00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu ndangagaciro zagufasha kuba ingirakamaro mu mboni za Kabarebe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 July 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Umuntu aho ava akagera iyo akiri muto aba afite indoto zo kuzavamo umuntu ukomeye kandi uteye imbere n’ubwo haba ubwo bitamuhiriye bitewe n’imbogamizi zitandukanye ahura nazo.

Abahanga mu mibereho ya muntu bagaragaza ko hari iby’ingenzi byaba umusingi utajegajega wo kubakiraho iterambere rirambye ariko nanone bakavuga ko uburere umwana ahabwa n’ababyeyi bubigiramo uruhare rukomeye.

Ku rundi ruhande hari ubwo umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye akabikuramo isomo rimufasha kuvamo umugabo uhamye uteye imbere akabera n’abandi icyitegererezo.

Urugero rwa hafi ni uburyo Inkotanyi zashyize hamwe zikarwana urugamba rwo kubohora igihugu nta bikoresho bihagije zifite bikarangira zirutsinze zubaka u Rwanda rwiza tubona ubu.

Benshi mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iyo bumvise ayo mateka bibaza icyo bakora ngo basigasire ibyagezweho ndetse babe abagabo nyabo nk’Inkotanyi.

Iki kibazo umwe mu rubyiruko witwa Nyiringabo Elisa wo mu Karere ka Gisagara yakibajije Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe.

Ni ikiganiro cyabereye mu nyubako mpuzamikino y’Akarere ka Gisagara ku wa 22 Nyakanga 2022 ku ntego igira iti “Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje”.

Nyiringabo yagize ati “Nk’urubyiruko tunyotewe no gukorera igihugu kandi turanabikunze ndetse twaranabitangiye ariko mu bintu byinshi igihugu gikeneye ndagira ngo mbaze nk’iyo mubonye urubyiruko mubona ari iki cya mbere rukwiye kubanza gukora kugira ngo ibyo byose bishingireho?”

Gen Kabarebe yafashe umwanya asubiza icyo kibazo agaragaza ibintu bigera ku munani by’ingenzi urubyiruko rwakubakiraho bikarubera umusingi mwiza wo kuba ingirakamaro.

Ikinyabupfura

Gen Kabarebe yavuze ko mbere na mbere umwana ukiri muto ushaka kuzavamo umuntu w’ingirakamaro, akwiye kurangwa n’ikinyabupfura mu byo akora byose.

Yabagiriye inama yo kumvira abababwira ibyiza kandi bakubaha buri wese yaba ubaruta, uwo bangana n’uwo baruta.

Yavuze ko kimwe mu byaranze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu ari ikinyabupfura.

Kugira intego

Gen Kabarebe yabwiye abari kubyiruka ko bakwiye kugira intego mu buzima kandi bagakomeza kuyihanga amaso birinda gucika intege.

Yabasabye kwirinda guhuzagurika kuko kugira intego ari ikintu cy’ingenzi gifasha buri wese ushaka gutera imbere kumenya icyo ashaka.

Ati “Iyo ntego ukomeze uyihanze amaso. Ni nk’uko urugamba rwo kubohora igihugu cyacu intego yari u Rwanda rushyize hamwe, rwunze ubumwe ruteye imbere.”

Yavuze ko n’ubwo bahuye n’inzitizi nyinshi batigeze batezuka ku ntego bari bariyemeje.

Kugira ubutwari

Kugira ngo bagere ku ntego biyemeje, Gen Kabarebe yababwiye ko bagomba kuba intwari kandi bakarangwa n’ibikorwa by’ubutwari.

Yasobanuye ko kugira ubutwari bifasha guhangana n’ikintu cyose gishaka kukubuza kugera ku ntego wiyemeje.

Ati “Kuko iyo ushyizeho intego yawe bigusaba kugira ubutwari kugira ngo uhangane n’icyakubuza cyose kuyigeraho.”

Mu rugamba rwo kubohora igihugu Inkotanyi zahuye n’inzitizi nyinshi zirimo gupfusha abasirikare no guterwa ubwoba n’amahanga ariko ntizatezuka ku ntego.

Kwihangana

Ikindi yababwiye cyabafasha kwiyubaka no kuba abantu bahamye ni ukumenya kwihangana ntibacike intege.

Yavuze ko igihe ufite icyo ushaka kugeraho ariko ukananirwa kwihanganira inzitizi uhura nazo, ushobora gukora amakosa ukisanga mu bibazo.

Ati “Ugomba kumenya kwihangana kuko utihanganye nabwo ushobora gukora amakosa.”

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko mu rugamba rwo kubohora igihugu mu 1994 henshi mu ho Inkotanyi zafataga zasangaga abo mu miryango yazo bishwe ariko zikihangana zigakomeza kurokora Abatutsi bahigwaga ndetse zikirinda no kwihorera ku bandi baturage zisanze.

Ibi byerekana ukwihangana gukomeye kutapfa gushoborwa na buri wese utaratojwe neza.

Gukoresha neza bike ufite

Muri iki gihe usanga hari benshi bashaka gutera imbere mu buryo bwihuse rimwe na rimwe bamwe bakiba bitewe n’uko bashaka kugera ku byo batakoreye.

Gen Kabarebe yagiriye inama urubyiruko yo gukoresha bike bafite bikabageza kuri byinshi kandi ababwira ko bishoboka.

Ati “Ugomba kumenya gukoresha bike bikakugeza kuri byinshi. Iyo uri urubyiruko nk’ubu mufite bike, bamwe bararemerwa abandi barafashwa. Ibyo bikeye ufite ugomba kubikoresha neza bikakugeza kuri byinshi. Nta muntu wavutse ngo asange afite byose umuntu ajya gukira ari uko yakoze.”

Mu bihe byashize no muri iyi minsi hari bamwe mu bayobozi bahabwa inshingano ariko hashira iminsi mike bakisanga bari gukurikiranywaho ibyaha byo kurigisa umutungo bashinzwe gucunga kuko bashatse gukira vuba.

Bamwe bagezwa mu nkiko ibyo byaha bakabyemera kandi bikabahama bakavuga ko bicuza.

Gen Kabarebe yagiriye inama urubyiruko ko rukwiye kwirinda amakosa n’ibyaha nk’ibyo bishobora kubicira ejo hazaza.

Guhanga ibishya

Ni kenshi urubyiruko rw’u Rwanda rugirwa inama yo guhanga udushya kugira ngo rutere imbere ndetse n’igihugu gitere imbere kurushaho.

Mu rwego rwo kubashyigikira hashyizweho na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifasha abashaka guhanga ibishya byubaka igihugu.

Gen Kabarebe yabigarutseho abwira urubyiruko ko umuntu ushaka gutera imbere agomba no guhanga ibintu bishya ntagume ahantu hamwe gusa.

Ati “Niba ucuruza butike ntuvuge ngo ndarangije nageze iyo njya, oya ugomba no kujyana n’ibigezweho. Ikoranabuhanga mwavugaga rikakugeza ku bindi.”

Hari benshi mu rubyiruko bagiye bahanga udushya bikabafasha gutera imbere mu Rwanda.

Gufata icyemezo no guhitamo neza

Kimwe mu bikunze kugora abantu ni ugufata icyemezo mu gihe runaka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo gutinya, kutigirira icyizere n’ibindi bicantege.

Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko kugera ku ntego wiyemeje bisaba no kumenya gufata ibyemezo bizima kandi ukabikora wabanje kubitekerezaho neza nta guhubuka.

Ati “Ugafata icyemezo kandi icyemezo ugiye gufata ukabanza ukagisesengura. Ugomba kugira amahitamo ugahitamo neza icyo ushaka kugeraho.”

Amateka agaragaza ko mu Rwanda hari ibyemezo byagiye bifatwa bigatanga umusaruro mwiza kandi abantu bamwe barabanje kubishidikanyaho.

Urugero twavuga ni icyemezo cyafashwe cyo guca nyakatsi mu gihugu hose gitanga umusaruro wo kuba Abanyarwanda benshi batuye neza. Ikindi ni gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ifasha abaturage guhabwa serivise z’ubuvuzi badahenzwe.

Gukunda igihugu

Gukunda igihugu ni ikintu gikomeye gikunze kuvugwa ariko kikumvikana neza iyo hasobanuwe amateka y’u Rwanda hakavugwa uburyo bamwe mu Banyarwanda bameneshejwe mu 1959 na nyuma yaho gato bagahungira mu bihugu by’amahanga ariko bagakomeza kwigisha abana babo ururimi rw’Ikinyarwanda no kubatoza umuco nyarwanda.

Uko gukunda igihugu kugaragarira no mu buryo bakomezaga gushakisha amakuru y’ibibera mu Rwanda bigera n’aho bafata umwanzuro wo guhuza imbaraga bararubohora.

Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko gutera imbere udakunda igihugu cyawe bigoranye kuko hari amahirwe akunyura mu myanya y’intoki.

Ati “Igisumba byose ni ugukunda igihugu cyawe. Iyo ukunze igihugu ukacyibonamo n’amahirwe kiguha yose urayasingira ukayakoresha akakugeza kuri byinshi.”

Mu bindi urubyiruko rusabwa kwitwararika kugira ngo bitarwicira ejo hazaza harimo kwirinda ibiyobyabwenge, kugendera kure ingeso mbi n’ibigare, kwirinda kugambanira igihugu n’ibindi.

Urubyiruko kandi rusabwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda arimo umutekano usesuye, uburezi budaheza, urubuga bahawe rwo gutanga ibitekerezo, ububanyi n’amahanga n’ayandi atandukanye.

Nyiringabo Elisa wo mu Karere ka Gisagara yabajije Gen James Kabarebe, icyo bakora nk'urubyiruko kugira ngo babe ingirakamaro
Gen Kabarebe yavuze ko mbere na mbere umuntu ukiri muto ushaka kuzavamo umuntu w’ingirakamaro akwiye kurangwa n’ikinyabupfura mu byo akora byose
Ibyo biganiro byitabiriwe ku bwinshi n'abiganjemo urubyiruko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .