Ku wa 29 Ukuboza 2023, Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko ibi byemejwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya London Metropolitan yo mu Bwongereza, mu bushakashatsi bwayobowe n’uwitwa Samantha Banbury.
Aba bashakashatsi babukoreye ku bagore 24 bazwi ku mbuga nkoranyambaga, aho 17 muri bo baba abafite abagabo barusha imyaka y’ubukure.
Bwakozwe hibandwa ku kureba ibintu bitatu birimo ikijyanye n’ibyishimo bagira iyo bari mu mibonano mpuzabitsina, uko bitwara mu marangamutima ndetse n’ibyishimo byabo.
Abo bashakashatsi bavuga ko abagore bashakanye n’abagabo barusha imyaka baba bafite umunezero mwinshi iyo bigeze ku marangamutima, bakanyurwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko baba birekuye mu gusaba icyo bashaka muri icyo gikorwa, ndetse bakaba banishimye ugereranyije n’abagore bashakanye n’abagabo banganya imyaka y’ubukure.
Bavuga ko ubushakashatsi buje buvuguguza ubwagiye bukorwa buvuga ko abagore bashakana n’abagabo barusha imyaka batagera ku byifuzo byabo ugereranyije n’abashakana n’abo bangana mu myaka y’ubukure.
Gusa bagaragaje ko hagikenewe gukorwa ubundi bushakashatsi hakamenyekana umwihariko w’abagore bashakana n’abagabo barusha imyaka, hakagaragazwa ibyiza bakora bidasanzwe ugereranyije n’abagore bashakana n’abo banganya imyaka y’ubukure.
Banakomoje ku kuba bizeye ko ubu bushakashatsi buzaba imbarutso yo guhagurutsa abandi bashakashatsi bagakora ubwibanda ku mibanire y’abantu n’abandi, by’umwihariko no ku bashakana bafite intera nini hagati yabo iyo bigeze ku myaka y’ubukure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!