00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama za Cardinal Kambanda ku bashakanye barara bateranye umugongo n’urubyiruko rudashaka kubaka ingo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 July 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Abayobozi mu nzego zitandukanye ntibahwema kugaragaza ko umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo amakimbirane y’abashakanye ashobora no gutuma abasore n’inkumi bakiri bato batifuza gushaka ngo bubake umuryango.

Ibibazo biri mu muryango nyarwanda bigaragazwa ahanini n’ubwiyongere bw’abashakanye bagana inkiko basaba gutandukana.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana. Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6,8.

Ibibazo by’ubwumvikane buke mu bashakanye byongeye kugarukwaho kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2022 ubwo habaga umuhango w’itangwa ry’isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Paruwasi Rutonde.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko amadini akwiriye gukomeza gutanga umusanzu mu gufasha Leta kwimakaza umuryango nyarwanda muzima, aho umugore n’umugabo babanye neza ndetse bakabasha kurera abana babo neza.

Yakomeje agaragaza ko biba biteye agahinda kubona umugore n’umugabo bahuriye mu Kiliziya nk’Abakirisitu ariko uyu munsi bakaba barara bateranye umugongo kuko bafitanye ibibazo.

Ati “Umunsi barambagizanyaga nk’abakirisitu benshi bahuriraga mu Misa, bagahurira muri izo ngendo nyobokamana, bakagera aho bubaka urugo, byagiye he? Uyu munsi ya magambo meza babwiranaga. Imiryango yose yarahuruye kugira ngo ibakorere ubukwe bwiza, abapadiri baraza, inzoga ziranyobwa abantu barabyina. Uyu munsi abubatse urugo bakaba batavugana, umwe akaba arara mu cyumba cye, umwe akarara ateye undi umugongo n’amahane yandi avamo.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko gahunda zitandukanye Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho mu guteza imbere abaturage ntacyo zamara mu gihe ingo zirimo amakimbirane, umugabo n’umugore batabanye neza.

Ati “Iyo abonye akazi muri VUP agakorera amafaranga tuba tugira ngo umuryango utere imbere ay’umugabo akajya mu kabari, umugore akirwanaho ashaka uko abana babona ibyo kurya, ayo mafaranga aba yaje guteza imbere umuryango ntacyo aba amaze. Iyo abana bubakiwe amashuri ntibajyeyo ntacyo aba amaze.”

Muganire n’abakuze

Uyu muhango wo gutanga Ubusaseridoti wahuriranye n’umunsi Kiliziya n’abatuye Isi bizihizaho umunsi wahariwe abasheshakanguhe. Cardinal Kambanda yabagaragaje nk’abafasha mu gutanga ibisubizo by’ibibazo abashakanye bagirana.

Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo abantu bakuze baba batagifite imbaraga z’umubiri haba hari byinshi abato babigiraho.

Ati “No mu bukambwe bwabo baracyera imbuto nubwo bataba bagifite imbaraga zo kugenda no kwiruka ariko abantu bakuru baba bafite imbaraga zikomeye z’umutima, baba bafite imbaraga zikomeye z’ukwemera, baba bafite imbaraga zikomeye z’urukundo, hari byinshi rero tubigiraho no kubashimira kuko ibi byose dufite nibo tuba tubikesha, amaboko yabo n’ibikorwa byabo.”

Yakomeje asaba aba bantu bakuze kumenya ko bakwiye kuba abajyanama b’abato bashingiye ku byo baba barabonye mu buzima.

Ati “Babyeyi mukuze rero mufite inararibonye mu buzima bwo kwemera, muri abajyanama bakuru mwabonye ibihe n’ibindi mushobora gufasha abato gukunda Imana, mushobora gufasha abato mubagira inama mu kwemera no mu muhamagaro.”

Yakomeje asaba abubatse ingo bakiri bato kwegera aba basaza n’abakecuru bakuze kugira ngo babagire inama zabafasha kuva mu bibazo by’imiryango Minisitiri Gatabazi yagaragaje.

Ati “Abantu baba bamaranye imyaka 50, 40, 30 bashakanye babanye bishimanye ni urugero rukomeye abato mushobora kubigiraho mu kubaka ingo, ni urugero rukomeye ku bato bafite impungege zo kubaka urugo kubera ibibazo babona.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko ingo nyinshi mu Rwanda zisenyuka bitewe n’impamvu zirimo guhozwa ku nkeke, gucana inyuma n’ibindi.

Cardinal Kambanda yagaragaje ingo zikiri nto zikwiye kwegera abakuze bakazigira inama kugira ngo zirusheho kurambana no kubana mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .