00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiba ku muntu utabona umwanya uhagije wo gusinzira

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 July 2022 saa 08:42
Yasuwe :

Hirya no hino ku Isi abantu batandukanye bahuriye ku kuba bagira umwanya wo gusinzira mu bihe bitandukanye cyane cyane mu masaha y’ijoro aho bashyirwayo bakamera nk’abavuye muri gahunda z’ubuzima busanzwe.

Ni kenshi abantu bibaza ikiba mu mubiri w’umuntu igihe asinziriye n’igishobora kumubaho mu gihe atabonye umwanya uhagije wo gusinzira, icyakora ubasha gusoma iyi nkuru dukesha The Economist, aragera ku musozo yashize amatsiko kuri ibyo bibazo.

Gusinzira bigenzurwa n’impinduka mu mubiri, mu mutwe no mu myifatire bibaho nyuma ya buri masaha 24 cyangwa n’icyagereranywa n’isaha karemano iba mu muntu (horologe biologique).

Aha umuntu aba ashobora kwimenyereza gukora igikorwa runaka ku isaha imwe, bikagera aho umubiri we ubimenyera bikabaho bitagombeye kureba ku isaha isanzwe nk’amasaha umuntu abyukiraho cyangwa asanzwe akoreraho indi gahunda.

Mu masaha y’ijoro igihe hari umwijima, ubwonko burekura umusemburo witwa “melatonine” ukora imirimo yawo kugeza igihe aho umuntu aherereye hongeye kugera urumuri.

Habaho ibyiciro nibura bine umuntu ashobora gusinziramo kandi akabicamo nibura inshuro enye cyangwa eshanu mu gihe cy’ijoro.

Bibanzirizwa no kuba umuntu yari ari maso ariko mu wundi mwanya ugasanga arasinziriye. Umutima ugatangira gutera gahoro gahoro n’uburyo umuntu ahumekamo, urugero bwariho bukagabanuka kimwe n’ubushyuhe bw’umubiri. Imikaya na yo ihita imera nk’iyahondobereye igacika intege.

Habaho ikindi cyiciro cyo gusinzira kizwi nka “delta sleep”, ni cyo bivugwa ko umuntu aba arimo iyo yashyizweyo ari nabwo uturemangingo tw’umuntu dutanga imisemburo ifasha umuntu gukura haba mu by’ubwenge cyangwa gukura kw’ingingo z’umubiri, imikaya ndetse n’amagufwa mu buryo bw’umwihariko.

Muri iki cyiciro umubiri unaboneraho kwiyubaka aho umuntu yahuye n’ikimwangiza hakabasha kwisubiranya kugeza bimwinjije mu cyiciro cya kane cyo kurota.

Kurota bibaho biturutse ku binyabutabire bikorwa n’umubiri w’umuntu ugasa n’uwafashwe n’ikinya by’igihe gito.

Uretse kuba muri izo nzozi nta kindi tuba dushobora gukora, muri uwo mwanya bivugwa ko ubwonko buba buri gukora ndetse bukabihuriraho n’amaso kabone nubwo yaba afunze.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu amara kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe bwose asinziriye ndetse abagira amahirwe yo kurama ngo bamara imyaka ibarirwa hagati ya 25 na 30 basinziriye.

Uburyo bw’imibereho bugezweho n’ikoranabuhanga rikataje, bijyana no gutuma benshi bisanga mu kibazo cy’umuhangayiko n’agahinda gakabije; biri mu bituma abantu b’iki gihe basinzira umwanya muto cyane abandi bukaba bwanabakeraho badasinziriye ku buryo hagaragara itandukaniro rinini ugereranyije n’abo mu kinyejana gishize.

Gusinzira igihe kiri munsi y’amasaha arindwi ku munsi, biri mu biza ku isonga mu bisunikira abantu kwisanga bugarijwe n’uburwayi butandukanye ku buryo bishobora no kubagabanyiriza igihe bari kuzarama.

Abantu bagirwa inama yo kugira umwanya uhagije wo gusinzira mu kwirinda izo ndwara no kwiyongerera icyizere cyo kubaho igihe kirekire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .