00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatangiriye ku busa none afite ishuri ry’inshuke-Umunyamakuru Gutermann akataje mu gufasha abatishoboye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 August 2023 saa 12:37
Yasuwe :

Ntabwo byorohera buri wese kugira inzozi ndetse bikanarangira azikabije ariko Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul bakunda kwita “Gutermann” uzwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro ku Isango Star, yatangiye kurya ku matunda y’ibyo yahoze atekereza kuva kera akiri umwana.

Uyu musore ubusanzwe afite umuryango yise ‘Nufashwa Yafasha’ ufasha abatishoboye. Ni umuryango yatangije mu 2014 utangirira ku gitekerezo nta bushobozi buhambaye ufite.

Yabwiye IGIHE ko bimwe mu byasembuye ibitekerezo bye bigatuma akurana inzozi zo gushinga umuryango nk’uyu ari ubuzima bubi yakuriyemo, iwabo ubukene bunuma.

Ati “Kuva kera inzozi zanjye zari kwiga nkiteza imbere nubwo navukiye mu muryango utishoboye, nagize amahirwe yo kwiga nshyizeho umwete nkumva nintera imbere nzafasha abana baturuka mu miryango itishoboye.”

Yumvaga aba bana azabafasha kugera ku nzozi zabo harimo kwiga, kubaha ibikoresho by’ibanze ku buryo abarimo imfubyi, abatawe n’ababyeyi, abavutse ku babyeyi batabana n’abafite ubumuga na bo babona uburenganzira bwabo.

Ati “No gushinga ishuri byarimo mu rwego rwo kubaha uburezi bufite ireme kandi nta kiguzi.”

Akomeza avuga ko Umuryango ‘Nufashwa Yafasha’ yawutekereje ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho mu 2014 nyuma yo kumva impanuro z’umukuru w’igihugu, aho yavuze ko urubyiruko rugomba kwishakamo ibisubizo.
Mu 2015 ubwo yarimo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, nibwo yabonye imibereho y’abana b’aho avuka mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama babayemo bamwe baracikirije amashuri, abandi barabuze uko biga, yiyambaza inshuti n’abavandimwe batangira gukusanya inkunga basubiza mu ishuri abana 14.

Ngo nyuma nibwo haje igitekerezo cyo gushyiraho umuryango wo gufasha, we n’abamubaga hafi bakurikiza inzira z’amategeko agenga imiryango itari iya leta, umuryango utangira utyo.

Uyu munyamakuru avuga ko abo bana 14 bakomeje gufashwa ndetse bigatanga umusaruro mwiza kuko bamwe muri bo bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye umwaka utaha.

Uretse gufasha abana, uyu Muryango watangijwe bigizwemo uruhare na Gutermann washyizeho n’amatsinda y’ababyeyi nayo afashwa mu rugendo rwo kwiteza imbere aho borozwa amatungo magufi.

Mu 2018 umuryango watangiye kwaguka…

Bujyacyera avuga ko mu 2018 nyuma yo kumara igihe bafasha abana 14 kwiga, bahise banatangiza ishuri ry’abana b’inshuke ariko bakoresha aho bakoreraga.

Avuga ko iri shuri ryaje ari igisubizo kuko hari umwana wabonaga imirimo iwabo bakora akumva yazamera nka bo bikaba impamvu yo gucikiriza amashuri kuri bamwe, bageze mu mashuri abanza kubera batakundishijwe kwiga bakiri bato.

Bujyacyera avuga ko banashyizeho irerero bafatanyije n’inzego z’ibanze kuva icyo gihe ry’abana 60 bose bigira ahamwe mu nzu bakodeshaga bafite umwarimu umwe. Ati “Ubushobozi ntabwo bwari buhari ari ugupfundikanya, ishuri rishingiye ku bagiraneza bitanga.”

Batangiye ari ibibazo, mu 2021 bataha ishuri rifite agaciro ka miliyoni 50 Frw

Ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika nibwo Gutermann yatashye ishuri ry’inshuke rifite agaciro ka miliyoni 50 Frw. Ni ishuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka.

Ni ikigo cy’ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk’ishuri ry’incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n’isuku n’isukura.

Kizatanga serivisi z’abaturage nko kwigisha ubuzima bw’imyororokere kandi ababyeyi baziga uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’izindi serivisi zijyanye no kurwanya imirire mibi.

Ku ikubitiro Guteramn yahereye iwabo ku ivuko ariko avuga ko ateganya gushinga ibigo byinshi mu gihugu hose mu gihe azabona ubushobozi.

Iri shuri ryakiriye abana bagera ku 100 mu byiciro bitatu n’abarimu batatu, n’abandi bakozi b’ishuri (abatetsi, abakora isuku n’umutekano) umunani.

Ryatangiranye umwaka wa mbere w’inshuke, uwa kabiri n’uwa gatatu. Ni ishuri ryubatswe ku nkunga ya Umubano Association yo mu Bubiligi, Intara y’Iburengerazuba ya Flanders mu Bubiligi n’Umuryango w’Abasuwisi witwa SpendeDirekt.
Uyu musore avuga ko ubu yishimira iyi ntambwe ndetse akaba atangiye gukabya inzozi ze bya nyabyo noneho. Ku wa 17 Nyakanga bamwe mu bana bigaga muri iri shuri rya Gutermann basoje icyiciro cy’inshuke.

Guterman mu myaka 20 iri imbere…

Iyo uganira na Gutermann akubwira ko kuva yatangira gushyira mu bikorwa imishinga ya ‘Nufashwa Yafasha Organization’ yagiye agorwa no kubona ubushobozi.

Kugeza ubu kuva batangiza ishuri abana 300 bamaze kurinyuramo kandi aho bagiye kwiga amashuri abanza baritwara neza. Mu biruhuko kandi haba hari gahunda yo gukomeza kubakurikirana.

Uyu munyamakuru avuga ko mu myaka 20 iri imbere iri shuri ry’uyu muryango yatangije ryazarushaho gutanga uburezi bw’ibanze ku nshuke, amashuri abanza n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rigezweho.

Iri shuri ryubatswe n'Umuryango watangijwe na Gutermann mu 2021 ryuzuye ritwaye miliyoni 50 Frw
Uyu munyamakuru amaze igihe atangije umuryango wita ku buzima bw'abana
Gutermann avuga ko bikigoye kubona ubushobozi ariko akaba ashima intambwe agenda atera agasaba Leta n'abandi babishobora kumutera inkunga
Gutermann amaze igihe mu mwuga w'itangazamakuru
Aba bana basoje mu ishuri ryarangije kubakwa mu 2021
Aba bana biga mu ishuri ryatangijwe na Nufashwa Yafashwa Organization ya Gutermann bagaburirwa ku ishuri
Gutermann hamwe n'abana baheruka gusoza amasomo y'inshuke mu ishuri yatangije
Ubwo abana bamwe biga mu ishuri ryatangijwe na Gutermann basozaga amasomo yabo mu ishuri ry'inshuke
Uretse ishuri ry'inshuke Gutermann arifuza gutangiza andi mashuri arimo iry'imyuga n'ishuri ribanza
Gutermann yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa bya 'Nufashwa Yafasha Organisation'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .