mu gihe kiri imbere.

Nabonye ibyiza byinshi, inkunga yacu mu kigo cya Gashora cyakira abimukira, urugendo rw’ubwiyunge muri Bugesera none iyo gahunda yageze mu gihugu hose…

Mbere y’uko uva mu Rwanda, ni iki wicuza?

Icyo nicuza cyonyine kijyanye n’ikinyarwanda, ntabwo nabashije kwiga Ikinyarwanda, ni cyo kintu cyonyine nicuza nyuma y’imyaka itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .