00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatanya yari iri hafi: Umusaruro washibutse mu mugoroba w’umuryango umaze guhamya imizi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 February 2024 saa 03:03
Yasuwe :

Abizera Imana nibo bajya bavuga ngo ‘Imana yakinze akaboko’ aha babashaka kwerekana ko hari hagiye kuba ikintu gikomeye ariko kibarizwamo mu buryo batacyekaga.

Iyi mvugo niyo yakoreshwa kuri Nshimiyimana na Niyonsenga twavuga ko inkuru y’urukundo rwabo yari igeze ku mosozo ariko Imana igakinga akaboko.

Nshimiyimana na Niyonsenga bamaze imyaka itanu bashakanye, ariko nk’uko Abanyarwanda bajya babivuga ‘ntazibana zidakomanya amahembe’.

Ibibazo byarakomeye kugeza n’ubwo umugabo yahisemo kuva mu rugo batangira gutekereza ko bazaka gatanya, gusa Nshimiyimana ntabwo yabonye ko ari igisubizo gikwiye.

Umunsi utazibagirana mu rukundo rwabo ni igihe bamenye ‘Kigali Family Night’ umugoroba w’umuryango utegurwa na Hategekimana Hubert Sugira, inzobere mu mibanire.

Bigoranye Nshimiyinama na Niyonsenga bitabiriye uyu mugoroba wari ubaye ku nshuro ya mbere ndetse baganiriza abari bawitabiriye ibibazo byabo, barimo abahanga mu mibanire.

Aba bombi bagiriwe inama zabagiriye umumaro kuko nyuma y’ukwezi kumwe bagarutse bavuga inkuru y’umunezero ko bari mu nzira yo kwiyunga kandi ko umugabo yasubiye mu rugo.

Iyi ni inkuru yakoze benshi ku mutima kuba uyu muryango wongeye gusubira mu munyenga w’urukundo bishibutse kuri ‘Kigali Family Night’.

Mu kiganiro na IGIHE, Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko uru rugo rw’aba bombi rwasubiranye kubera inama baherewe muri ‘Kigali Family Night’.

Ati “Aba bantu impamba bakuye muri Kigali Family Night, ibiganiro byavuyemo byarabafashije, bituma abantu bari baratandukanye umwe ari mu rugo rwe undi ari mu rwe bahindura bagaruka mu rugo rumwe.”

Ku wa 28 Mutarama 2024, nibwo habanye ‘Kigali Night Family’ ku nshuro ya kibiri, yagarukaga ku mutungo n’umuryango, yatanze umusaruro ku bantu bari bafitanye ibibazo.

Hari umugore n’umugabo bari bamaranye imyaka umunani babana ariko batarafata umwanya wo kuganira nk’umuryango, kugeza n’ubwo umwe yafataga urugendo rujya i Burayi undi atabizi babanye nk’abagenzi.

Nyuma yo kumva ibyavuye muri uyu mugoroba bigiriye inama yo kuganira bakemura ibibazo bari bafitanye.

Hategekimana Hubert Sugira avuga ko ‘Kigali Family Night’ iri gutanga umusanzu ukomeye wo gufungura ibiganiro mu miryango kuko ariryo shingira ryo kubana amahoro.

Ati “Ibi bigaragaza ko ‘Kigali Family Night’ usibye ibisubizo bifatika turimo turabona irimo iratangira ikiganiro, iri gutuma abantu baganira kandi nicyo dushaka kuko ikibazo cyose cyavuka iyo mukivuganyeho kiraza.”

‘Kigali Family Night’ iba buri kwezi, Hubert Sugira asaba abantu b’ingeri zitandukanye kuyitabira kuko iberamo ibiganiro bitandukanye kandi nirwo rufunguzo rw’ibibazo byugarije imiryango.

Kigali Night Family yabaye ku nshuro ya mbere yafashije umuryango wari watandukanye kongera kuba umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .