00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane mu rugo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 January 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Abanyarwanda nibo bivugiye ngo ‘Nta zibana zidakomanya amahembe’. Ni imvugo ikoreshwa mu kwerekana ko mu gihe abantu bari kumwe bashobora gukoserezanya.

Umugore n’umugabo bakuriye mu mico itandukanye bamara gukura bakiyemeza kubana mu rugo nk’umuryango, uko byagenda kose ntibababura ibyo batumvikanaho.

Usibye hagati y’abashakanye no mu buzima bwa buri munsi abantu ntibabura kugirana amakimbirane ahubwo igikomeye, ni ukumenya uko bayakemura neza.

Umuhanga mu mibanire Sugira Hubert Hategekimana, yabwiye IGIHE ko kuba mwagira amakimbirane mu rugo ari ibisanzwe ahubwo uburyo akemuka aricyo cyo kwitabwaho.

Ati “Kugira urugo rwiza cyangwa umubano mwiza n’umuntu si uko hatajya habaho amakimbirane, ahubwo ni uko yabayeho mugira uko mubikemura. Kuba ntandukanye n’abandi bantu bose miliyari umunani ku Isi bivuze ko n’uwo twashakanye dutandukanye.”

“Hari igihe tutumva ibintu kimwe uretse ko n’amakosa abaho bishoboka ko mwagirana amakimbirane adaturutse ku makosa ahubwo biturutse ko abantu batandukanye.”

Yakomeje avuga ko niba habayeho amakimbirane icyiza ari ukwicara mukayarebera hamwe, buri wese akumva mugenzi we, kugira ngo mu bashe kwiyunga.

Ati “Igikuru ni uko iyo habayeho ako gatotsi mukavuganaho neza buri umwe akumva undi, cyane cyane akagerageza kwishyira mu mwanya w’undi agasobanukirwa uruhande rw’undi.”

Yongeyeho ati “Abantu benshi iyo barimo bavugana ntabwo baba bumva kugira ngo basobanukirwe, baba bumva kugira ngo basubize. Ni ukumva ibyo avuga ntashaka kubisobanukirwa iyo habayeho amakimbirane biba ibibazo kuko buri wese aguma ku ruhande rwe. Iyo wumvise undi biroroha kugira aho muhurira uwakosheje akabisabira imbabazi bituma umubano ukomeza.”

Uruhare rw’abahuza mu rugo

Birasanzwe ko iyo abantu bagiranye ikibazo bo ubwabo bikagorana kumvikana, bashobora gushaka umuntu ujyamo hagati akaba yabafasha kwiyunga.

Sugira Hubert Hategekimana avuga ko atari buri gihe mu rukundo cyangwa mu rugo rwanyu mukenera umuhuza, kandi ko mu gihe byabaye ngombwa ko akenerwa bigomba kuba mwabyumvikanye neza.

Ati “Abantu baza kubunga ari uko mwebwe byabananiye kuko urugo ni urwa babiri, undi muntu wese wazamo yaba umuryango cyangwa undi, byakagombye kuba icyemezo abari mu rukundo bemeranyijeho bombi.”

“Ntabwo bivuze ko udashobora kujya gushaka inama nubwo njyewe abantu iyo ibintu bimeze neza, mbwabwira ko bagomba gushyiraho uburyo bazakemura ibibazo bananiwe gukemura bo ubwabo.”

Yakomeje avuga ko mu guhitamo umuntu ugomba kuza kubunga mugomba gushishoza mu kareba wa muntu ushyigikiye umubano wanyu.

Ati “Mugomba gushaka umuntu mwese mwiyumvamo mwese mwemera ko ashaka ko urugo rwanyu cyangwa umubano wanyu ukomeza gutera imbere, umuntu utazafata uruhande rumwe cyangwa ngo abogame.”

Sugira Hubert Hategekimana atanga inama ko umuntu wumva abangamiwe mu rukundo cyangwa mu rugo ariwe ukwiye gufata iya mbere, mu gukemura ibitagenda neza.

Sugira Hubert Hategekimana avuga ko umuntu muhitamo mu rugo ngo abunge aba agomba kuba ari umwizerwa kuri mwese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .