00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado yatemberejwe na RDF muri Mocímboa da Praia bwa mbere mu mezi 13

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 August 2021 saa 07:38
Yasuwe :

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Taliabo, yasuye kamwe mu duce ayobora ariko yari yarambuwe n’imitwe y’iterabwoba, agaragaza ibyishimo bikomeye yatewe no kuba Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique barakagaruyemo umutekano.

Aka gace kari kamaze imyaka itanu ari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado.

Aho gaherereye ni mu cyerekezo kigana mu Burengerazuba bw’iyi ntara. Hari ikibuga cy’indege, icyambu gihuza Inyanja y’Abahinde na Tanzania n’ibindi bikorwa remezo.

Mbere y’uko aka gace kigarurirwa n’inyeshyamba kari gakize ku buryo bufatika. Gusa ariko na none, ni cyo kimwe n’intara ya Cabo Delgado yose, kuko ni yo ikize muri Mozambique nzima ku mutungo kamere urimo gaz, ariko niyo itagira umutekano ahubwo ifite abakene benshi.

Guverineri w’iyi Ntara, Valige Taliabo, yagize amahirwe yo gusura aka gace. Yahaherukaga muri Gicurasi 2020, kuva ubwo ntiyari yakahakandagiye ndetse iby’uko ibikorwaremezo byose byasenyutse yabyumvaga mu makuru kimwe n’undi uwo ari we wese.

Yari kumwe n’abayobozi b’uturere two hafi aho, bamwe bari batuye cyangwa se bafite imitungo muri Mocimbao da Praia. Bagiye gusura inzu zabo, basanga zabaye indiri y’ibihunyira.

Faruk Jamal yari afite ishoramari rikomeye mu Mujyi wa Mocimbao da Praia ririmo hotel, inganda, Station za lisansi n’ibindi.

Ku mwaka, ibikorwa bye byamwinjirizaga hafi miliyoni 2,5$, gusa byose byaratwitswe na we arabita arahunga. Abakozi be batatu bakoraga mu ruganda barishwe.

Ku kwezi yoherezaga mu mahanga ibiti bivamo imbaho byuzuye kontineri 75.

Yabwiye IGIHE ati "Ku mwaka miliyoni 2,5$ nizo zari inyungu, ariko ubu nibura ishoramari rya miliyoni 1,4$ ryaratwitswe."

Ashima Ingabo z’u Rwanda kuba zarabashije kugarura amahoro muri iki gihe, ati "mwarakoze, mwarakoze cyane".

Guverineri Taliabo yashimye Perezida Kagame wemeye kohereza Ingabo n’Abapolisi nyuma y’ubusabe bwa Perezida Nyusi mu gukemura ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba yari yarigabije iyi ntara.

Ati "Binyuze muri ibyo, twabonye ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique intambwe ku yindi babasha kubohora Mocimbao de Praia. Twaje hano Mocimbao de Praia kubera izi ngabo zishyize hamwe zatumye ibintu bishoboka [...] uyu munsi kuba habohowe tugomba kureba uburyo bwafasha abaturage bo muri Mocimbao de Praia kugira ngo batahe."

Taliabo yasobanuye ko urugendo rwe rwari rugamije kureba uburyo abaturage batahuka, kuko aricyo cy’ingenzi ku bamaze igihe kinini baba mu buhunzi.

Mu gace ka Mocimbao de Praia, kuva kafatwa karimo ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi. Niwe wabatembereje mu bice bitandukanye aba bayobozi.

Nibura abaturage ibihumbi 65 nibo bibarwa ko bahunze imirwano mu gace ka Mocimbao de Praia mu gihe mu ntara yose habarurwa abarenga ibihumbi 800 mu baturage miliyoni 2,3 bahatuye.

Iyo uganira n’abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado, bakubwira ko bamwe abana babo bashimuswe bakajyanwa n’iyo mitwe y’iterabwoba. Urugero ni urw’uwitwa Samuel wabwiye IGIHE ko abana be babiri barimo umwe w’imyaka 16 batwawe.

Taliabo yavuze ko hari abana batwawe kugira ngo bajye kwinjizwamo urwango hanyuma bagaruke bagaba ibitero.

Ati "Hari n’abana bato bahatiwe kujyamo batajyanywemo ku bushake bwabo. Ku rwego rwacu, abayobozi b’iyo mitwe ntabwo turabamenya."

Leta ya Mozambique isobanura ko kugeza ubu itazi neza aho abantu bose bakuwe mu byabo baherereye, nubwo hari bamwe bari mu nkambi.

Mu Ntara ya Palma, nibura 90% by’ibice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba byagarutse mu maboko ya Leta nyuma y’urugamba rwagizwemo uruhare n’u Rwanda. Uduce tukiri mu maboko y’inyeshyamba harimo Mbao, Siri I na Siri II.

Guverineri wa Cabo Delgado yaherukaga muri Mocimboa da Praia muri Gicurasi umwaka ushize
Uyu muyobozi yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugusaba abaturage bakagaruka gutura muri aka gace
Uyu muyobozi yasuye ibi bikorwa ari kumwe n'Ingabo z'u Rwanda hamwe n'iza Mozambique zikambitse muri aka gace
Iyi nzu yari iya Meya w'Akarere kamwe ko muri iyi ntara. Yayigezeho arebye ukuntu imeze amarira azenga mu maso
Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado, Valige Taliabo, ari kumwe na Brig Gen Pascal Muhizi bareba ibikorwa remezo byangiritse muri iyi ntara
Faruk Jamal ni umwe mu bashoramari bari bakomeye muri aka gace, ariko ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba byatumye ahomba hafi miliyoni 1,4 $
Guverineri Taliabo yashimiye Ingabo z'u Rwanda zemeye kwitangira Mozambique

Amafoto: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .