00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasobanuwe ibijyanye n’ifatirwa ry’ubutaka buzarenza uyu mwaka butandikishijwe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 17 December 2020 saa 10:47
Yasuwe :

Leta yasubije abaturage bagaragaje impungenge nyuma y’uko itangaje ko ubutaka buzageza ku wa 30 Ukuboza 2020 butarandikishwa, buzegurirwa leta, ivuga ko izabufata by’agateganyo kugeza ubwo ba nyirabwo bazabwandikisha.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Esperance, yavuze ko ntacyo leta yakungukira mu kwiyegurira ubutaka bw’abaturage, ahubwo ko asaba abantu bihutira kwandikisha ubutaka bwabo.

Yagize ati “Nta kintu leta yakungukira mu kwiyegurira ubutaka bw’umuntu uwo ari we wese, icyo dushaka ni uko abantu bakora ikintu cya ngombwa bakandikisha ubutaka bwabo. Nunanirwa kubikora, leta izafata ubwo butaka bwawe by’agateganyo, kugeza ubwo uzaza kubwandikisha ukabusubizwa.”

Yavuze ko nta mande azacibwa umuntu uzaza kwandikisha ubutaka buzaba bwareguriwe leta.

Mukamana yakomeje avuga ko impamvu bakomeje gushyira imbaraga mu gushishikariza abantu kwandikisha ubutaka, ari uko bifasha mu bintu bitandukanye, harimo ko byagabanyije imanza z’ubutaka zahoraga mu nkiko.

Ati “Byagize umumaro cyane mu gukemura ibibazo. Nk’ubu umubare munini w’imanza z’ubutaka zahoraga mu nkiko waragabanutse, ikindi ni uko ba nyir’ubutaka bashobora gukoresha ibyangombwa byabo by’ubutaka bakabasha kubona inguzanyo muri banki.”

Kuva mu 2009, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubarura ubutaka, hagamijwe kugira ngo buri muturage ahabwe icyangombwa cy’umutungo w’ubutaka bwe. Ni gahunda yarangiye mu 2013, ariko hari benshi batarabaruza ubutaka bwabo.

Itangazo ryasohowe na RLMUA ku wa 16 Mutarama 2020, ryavugaga ko abantu bose bafite ubutaka batarandikisha, bagomba kubikora mu gihe kitarenze amezi atandatu. Bivuze ko kurangiza kwandikisha ubutaka ku bari batarabikora byagombaga kuzarangira tariki ya 30 Kamena 2020.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, icyo gihe cyarongerewe kigezwa ku itariki ya 30 Ukuboza 2020, icyo gihe ngo abazaba batarandikisha ubutaka bwabo, buzafatwa nk’imitungo itagira bene yo.

Ingingo ya 20 y’itegeko nomero 43/2013, yo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ivuga ko kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko.

RLMUA ivuga ko kuva hatangira igikorwa cyo kwandika ubutaka mu 2009, ubutaka bumaze kwandikishwa bugera kuri 9,965,648, naho ubutarandikwa bukaba ari 1,561,201 mu gihugu hose.

Ubutaka buzarenza Ukuboza 2020 butandikishijwe buzafatwa na Leta kugeza igihe ba nyirabwo babwandikishirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .