00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingendo y’umuntu ishobora kwerekana byinshi ku mitekerereze ye

Yanditswe na Sonia Umuhoza
Kuya 31 July 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Rimwe na rimwe umuntu ashobora kugenda yihuta cyangwa gahoro bitewe n’impamvu runaka. Nk’iyo ari mu bihe byo gushyingura abantu bagenda gahoro mu gihe uwakererewe muri gahunda runaka agenda yihuta.

Icyakora hari abantu baba bazwi ku migendere runaka, ugasanga umwe azwiho kwihuta nubwo yaba ari kugenda ahantu hagufi, ubundi ugasanga undi agenda gahoro akihuta gusa iyo byabaye ngombwa.

Ubwo buryo abantu bakunze kugendamo bushobora gusobanura byinshi ku mitekererze n’imikorere yabo.

Bumwe mu bushakashatsi bwa mbere bwo kwerekana imiterere y’umuntu bwiga ku migendere bwasohowe mu 1935 n’umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu witwa Werner Wolff bwagaragaje imiterere y’umuntu bitewe nuko agenda.

Muri iyi nkuru turagaruka ku ngendo esheshatu zifite igisobanuro runaka mu buzima bw’umuntu.

  Umuntu ugenda yihuta

Niba uri umuntu ugenda wihuta, ubwoko bwawe bw’imiterere bugaragaza ko uri umunyamwete. Abantu bakunda kugenda bihuta bakunda kumvira umutimanama wabo no kwiga ibintu bishya.

Bagira ubutwari burenze ubw’abandi bantu bwo gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa ikintu runaka, bakunda kubaho mu buzima butarangwamo urusaku. Abantu bagenda bihuta usanga bafite imbaraga zihuse kandi bakitonda cyane.

  Umuntu ugenda gahoro

Abantu bagenda buhoro birinda cyane ku bintu byose ndetse bakunda kwigengesera. Intambwe ngufi bivuze ko urushijeho kwikunda (nubwo atari mu buryo bubi).

Akenshi usanga ari ba bantu bitonda kandi bireba bonyine. Kenshi usanga abagenda gutya, umutwe wabo ureba hasi, aba ari ba bantu baba batuje.

  Umuntu ugenda yisanzuye

Niba umuntu agenda mu buryo bwisanzuye yubitse umutwe ni ikimenyetso cyerekana kwigirira icyizere.

Iyi migendere irasanzwe mu bantu barebare kuruta abagufi. Abantu barebare bakunda kwigirira icyizere cyo hejuru.

  Umuntu ugenda yihuse n’imbaraga nyinshi

Niba umuntu agenda afite imbaraga ni ikimenyetso ko yita ku nshingano afite kandi ko ashyira ibintu byose ku mutima akabyitaho.

  Umuntu ugenda ahese intugu

Niba umuntu agenda ahese intugu, bivuze ko arimo agerageza gukinga ibiri mu mutima we. Aba bantu bashobora kuba barahuye n’ihungabana bakaba batarakira.

Ibi bisobanuro si ihame ridakuka kuko bishobora kuba byarakusanyijwe bivuye ku bantu bafite imiterere imeze uko yavuzwe mu nkuru ariko ugasanga ntihuye n’ubuzima usoma iyi nyandiko abayemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .