00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Donald Kaberuka na Sebera uyobora Mara Phones bashyizwe mu Banyafurika bavuga rikijyana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2022 saa 02:55
Yasuwe :

Dr Donald Kaberuka na Eddy Sebera uyobora Uruganda rukora telefoni mu Rwanda, Mara Phones, bashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika 700 bavuga rikijyana mu 2022 bitewe n’ibyiciro bitandukanye babarizwamo.

Uru rutonde rutangazwa buri mwaka rukorwa n’Ikinyamakuru Tropics Magazine cyo muri Afurika y’Epfo kuva mu 2010.

Abarushyirwaho batangazwa nyuma yo gukorwaho igenzura harebwa uruhare n’umusanzu wabo mu byo bakora.

Tropics Magazine ishyira ku rutonde Abanyafurika baturuka ku Migabane itandukanye irimo Afurika, u Burayi, Amerika, Uburasirazuba bushyira Amajyepfo ya Asia harimo na Australia.

Muri uyu mwaka, mu bantu 700 bashyizwe ku rutonde harimo n’Umunyarwanda, Sebera Eddy, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Mara Phones mu Rwanda ndetse na Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).

Biteganyijwe ko abari ku rutonde rwakozwe na Tropics Magazine bazatangazwa ndetse bakemezwa mu Ukwakira 2022.

Urutonde rw’Abanyafurika bavuga rikijyana ruriho ab’ingeri zitandukanye nk’abikorera, abacuruzi, abanyepolitiki, abahanzi, abakinnyi n’abandi.

Aba barimo Rwiyemezamirimo wo muri Tanzania, Fahad Awadh; Umunya- Sénégal, Evelyne Dioh Simpa; Umunyamakuru Eugénie Diecky [Mama Africa], Umunya-Cameroun, Essimi Mevegue; Umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Eric Omondi; Umuyobozi w’Ikigega gitera inkunga imishinga y’Iterambere cya Afreximbank, FEDA, Emmanuel Assiak; Umunyafurika y’Epfo, Dr Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF; Dr Denis Mukwege wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze kwegukana Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel; Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD n’umuhanzi Fally Ipupa.

Mu guhitamo abashyirwa ku rutonde hatoranywa abarenga 1500 mu ngeri zirimo ibijyanye n’ubukungu, umubare w’abagerwaho n’ibikorwa byabo n’umusanzu itanga mu guhindura ubuzima bwabo.

Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yashyizwe ku rutonde rw'abantu 700 bavuga rikijyana muri Afurika mu mwaka wa 2022
Sebera Eddy uyobora Mara Phones Rwanda na we yashyizwe mu Banyafurika bavuga rikijyana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .