00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yifuza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yajya yibukwa mu muryango wose

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 April 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bufite icyifuzo cy’uko buri tariki ya 7 Mata ibihugu byose biwugize byajya byibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubusanzwe buri mwaka EAC yifatanya n’u Rwanda kwibuka jenoside, ariko bigakorerwa gusa ku cyicaro cyayo i Arusha muri Tanzania.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC, Andrea Aguer Ariik Malueth, yatangaje ko hari icyifuzo cy’uko kwibuka byajya bikorwa muri uyu muryango wose, aho kubera i Arusha gusa.

Malueth yasobanuye ko ibi bikwiye gukorwa mu rwego rwo kurwanya jenoside, ingengabitekerezo yayo ndetse n’abayihakana mu karere kose.

Yagize ati “Tugiye gushyiraho ingamba kugira ngo jenoside irandurwe mu karere kacu, binyuze mu biganiro no kuzirikana ububi bw’ingengabitekerezo ya jenoside no kuyihakana.”

Nk’uko Malueth yabisobanuye, iki cyifuzo kizagezwa ku Kanama k’Abaminisitiri ba EAC kugira ngo bakiganireho, banagifateho icyemezo.

Ubuyobozi bwa EAC bugize iki cyifuzo mu gihe nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje ibikorwa byibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’imvugo zihembera urwango.

Ibi bikorwa byenyegejwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bahabwa ubufasha ndetse banakorana na Leta ya RDC kuva mu myaka myinshi ishize.

Ku cyicaro cya EAC habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Aguer Ariik yavuze ko EAC izafata ingamba zo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .