00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barabashuka! Imyaka 10 irashize Perezida Kagame atanze imbwirwaruhame y’ibihe byose

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 December 2020 saa 09:05
Yasuwe :

Hari ku itariki nk’iyi mu 2010 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Bubiligi, yatumiwe mu nama yiga ku iterambere yitwa “European Development Days Forum”, anaboneraho umwanya wo guhura n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.

Ni umunsi utazibagirana kuko aribwo yavuze imbwirwaruhame ikebura abishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni ijambo ryabaye ikimenyabose ku izina rya “Barabashuka”.

Iyo mbwirwaruhame, umuntu yahamya ko ari abanyarwanda bake batarayumva, kuko usibye kuyikurikira kuri radiyo na televiziyo, muri icyo gihe wasangaga abantu benshi bayitabiraho kuri telefoni.

Washoboraga kandi kuba uri nko mu itsinda ry’abantu hagira uvuga ibintu bidahuye ukumva mugenzi we aramusubije ati “Barabashuka”.

Iyi mbwirwaruhame kandi yahimbwemo indirimbo nyinshi zikebura abakwirakwiza ibihuha ku Rwanda. Nko mu minsi ishize, hari indirimbo abahoze mu mashyamba muri RDC bakaza gutahuka bahimbye, babwira bagenzi babo bari mu mahanga ko abababwira ko mu Rwanda nta mutekano uhari, nta tuze, nta mudendezo, ko ari ikinyoma gisa.

Bati “Nimuve ishyanga muze mu Rwanda kuko ibyo bababwira barabashuka”.

Yongeye kandi kugarukwaho ubwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zirimbanyije ibitero byazo ku mitwe ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu irimo igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umunsi ku wundi, uko havugwaga urupfu rw’umwe mu barwanyi muri iyo mitwe, wasangaga abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga babwira abakinangiye ko bareka gukomeza kumvira ababashuka bakava mu bikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame yagiye mu Bubiligi hashize iminsi mike atorewe manda ya kabiri yo kuyobora u Rwanda. Hari hashize iminsi kandi abagizi ba nabi batera za gerenade mu Mujyi wa Kigali, zahitanye ubuzima bw’abaturage.

Mu kiganiro yagejeje ku banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari bateraniye i Bruxelles, yavuze ko azi impamvu zitandukanye zitumye bariyo, baba abagiyeyo bahunze, abagiyeyo kwiga, abagiye mu mirimo ndetse n’abagiyeyo batazi aho bajya cyangwa batazi n’ikibajyanye. Aha yaboneyeho kubabwira ko intego ikwiye kuba imwe yo kugira u Rwanda rw’Abanyarwanda.

Yibukije abanyarwanda bari muri Diaspora ko inshingano yabo atari ugutanga ikizami ku bari mu gihugu bavuga ngo ibi ntibigenda neza, ahubwo inshingano ari ugufatanya na benewabo gukemura ibibazo u Rwanda rufite rugatera imbere.

Yanenze cyane abacuruza amagambo arimo ubusa, yuzuye ibinyoma, ababwira ko ibinyoma ntawe byateje imbere.

Ati “Ba bandi rero baba hanze aha bababeshya, n’ushatse gutaha bakamubuza ngo ba uretse ntutahe ibintu biri hafi gutungana, ngo bazabanza bavaneho Kagame! Ryari se? (Aseka) Ryari? Byanyuze mu yihe nzira se? Iya demokarasi se, iy’intambara se? Iyihe? Barabashuka. Kubera ko abo babivuga ntabwo bazi u Rwanda, ntabwo bazi n’Abanyarwanda.”

Icyo gihe yabwiye abari mu mahanga bashaka gutaha ko bahita bazinga utwangushye bakajyana na we, kandi ko ushaka kuguma mu mahanga na we atamubujije, ariko amwifuriza kuhaguma afite icyo akora, atari impunzi, atanakoreshwa mu gutuka igihugu cye kuko gutuka igihugu ukomokamo ari ukwiyanga.

Yagize ati “Na ho ibyo baguha, ibyo kukugaburira, uze tukugaburire natwe iwacu ubu hareze.”

Uwo munsi Umukuru w’Igihugu yasabye abanyarwanda gushyira imbere Ubunyarwanda, bakareka gukomeza kwirebera mu ndorerwamo z’amoko.

Ati “U Rwanda ruvuga Ikinyarwanda, ntabwo tuvuga igihutu, ntabwo tuvuga igitutsi. Ujya hariya akavuga ngo ariko kwiyita umututsi cyangwa umuhutu, dutewe ishema no kubyiyita? Uramaze niba biguteye ishema [...] ugomba kumenya ahubwo agaciro ko guterwa ishema no kwitwa umunyarwanda [...] Turifuza u Rwanda rw’Abanyarwanda, ntabwo ari urw’abahutu, ntabwo ari urw’abatutsi ntabwo ari urw’abatwa, ntabwo ari urw’abanyamahanga. Ni urw’Abanyarwanda.”

Perezida Kagame azwiho kugira impanuro zihumuriza abihebye. Nta washidikanya ko ’Barabashuka’ ari imwe mu mbwirwaruhame y’ibihe byose, itazigera isaza, kuko ubutumwa bwayo bukomeza kugira agaciro uko umunsi wije, undi ugacya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .