Uru rutonde rutangazwa buri mwaka rukorwa n’Ikinyamakuru Tropics Magazine cyo muri Afurika y’Epfo kuva mu 2010.
Abarushyirwaho batangazwa nyuma yo gukorwaho igenzura harebwa uruhare n’umusanzu wabo mu byo bakora.
Tropics Magazine ishyira ku rutonde Abanyafurika baturuka ku Migabane itandukanye irimo Afurika, u Burayi, Amerika, Uburasirazuba bushyira Amajyepfo ya Asia harimo na Australia.
Muri uyu mwaka, mu bantu 700 bashyizwe ku rutonde harimo n’Umunyarwanda, Sebera Eddy, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Mara Phones mu Rwanda ndetse na Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Biteganyijwe ko abari ku rutonde rwakozwe na Tropics Magazine bazatangazwa ndetse bakemezwa mu Ukwakira 2022.
Urutonde rw’Abanyafurika bavuga rikijyana ruriho ab’ingeri zitandukanye nk’abikorera, abacuruzi, abanyepolitiki, abahanzi, abakinnyi n’abandi.
Aba barimo Rwiyemezamirimo wo muri Tanzania, Fahad Awadh; Umunya- Sénégal, Evelyne Dioh Simpa; Umunyamakuru Eugénie Diecky [Mama Africa], Umunya-Cameroun, Essimi Mevegue; Umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Eric Omondi; Umuyobozi w’Ikigega gitera inkunga imishinga y’Iterambere cya Afreximbank, FEDA, Emmanuel Assiak; Umunyafurika y’Epfo, Dr Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF; Dr Denis Mukwege wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze kwegukana Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel; Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD n’umuhanzi Fally Ipupa.
Mu guhitamo abashyirwa ku rutonde hatoranywa abarenga 1500 mu ngeri zirimo ibijyanye n’ubukungu, umubare w’abagerwaho n’ibikorwa byabo n’umusanzu itanga mu guhindura ubuzima bwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!