00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoba ni bwose ku igabanyuka rikabije ry’abatuye u Bugereki

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 15 April 2024 saa 11:37
Yasuwe :

U Bugereki bwugarijwe n’igabanyuka rikabije ry’abaturage ku buryo hatagize igikorwa icyo gihugu kizisanga mu bibazo bikomeye.

Minisitiri w’Intebe Kyriakos Mitsotakis yavuze ko kugabanyuka gukabije kw’abatuye u Bugereki bisa nk’igisasu icyo gihugu cyicariye, gishobora guturika isaha n’isaha.

Igabanyuka rikabije ry’abaturage rizwi nka ‘Population collapse’ ni inyito ikoreshwa ku bihugu cyane cyane iyo habayeho ikintu kidasanzwe gituma abaturage bagabanyuka cyane kurusha abavuka.

Ni ikibazo kimaze igihe kigaragara mu Bugereki ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi, aho abageze mu zabukuru bakomeje kwiyongera kurusha urubyiruko.

Hagati ya 2011 na 2021, abana bavuka mu Bugereki bagabanyutse ku kigero cya 30%, aho ubu mu gihugu hose ku mwaka havuka abana batarenze ibihumbi 84 nkuko Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare muri icyo gihugu kibigaragaza.

Al-Jazeera yatangaje ko uko kugabanyuka kw’abaturage b’u Bugereki ugushyize mu mibare, iki gihugu cyahombye nibura miliyari 2 z’amadolari buri mwaka hagendewe ku kuba ku mwaka buri muturage asora nibura amayero 5,758.

Imibare igaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2050, abaturage b’u Bugereki bazaba bagabanyutseho miliyoni irenga.

Minisitiri w’Intebe Mitsotakis yavuze ko nko mu 2022, ku mwana umwe wavukaga, hapfaga abantu bakuru babiri.

Ni mu gihe nko mu 1932 icyo gihugu cyagize abana bavutse 185,000, hagapfa abantu 118,000.

U Bugereki bwugarijwe n'igabanyuka rikabije ry'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .