Kayabaga yagize ati “Canada nk’igihugu gicumbikiye benshi barokotse Jenoside, nsabye ko yemeza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba kubera ko ikomeje kwica Abatutsi benshi mu karere.”
Uyu mudepite yibukije ko Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire wayoboye ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), aherutse gutunga urutoki Canada n’ibindi bihugu bicumbikiye abakoze jenoside.
Yaboneyeho gusaba igihugu cyabo gukurikirana aba bantu, akimenyesha ko mu gihe cyabikora, cyaba gihaye ubutabera abazize jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirokotse.
Ati “Dukwiye kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside. Nk’uko Gen Romeo Dallaire aherutse kuvuga ko abenshi bagize Canada urugo rwabo, baridegembya nta ngaruka ibyo bakoze bibagiraho.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba mu Ukuboza 2001 ubwo abarwanyi bayo bari bamaze kwica ba mukerarugendo 8 muri Pariki ya Bwindi muri Uganda, barimo Abanyamerika babiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!