Nubwo yemeye ko ingabo ze zugarijwe, Zelensky yabigeretse ku mutwe w’Abanyamerika n’Abanyaburayi batamuha inkunga y’intwaro nk’uko bikwiriye.
Ingabo z’u Burusiya zigaruriye bimwe mu bice bya Donbass, icyakora Ukraine iracyafite ibice igenzura muri iyo ntara.
Hashize iminsi urugamba rwambikanye muri ako gace ariko ingabo za Ukraine zisa n’iziri kuhatsindwa.
Mu ijambo yagejeje ku baturage be kuri iki Cyumweru, Zelensky yavuze ko aho bigeze hagoye.
Ati “Buri gihe mu ntambara ntibiba byorosye ariko muri iyi minsi mu duce twa Donetsk, ho birakomeye cyane.”
Zelensky agendeye ku bufasha Amerika n’u Burayi byahaye Israel mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yagabwaho ibitero na Iran, igahabwa igafashwa mu burinzi bw’ikirere bwashwanyaguje ibisasu bya Iran, yavuze ko Ukraine yo ititaweho gutyo.
Ati “Isi yose yiboneye icyo bivuze kurinda umutekano kandi bigaragara ko bishoboka.”
Nubwo Ukraine imaze guhabwa inkunga nyinshi kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, nta kintu byahinduye cyane ku rugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!