00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo batekereza iki ku guhabwa indabo?

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 January 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Ururabo ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana urukundo, uruha umuntu runaka ushaka kumwereka ko umukunda byahebuje kandi ko wishimiye umubano mufitanye.

Mu bibi no mu byiza ururabo ruvuze byinshi ku rukundo kandi rushimisha cyangwa rugahumuriza uruhawe bitewe n’ibihe arimo, cyangwa urumuhaye icyo asobanuye mu buzima bwe.

Nubwo ururabo ari kimwe mu byifashishwa mu kwerekana urukundo usanga izi mpano zihabwa cyane abagore ku buryo usanga hari n’abagabo batazi ko bashobora guhabwa indabo.

Ubwo Bloom Rw imaze kubaka izina mu gucuruza indabo muri Kigali, yakoraga ibirori byo kwizihiza imyaka itandatu imaze ikora uyu murimo, yeteguye ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ubumenyi butandukanye ku ndabo n’ibindi biganiro.

Mu biganiro byagarutsweho harimo ingingo y’uburyo abagabo bakira impano z’indabo, bamwe berekana ko nabo kuzihabwa byabashimisha abandi bavuga ko ari iz’igitsina gore.

Murenzi Emmanuel yavuze ko kenshi cyane aha umugore we indabo ariko ko we atarazihabwa kandi yumva ko ntacyo bisobanuye.

Ati “Umugore wanjye muha indabo kenshi hafi buri kwezi kuko buriya abagabo baremewe gutanga nibo baba bagomba guha abagore impano z’indabo, abagabo si ibintu byacu.”

Charles Claude Ditchou Tchounjya yavuze ko guha umugore cyangwa umukobwa ururabo uba umweretse ko umwitayeho ariko abagabo kwakira indabo baba bumva ntacyo bisobanuye.

Ati “Nigeze mpabwa ururabo ariko numvise ntacyo bisobanuye cyane nk’uko usanga abakobwa babifata iyo urubahaye, ku bagabo rwose numva ntacyo bisobanuye kumuha indabo wamuha izindi mpano.”

“Iyo uhaye umukobwa ururabo uba umwereka ko umwitayeho ariko nabwo biba byiza kumenya niba arizo akunda cyangwa ibindi bintu.”

Niyobuhungiro Eugène we yavuze ko nta gaciro abona mu ndabo kuko umuntu ahita azijugunya ndetse ko kuziha umugabo ntacyo bisobanuye.

Ati “Umpaye indabo nazita hasi kuko kuri njye ntacyo zivuze, yewe si naziha n’umuntu kubera ko ikintu uha umuntu agahita akijugunya ntacyo kimaze.”

Nubwo hari abagabo bumva ko guhabwa indabo ntacyo bisobanuye, hari n’abumva ko niba ari ukwerekana urukundo nabo bakabaye berekwa urukundo muri ubwo buryo.

Iranzi Janvier yavuze ko yahoraga atanga indabo ariko we atararuhabwa, aza kuza kurwara ari mu bitaro umuntu amwoherereza ururabo yumva arishimye cyane.

Ati “Nkunda gutanga indabo cyane ariko ntazihabwa rimwe narindwaye umuntu anyoherereza ururabo, numva biranshimijishe cyane numva ngaruye icyizere cy’ubuzima.”

Mutesa Shaffy yavuze ko ahawe ururabo n’umugore we byamushimisha cyane kuko byamwereka ko amukunze.

Ati “Mpawe ururabo nabyakirana amarangamutima y’urukundo kuko twe kamere nyarwanda urukundo urwerekana mukiri gutereta mutarabana, cyane cyane ko kubera umugabo inshingano aba afite mu rugo aba ari mu muhangayiko gusa.”

“Twe abagabo twarezwe nk’inyamaswa z’inkazi cyane kamere y’aho abantu bavuka uba wumva wahabwa ikintu cyo kurya cyangwa cyo kwambara, ariko uzarebe umuzungu iyo umuhaye akarabo gato agira ibyishimo ukabona arakihumurije.”

Abagore barikunze kuri iyi ngingo?

Abagore n’abakobwa nibo bahora biteguye kwakira indabo ndetse bakanazihabwa ariko biragoye kubona umugore watanze ururabo aruha umugabo we cyangwa undi mugabo.

Ushobora kwibaza niba atari ukwikunda cyangwa nabo ni uko bumvako hari ubundi buryo bakerekamo abagabo urukundo.

Angelique Gatarayiha yavuze ko abagabo badahabwa indabo ariko hari izindi mpano ushobora kumuha zamushimisha.

Ati “Nk’uko babivuze ubundi abagabo nibo batanga bagaha abagore indabo, ariko nk’umugore nawe niba ushaka guha umugabo impano muhe nk’imodoka, telefoni ihenze n’ibindi abagabo bakunda.”

Ibi abihuje na Karemera Divine wagize ati “Ubona abagabo bishimira guha twe abagore indabo ariko nawe niba yagize isabukuru nshobora kugira impano yindi muha, gusa indabo ubona nta gaciro baziha.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Bloom Rw, Mutezimana Sandra, yavuze ko amarangamutima abagore bagira iyo bakiriye indabo n’abagabo ariyo bagira, bakwiye kuzihabwa.

Ati “Hari abagabo bakunda indabo kandi nk’uko twabibonye ururabo ni urukundo kandi nabo birabanezeza kumva ko bumvise urukundo, nabo iyo bazakiriye zirabanezeza.”

Yakomeje avuga ko n’utazikunda ashobora kuzihabwa harimo n’ikindi akunda bigatuma arushaho kuryoherwa.

Ati “Twe turakubaza tuti ese akunda indabo niba atazikunda akunda iki, icyo akunda tugishyira hamwe n’indabo, ubwo niba akunda isaha tuyishyiramo n’indabo.”

Indabo ntabwo zifite umuntu zagenewe niba ufite umuntu ushaka kwereka urukundo wamuha indabo ariko biba byiza kumenya icyo uwo ushaka guha impano akunda cyane.

Bloom yizihije imyaka itandatu imaze ikora ibikorwa birimo gucuruza indabo
Bloom yabonye umwanya wo kwishimana n'abakiliya bayo
Abantu batandukanye bahawe ubumenyi ku ndabo
Kuri benshi indabo zigaragaza urukundo
Angelique Gatarayiha yavuze ko abagabo baba bagomba guhabwa impano zikomeye
Abantu benshi ntibumva ko abagabo nabo bashobora guhabwa indabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .