00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’ifumbire y’umwimerere ikorwa mu isukari n’umuceri

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 31 July 2022 saa 05:38
Yasuwe :

Nyirasafari Gaudence wo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro amaze kumenyekana nk’umuhinzi ntangarugero kubera ifumbire itagundura ubutaka akora mu isukari n’umuceri.

Uretse iyi fumbire, Nyirasafari anakora imiti yica udukoko n’umutobe wongera uburyohe bw’ibiribwa.

Mbere y’uko atangira gukora iyi fumbire yahingaga ibyo kwirira gusa, ariko ubu asigaye asagurira amasoko, ari nabyo byamufashije kwiteza imbere ubu akaba yujuje inzu ya miliyoni 16 Frw.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Nyirasafari yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ihagaritswe ntiyayakomeza kubera ubupfubyi, bituma adindira mu iterambere.

Mu 2019, nyuma y’amahugurwa ya Koica Kora Wigire ni bwo yatangiye gukora iyi fumbire yamuhinduriye ubuzima, ubu akaba ari mu bahinzi b’icyitegererezo batumirwa mu mamurikagurisha akomeye y’ubuhinzi ku rwego rw’igihugu.

  Urugendo rwo gukora ifumbire mu muceri n’isukari

Nyirasafari iyo atunganya ifumbire, afata umuceri akawuteka ugashya ntashyiremo umunyu. Iyo umaze gushya, arawuhoza, agakaraba intoki, akawubumbamo utubumbe, akawushyira ahantu hahehereye nko munsi y’igiti cy’inganzamarumbo cyangwa mu nzu badatekamo. Mu minsi hagati y’itatu n’itanu wa muceri uba wajeho uruhumbu rw’umweru. Ni rwo yifashisha mu gukora iyi fumbire bita IMO (Indigenous Micro-Organism).

Nyuma y’aho afata umuceri n’uruhumbu akabishyira mu ndobo, yaba yakoresheje umuceri ikilo, agasukaho ikilo cy’isukari. Buri munsi akajya abikoroga. Mu minsi 10, uru ruvange ruba rwamaze kuba ifumbire.

Mbere yo kuyikoresha afata litiro imwe y’iyi fumbire, akayisukamo litiro 100 z’amazi. Nyuma yo kuyifungura ayishyira muri ‘arrosoir’, akajya kuyasuka mu myaka iri mu murima.

Iyo myaka igomba kuba isasiye, kuko ayo mazi arimo ifumbire asukwa hejuru y’isaso.

Nyirasafari yabwiye IGIHE ko uruvange ruba muri iyi fumbire rutuma bworoha ku buryo n’igihingwa gitewemo gikura vuba.

Yakomeje ati “Uwo murima uhora ubobeye, uhora wera haba mu zuba, haba ku mvura.’’

Uyu mubyeyi afite amapapayi akoreshaho iyi fumbire ndetse amaze imyaka ine yera kandi aracyakomeye mu gihe abatayikoresha mu gihe nk’icyo amapapayi yabo aba yamaze gusaza.

Mbere y’uko yagura ubuso akoreshaho iyi fumbire, Nyirasafari yabanje kuyigeragereza kuri are imwe. Icyo gihe yakoze ikilo kimwe cy’umuceri n’ikilo kimwe cy’isukari, akurikiza amabwiriza nk’uko we na bagenzi be babihuguriwe.

Imboga yahinzeho yazikuyemo ibihumbi 400 Frw. Yahise atangira kwagura ubuso akoreshaho iyi fumbire, ubu ageze ku rwego rwo gukora ibilo 20 by’umuceri na 20 by’isukari.

Mu buhamya bwe avuga ko ubuhinzi bwamufashije kwiteza imbere.

Ati “Mfite inzu y’igisenge igeze ku gaciro ka miliyoni 16 Frw. Ibikorwa byose narabirangije igisigaye ni ugusiga amarangi.’’

Mu imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi rya 2019, ryabereye ku Mulindi, Nyirafasafari na bagenzi be bacururijeyo inyongeramusaruro zabo.

Avuga ko “Twabonye amafaranga menshi, kandi abahinzi twabyigishaga barabyishimiye. Hari n’abagiye baduhamagara nyuma tukababwirira kuri telefone uburyo babikora.’’

  Tungurusumu, Tangawizi n’inzoga bibyara imiti yica udukoko

Nyirasafari afata tungurumu akayisekura akayishyira mu ndobo, agasukaho byeri. Iyo yakoresheje ikilo cya tungurusumu asukaho amacupa atanu ya byeri. Hashira iminsi agasukaho inzoga ikaze; akunze gukoresha konyagi.

Mu kumara impungenge abatekereza ko byaba ari ukwaya no gupfusha ubusa, yagize ati "Byeri se ni ikintu gikomeye cyane ku muntu ushaka umusaruro? Namaze igihe kirekire mpinga ntabona umusaruro. Ntarabona aya mahugurwa, nabonaga mpingira kurya nta n’ubwo nabashaga kujyana ku isoko. Ibi bintu njyewe nabigize umwuga ntiwabinkuraho ngo bishoboke".

Uyu muti uba ufite ubushobozi bwo kwica udukoko. Yatanze urugero ku dusimba twangiza imyembe bita utumatirizi, avuga ko mu guhangana natwo abanza akavomerera igiti, akagisasira hanyuma akawutera ku mababi no ku giti.

Yagize ati “Uwutera uturutse hejuru mu giti hose, ugateramo no ku mababi no ku ruti, bikamanukira hahantu hamaze gufata ubutaka bwiza. Biragenda bikajya no kuvura imizi, kuko hari igihe indwara iba yaraturutse mu butaka, wa muti iyo umanukiye ha handi ugasanga ubutaka bwaroroshye ukora mu buryo bwihuse. Ubwo rero twa tumatirizi uteraho gatatu twararangije kuvaho.’’

Icyanga kirakorwa!

Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65 mu bumenyi afite harimo n’ubwo gukora uburyohe bw’ibiribwa.

Abukora yifashishije imineke, inanasi n’amacunga. Imbuto azikurikiranya mu ndobo akurikije uko zirushanya kuryoha. Iziryohera cyane ni zo abanza ku ndiba y’indobo. Afata imineke akayikatagurira mu ndobo, agashyiraho isukari, agashyiraho urubuto rwa kabiri agashyiraho isukari, bityo bityo yarangiza akabifundikira akoresheje ishashi yabigenewe yitwa ‘flip chart’, akabitara.

Nyuma y’iminsi 10, biba ari umutobe uryoshye, akawuyungurura, yajya kuwukoresha ku bihingwa agafata utuyiko tubiri akadufunguza litiro 10 z’amazi, akayatera ku mbuto, amababi no ku ruti.

Yagize ati “Cya gihingwa iyo ugisaruye ukarya wumva gifite uburyohe cyane.’’

Uyu mutobe awuha n’amatungo kugira ngo igogora rigende neza ndetse na we iwe mu rugo barawufungura bakawunywa.

Nyirasafari ari mu nzira zo gushaka ubuziranenge bw’inyongeramusaruro ze ndetse namara kububona, azajya azikora azishyire mu iguriro uzikeneye abone aho azisanga.

Ifumbire ya IMO ikoreshwa ku bihingwa byose
Nyirasafari Gaudence yiteje imbere abikesha inyongeramusaruro z'umwimerere yikorera
Iyi fumbire ikorwa mu muceri no mu isukari
Izi nyongeramusaruro Nyirasafari amaze kuzimurikira ahantu hatandukanye harimo no mu mamurikagurisha y'ubuhinzi
Ibiribwa byahingishijwe ifumbire y'umwimerere biba bifite ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .