00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 June 2023 saa 11:24
Yasuwe :

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, ari mu banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB).

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Kamena 2023, ni bwo Oda Paccy kimwe na bagenzi be biganaga muri UTB bahawe Impamyabumenyi z’Icyiciro cya Kabiri mu Ishami rya Business Information Technology. Ni mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Muri Kanama umwaka ushize ni bwo Oda Paccy yasoje kwandika igitabo cyamwereraga kurangiza amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri UTB.

Ni icyiciro uyu muhanzikazi arangije nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo.

Mu 2013 ni bwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza, aza gusubukura mu 2021.

Igitabo Oda Paccy yanditse ubwo yasozaga amasomo ye, yagituye umubyeyi we n’inshuti ye magara, ahamya ko bamubaye hafi.

Icyo gihe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Oda Paccy yagize ati "Reka nkushimire bwa mbere wowe mama wanjye wambaye hafi muri uru rugendo! Ibyo navuga ni byinshi ariko ibi byose watumye mbigeraho! Ntacyo unyima, ibyo nyuramo byose uba uhari ukankomeza, uri ishema ryanjye!”

Undi icyo gihe Oda Paccy yashimiye mu butumwa bwe ni inshuti ye magara Umutoni Elyse Nadia, akaba n’umujyanama we mu bya muzika badatana umunsi ku wundi.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2022 Oda Paccy wari umaze imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa bya muzika yongeye gusohora indirimbo, icyo gihe avuga ko ari intangiriro yo gusubukura urugendo yari amaze igihe asubitse.

Ibi uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo yari yashyize hanze yise ‘Imbere Muri Njye’.

Oda Paccy yagize ati "Ni impamvu z’amasomo. Nari maze iminsi mpanganye no kubanza kurangiza kwiga. Urumva hari igihe nigeze gusubika amasomo, rero nyasubiyemo naravuze nti reka nirinde impamvu iyo ariyo yose yatuma nongera kuyahagarika.”

Oda Paccy yamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa “Gangster Love” yahuriyemo na nyakwigendera Jay Polly na Butera Knowless, “Ntabwo Mbyicuza’’, “Biteye Ubwoba”, “Happy”, “Igitego”, “Ayiwe”, “No Body” “Ibya-Tsi” n’izindi.

Reba “Imbere muri Njye”, indirimbo Oda Paccy aheruka gushyira hanze

Oda Paccy yasoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri UTB
Oda Paccy wigeze kumara igihe kinini yarahagaritse amasomo ye ya kaminuza ubu yayasoje
Umwaka ushize ubwo Oda Paccy yamurikaga igitabo yanditse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .