00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryo kwita ku ndabo zigahabwa inshuti zitoshye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 January 2024 saa 12:15
Yasuwe :

Hari umubare mwinshi w’abantu banga gutanga indabo cyangwa kuba bazigurira kuko ari ikintu gihita cyangirika uwo munsi, nyamara abahanga bagaragaza ko ari ukwibeshya kuko wazitayeho zamara ibyumweru birenze bibiri.

Izi ndabo turi kuvuga nizo bamaze gukura mu murima bashyize mu maguriro ushobora kuba waziguriye cyangwa wazihawe nk’impano, bazifunze neza.

Ni ingingo igezweho cyane cyane mu gihe habura iminsi mike abakundana bakinjira mu bihe by’umunsi udasanzwe wa Saint Valentin aho impano y’ururabo isobanuye byinshi.

IGIHE yifashishije Bloom Rw izobereye mu gutunganya no gucuruza indabo, bagaragaza bimwe mu bintu ushobora gukora byatuma indabo ufite zimara iminsi.

Ikintu cya ngombwa ni uko uba ugomba kuba ufite ‘vase’ yo kubikamo izo ndabo kandi ikaba isukuye neza, mbere yo gushyiramo za ndabo ukabanza kuzikura mu cyo ziba zifunitsemo.

Iyo uzikuyemo, ubanza kuzitaka hasi ku giti cyazo ku buryo zijya mu mazi ahanambye havuyeho, ndetse ugakata ku buryo amababi ataza kujya mu mazi.

Iyo umaze kuzikata ushyira amazi muri ya ‘vase’ ubundi ugashyiramo indabo zawe, kimwe mu bintu bikomeye ugomba kuba ufite kugira ngo indabo zimare iminsi ni ibyagenewe gushyira muri ayo mazi ibizwi nka ‘flowers foods’.

Si ngombwa iteka kuba ubifite kuko wakoresha isukari, ugashyira ibiyiko bitatu muri litiro y’amazi washyizemo za ndabo zawe, bituma zimara iminsi zitangiritse.

Iyo ubikoze gutya ukajya uhindura amazi buri minsi itatu ziraramba bigatuma aho wazitatse harushaho kuba heza no guhumura neza, ndetse ukagumana rwa rwibutso rwawe iminsi myinshi.

Umuyobozi wa Bloom Rw, Mutezimana Sandra, yavuze ko indabo zimara iminsi bitewe n’uko uzitayeho kandi ko uko uzimarana igihe aribwo urushaho kumva agaciro zifite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .