00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rumongi yiyemeje guhuza umuco n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Portugal

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 September 2023 saa 08:40
Yasuwe :

Sonia Rumongi ni Umunyarwandakazi w’imyaka 24 utuye i Lisbon muri Portugal. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Luxembourg n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu by’imibanire mpuzamahanga yakuye mu Kigo Mpuzamahanga cy’i Burayi ‘International Center for European Training (CIFE).

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yagaragaje byinshi yagezeho mu myigire ye n’umuhate we mu guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Portugal mu bijyanye n’umco n’ubukungu.

Yakomoje ku mushinga yatangije ugamije guhuza ibihugu byombi no kuzamura ubutwererane mu by’umuco n’ubukungu.

IGIHE: Turagira ngo utwibwire, utubwire n’impamvu wahisemo gushyira mu bikorwa uyu mushinga

Rumongi: Nitwa Sonia Rumongi, kuva nkiri muto nakundaga ibijyanye n’ubutwererane mpuzamahanga na dipolomasi no kugerageza kumva imiterere y’isi idukikije nkaba mbikomora ku burezi ababyeyi banjye bampaye.

Uyu munsi ntuye i Lisbon kuva mu mezi umunani ashize, umujyi ugaragaramo imbaraga z’ibihugu nka Angola na Cape Verde byakolonijwe na Portugal.

Ibyo byasembuye amatsiko yanjye ntangira kwinjira mu murage w’umuco ugaragara mu muziki binyuze mu ba DJs b’abahanga.

Mu biganiro nagiranye n’abantu bari mu ruhando rw’umuco nyafurika ndetse n’umuziki i Lisbon, numvise ngize amatsiko yo kumenya umuco nyarwanda.

Ibi byansunikiye ku guhaza amatsiko yanjye no kwibaza uko nshobora gutanga umusanzu mu gushimangira imibanire hagati ya Portugal n’u Rwanda.

Ni izihe ntego z’uyu mushinga kandi ibikorwa uteganya kugira ngo uzazigereho ni ibihe?

Intego z’uyu mushinga ziraziguye. Mbere na mbere turashaka gushimangira ibyo guhererekanya umuco hagati y’u Rwanda na Portugal dushyira imbere ubufatanye mu by’ubugeni, amamurika n’amaserukiramuco.

Icya kabiri, turashaka korohereza ishoramari mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi tugaragaza amahirwe y’ubucuruzi kandi dushyira imbaraga mu guhuza sosiyete z’Abanyarwanda n’iz’Abanye-Portugal.

Icya nyuma intego yacu ni uguteza imbere ubukerarugendo binyuze mu gushishikariza abantu gukora ingendo hagati y’u Rwanda na Portugal no kumurika ibikorwa bishingiye ku muco wa buri gihugu.

Kugira ngo izi ntego tuzazigereho, turateganya gutegura ibikorwa ndangamuco nk’amaserukiramuco, amamurika y’ubugeni na konseri hagamijwe ihererekanya ry’umuco hagati y’abahanzi bo muri Portugal no mu Rwanda.

Turashaka kandi gushyiraho urubuga ruhuza abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abanye-Portugal rugamije koroshya ubufatanye mu by’ubukungu n’ishoramari mu nzego zitandukanye.

Ikindi duteganya ni ugushyiraho urubuga rwo kuri internet ruzajya rumurikirwaho ibikurura ba mukerarugendo ku mpande zombi hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

Icya nyuma dufite muri gahunda ni ugutegura ingendoshuri z’abari mu nzego z’umuco, ubukungu n’ubukerarugendo mu gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Portugal.

Ni iki witeze muri uyu mushinga?

Umusaruro uzava muri uyu mushinga uragutse. Mbere na mbere twizeye kubona ubufatanye mu by’umuco bwiyongera hagati y’ibihugu byombi binyuze mu gutegura ibikorwa by’ubuhanzi.

Icya kabiri ni uko ubufatanye mu by’ubukungu buzazamo ikibatsi hagati ya sosiyete nyarwanda n’iz’Abanye-Portugal, bishobora kubyara ishoramari ryungukira abo ku mpande zombi.

Na none kandi twizeye ko umubare wa ba mukerarugendo bagenderera ibihugu byombi uziyongera binyuze mu bikorwa bizategurwa hagamijwe kubareshya.Turashaka no guhindura uko abantu bumva u Rwanda na Portugal.

Ni gute uyu mushinga uwiyumvamo?

Uyu mushinga ndawukunze nk’Umunyarwanda uba i Lisbon ufite abafatanyabikorwa barimo umufotozi Milena Kravetz wampaye igitekerezo cyo gutangiza igikorwa gihuza Abanyarwanda n’Abanye-Portugal mu by’umuco n’ubukungu.

Ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kuzana impinduka mibereho myiza n’ubukungu mu gihugu cyanjye no guteza imbere ubwiza n’ubukungu buhishe mu muco nyarwanda hanze y’umupaka.

Ndabona uyu mushinga nk’urubuga ruzafasha kubaka ubushobozi bugamije kuzamura ubukungu no gusangira umuco.

Nizeye ubufasha bw’abayobozi haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Portugal no mu bafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo uyu mushinga uzabashe gushyirwa mu bikorwa.

Ni uwuhe munyarwanda mu bafata ibyemezo cyangwa mu bavuga bakumvwa ushaka guhura na we?

Ndufuza kugira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame nkamugezaho ibitekerezo byanjye n’ubushake bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho myiza mu by’umuco n’ubukungu by’igihugu binyuze mu mushinga wanjye.

Nzi neza ukuntu ashyigikira urubyiruko kuko turi ahazaza h’igihugu. Bizasaba ko abakuru bafatanya n’urubyiruko kugira ngo intego z’icyerekezo 2050 zibashe kugerwaho.

Ni he wumva uzaba ugeze mu myaka mike iri imbere haba mu byo ukora cyangwa wowe ku giti cyawe?

Mfite byinshi nifuza kugeraho, kandi imishinga myinshi mfite nifuza kuyishyira mu bikorwa kuko ntifuza kugarukira ku mushinga umwe gusa.

Nizeye ko nzagera ku bintu bikomeye kandi ngatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu binyuze muri uyu mushinga no mu yindi izaza.

Ikindi ndashaka gukomeza ibikorwa byanjye ku giti cyanjye.

Mfite amahirwe yo kuba nkikijwe n’abanshyigikira mu buzima bwanjye, ku bw’ibyo ndashaka kugumana n’abantera umurava buri munsi ngashyira imbaraga mu byo nkunda mu buzima.

Ibikorwa uha umwanya wawe hanze y’akazi gasanzwe ni ibihe?

Ngerageza kwita kuri buri kintu mu masaha yanjye y’ikiruhuko. Iyo mbishoboye njya muri siporo. Nkunga kandi gufata umwanya wo gutekerera cyane mbere yo gutangira umunsi nkitindaho ubwanjye nkitegura gukora ibintu bizima.

Nkunda umuziki; ku bw’ibyo ndimo ndagerageza kwiga kuvanga umuziki, ahari nzaba umu-DJ mu gihe runaka.

Ikindi nsoma ibitabo buri gihe kugira ngo niyubake ubwanjye.

IGIHE: Urakoze ku mwanya wawe watanze usubiza ibibazo byacu. Byari bishimishije kugira ibyo tukwigiraho no ku mishinga yawe yo mu gihe kizaza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .