00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Musoni yanenze guceceka kw’amahanga ku ngengabitekerezo yenyegejwe na FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 April 2024 saa 09:25
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yanenze uguceceka k’umuryango mpuzamahanga ku mvugo zibiba urwango zikomeje gukwirakwizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye i Harare, Ambasaderi Musoni yibukije ko abayikoze ari bo bahungiye muri RDC yitwaga ‘Zaïre’ ubwo yahagarikwaga n’ingabo za RPA-Inkotanyi, barema FDLR.

Ambasaderi Musoni yasobanuye ko imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi zenyegejwe na FDLR, yifashishije ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Ni ingenzi kumenya ko urugomo ruri mu karere ari ingaruka za guverinoma yakoze jenoside n’ingabo zayo zambukiye mu yitwaga Zaïre nyuma yo kwica Abatutsi barenga miliyoni imwe. Baremye umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC, aho bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.”

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 30, birababaje kuba twumva ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri igaruka mu karere, cyane cyane muri RDC aho ubuyobozi n’abanyapolitiki bahamagarira byeruye abantu gutsemba no kwica Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, umuryango mpuzamahanga ugaceceka.”

Ambasaderi Musoni yasabye umuryango mpuzamahanga n’ibihugu byose kurwanya urwango, amacakubiri ashingiye ku moko, abahakana jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo kugira ngo amateka nk’ayabaye mu Rwanda atazasubira.

Yasabye kandi ibihugu gufasha u Rwanda gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bikababuranisha cyangwa bikabohereza kugira ngo baburanishwe, nk’uko umwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano wo muri Mata 2014 ubisaba.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibirebana na politiki muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Zimbabwe, Pearson Chigiji, yashimiye ingabo za RPA-Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zahagaritse jenoside, ashima n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30.

Chigiji yagize ati “Uyu munsi twaje hano kugira ngo twifatanye namwe mu kwibuka ariko no kugira ngo tugaragaze uburyo dushima imiyoborere y’icyerekezo igihugu cyanyu kirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame gifite, yakigejeje ku gukira ibikomere, ubwiyunge, amahoro n’iterambere kuri bose kandi rirambye.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko kugira ngo jenoside itazasubira ku Isi, hakenewe ubufatanye bw’ibihugu.

Chigiji yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma y'imyaka 30
Ambasaderi Musoni yacanye urumuri rw'icyizere
Iki gikorwa cyitabiriye n'Abanyarwanda n'inshuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .