Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Nairobi ku wa 9 Mata 2024, Ambasaderi Ngoga yibukije abacyitabiriye ko jenoside ari ingaruka z’urwango, kandi ko abantu bakwiye kuzirikana amasomo aya mateka mabi yasize kugira ngo atazasubira.
Yagize ati “Jenoside si ikintu kibera mu muhezo ahubwo ni ingaruka za sosiyete yemeye ko ibintu bitagira ishingiro no kutoroherana bishinga umuzi. Dukwiye gukora ibishoboka kugira ngo amasomo y’ahahiye atazibagirana.”
“Tugomba guharanira kurema Isi, aho twishimira ko dutandukanye, itandukaniro rikubahwa, kandi aho abantu bose babaho badafite ubwoba, batanakorerwa ivangura.”
Ambasaderi Ngoga yavuze ko kwibuka jenoside bikwiye kujyana no kurwanya abayihakana barimo abize, badaha agaciro imanza zaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, asobanura ko guhakana atari igikorwa gikwiye kwitwa uburenganzira bwo kuvuga, ahubwo ko ari icyaha.
Yagaragaje ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayihakana bakomeje kwidegembya, aho bari hirya no hino ku Isi, asaba amahanga kubakurikirana no kubafungira imiyoboro banyuzaho ubutumwa bwabo busenya.
Ati “Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayihakana bakomeje kwidegembya mu bice byinshi by’Isi, bakwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango n’amakuru atari yo kuri jenoside. Kwibuka ni umwanya wo gusaba umuryango mpuzamahanga gufunga abakoze jenoside no kwimana abahakana imbuga.”
Umunyamabanga Mukuru wa Kenya ushinzwe ububanyi n’amahanga, Korir SingOei, yibukije abitabiriye iki gikorwa ko umuryango mpuzamahanga wanze gukumira jenoside yakorewe Abatutsi kandi warabonaga ibimenyetso by’uko yategurwaga. Yawusabye kutongera gukora amakosa nk’ay’ahahise mu gihe hagaragaye ahatutumba jenoside.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!