00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku mitako ya Imaniradukunda akora mu bisigazwa by’ibirahure

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 August 2023 saa 11:41
Yasuwe :

Imaniradukunda Emmanuel ni umusore wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, watangiye gukora imitako itandukanye yifashishije ibisigazwa by’ibirahure mu gihe benshi bakunze kubura aho babijugunya.

Ni imitako yatangiye gukora mu 2019, akaba abifatanya no gukora imyenda yo mu budodo.

Iyo urebye ibihangano by’uyu musore usanga igice kimwe kiriho ibishushanyo aba yakoze mu gihe ikindi gice kiba kiriho ibisate by’ibirahure.

Imaniradukunda yabwiye IGIHE ko yabanje kubona ibisigazwa by’ibirahure biri mu bintu bibangamiye abacuruzi kuko ngo baburaga aho babimena, yigira inama yo kubibyaza umusaruro atangira kubyifashisha mu bugeni.

Ati “Narabirebaga nkabona biri mu bintu biri kwangiza ibidukikije, hari abantu babijugunyaga mu mirima y’abaturage, abandi ugasanga babirunze ahantu hamwe ku buryo uba ubona biteye ikibazo. Rero ndi gukumira ko abantu bakomeza kubijugunya ahubwo bimwe bita umwanda ndifuza ko nzagera igihe nzajya ngenda mbikusanya ahantu hose nkabibyazamo imitako myiza.”

Yakomeje agira ati “Ndabifata ubundi nkashushanya nk’umuntu ugiye gukora igihangano cye, hamwe mbishyiraho ku ruhande, ahandi nkahashushanya ikintu runaka ku buryo ubibonye asanga igishushanyo cyanjye gifite umwimerere.”

Uyu musore yavuze ko ibi bihangano bye bikozwe mu bisigazwa by’ibirahure bimaze kumuteza imbere, aho amaze kugura imashini ebyiri nziza zimufasha mu budozi bwe bw’imyenda.

Yavuze ko nibura mu kwezi kuri ubu ibimene by’ibirahure byo mu Mujyi wa Nyamata hafi ya hose abikusanya, akabibakiza nk’umwanda. Ngo afite intumbero z’uko mu myaka itanu iri imbere nibura azaba abasha gukusanya ibyo mu turere dutandukanye akabibyazamo ibihangano byakoreshwa ahantu henshi.

Kugeza ubu ibihangano akora yifashishije ibimene by’ibirahure abigurisha guhera ku bihumbi 50 Frw kuzamura. Mu kwezi nibura ngo ashobora kugurisha ibihangano biri hagati ya bitanu n’icumi bitewe n’abakiliya yabonye.

Imaniradukunda Emmanuel watangiye kwihangira umurimo akoresheje ibisigazwa by'ibirahure
Kimwe mu bihangano bya Imaniradukunda Emmanuel ahamya ko byatangiye kumuhindurira ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .