00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu icumi byihariye ikiganiro cya Perezida Kagame cyerekana uko igihugu gihagaze

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 December 2020 saa 07:32
Yasuwe :

Ku Banyarwanda benshi mu gihugu, isaha ya saa saba yo kuri uyu wa Mbere yatinze kugera ngo bajye imbere y’inyakiramashusho zabo n’inyakiramajwi gukurikirana ijambo ngarukamwaka Perezida wa Repubulika ageza ku baturage buri mpera z’umwaka.

Ni ijambo ryaje mu gihe kidasanzwe ugereranyije n’uko byahoze. Rije mu gihe umunyarwanda aho ari hose mu gihugu yajegejwe n’ingaruka za Coronavirus haba mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Ni ijambo kandi ryaje mu gihe ntawe uzi neza aho ibintu byerekeza dore ko ubwoba bukiri bwose ko ibihe igihugu cyaciyemo muri Mata uyu mwaka bya Guma mu Rugo, bishobora kugaruka dusoza umwaka hashingiwe ku mubare mwinshi w’abantu bari kwandura Coronavirus mu Rwanda.

Isaha yashyize iragera, umunyamakuru Cléophas Barore mu Kinyarwanda gikaraze aha ikaze Perezida Paul Kagame, anamusaba kugeza ku baturage uko igihugu gihagaze, ubundi abanyamakuru n’abaturage bahabwa rugari ngo bavuge ikibari ku mutima.

Havuzwe byinshi mu gihe cy’amasaha atatu guhera saa saba kugeza saa kumi, ariko mu magambo make twatoranyije ingingo icumi z’ingenzi zagarutsweho.

Ingaruka za Coronavirus ku gihugu n’icyizere

Mu kugaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yifashishije imibare cyane cyane mu nkingi mwamba zigize ubuzima bw’igihugu, agaragaza uburyo cyashegeshwe cyane, nubwo bitabujije bike byashobokaga gukorwa.

Yavuze ko umusaruro mbumbe wagabanyutse cyane mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka kubera ko ibikorwa byinshi byafunzwe muri icyo gihe, gusa agaragaza ko wongeye kuzamuka mu gihembwe cya gatatu kandi hari icyizere cyo kurushaho umwaka utaha.

Perezida Kagame yavuze kandi ku bufasha bwahawe abaturage bagobotswe ngo babone ibiribwa kubera ingamba za Guma mu Rugo, miliyari 100 Frw zashowe mu kigega ngobokabukungu kigamije kuzahura ubucuruzi n’ibindi.

Nubwo byasabye igihugu amikoro menshi kandi atari yateganyijwe, Perezida Kagame yavuze ko hari ibyabashije kugerwaho nk’ibitaro bishya byubatswe, miliyari 400 z’amadolari zavuye mu byoherejwe hanze bivuye mu buhinzi, ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 byubatswe, ingo zisaga ibihumbi 200 zakuwe mu mwijima zigahabwa amashanyarazi, umuyoboro wa internet ya 4G wagejejwe mu duce dusaga 120 mu gihugu n’ibindi.

Ubusabe bw’uko Rusesabagina yarekurwa

Iki ni ikibazo kidasiba mu itangazamakuru umunsi ku munsi guhera muri Kanama uyu mwaka ubwo Paul Rusesabagina yatabwaga muri yombi.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro inkuru igezweho kuri iyi paji ari iy’Umudepite wo muri Amerika, Carolyn B. Maloney, uherutse kumwandikira ibaruwa amusaba kurekura Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi bwakozwe n’umutwe yashinze wa FLN, bwahitanye abaturage bagera ku icyenda mu mpera za 2018 mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza kuri ubwo busabe yohererejwe, ashimangira ibyo Guverinoma y’u Rwanda iherutse gusubiza Carolyn, by’uko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga ari nabwo buzafata umwanzuro kuri Rusesabagina.

Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko abasabira Rusesabagina kurekurwa ari abatazi urundi ruhande rwe rujyanye n’ibibi yakoze kandi yiyemereye mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko nta cyatunguye u Rwanda mu kuba hari abandika basaba ko arekurwa, ndetse yumvikanisha ko no mu gihe kiri imbere hashobora kuzaboneka abandi bandika, nubwo umwanzuro uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

Umutekano ni wose, utubazo duto mu Majyepfo

Igihugu cyabuze umutekano byose birazamba. Ababishidikanya barebe ibihugu bikungahaye ku mutungo kamere ariko wabipfiriye ubusa nka za Libya, Iraq n’ahandi kubera ko amahoro yabaye ingume.

Byari byitezwe ko Perezida Kagame asoza ijambo avuze ku mutekano. Yawukumojeho, yemeza ko muri uyu mwaka wose umutekano wari wifashe neza, nubwo habayeho utubazo mu bice by’Amajyepfo ku bice u Rwanda ruhana n’u Burundi.

Perezida Kagame yavuze ko umutekano wari wifashe neza uyu mwaka nubwo hari utubazo duke twagiye tuboneka ku nkiko z'u Rwanda

Nubwo atabitinzeho, yaje kwitsa ku isano y’abo bahungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse i Burundi n’ifatwa rya Rusesabagina ndetse yizeza ko n’abo basigaye bazisanga mu butabera.

Mu bice by’Amajyaruguru naho Perezida Kagame yavuze ko hagiye hagaragara ikibazo ku mupaka na Uganda, ibihugu bimaze imyaka hafi itatu umwuka utari mwiza.

Mu Burengerazuba, agace kakunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’indi, ubu umutekano watangiye kugaruka nyuma y’aho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagiyeho ubuyobozi bushya, bwiyemeje gufatanya n’ibihugu bituranyi mu kurandura imitwe iteza umutekano muke mu karere.

Ahakiri ibibazo, Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rukaganira n’abaturanyi, ibintu bigasubira mu buryo.

Ubushotoranyi ku Ngabo z’u Rwanda muri Centrafrique

Ubwo haburaga amasaha make ngo ijambo ry’uko igihugu gihagaze ritangazwe, Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo ritunguranye kivuga ko u Rwanda rwohereje muri Centrafrique ingabo zigamije gushyigikira izisanzweyo zishinzwe kugarura amahoro, zashotowe n’inyeshyamba zishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Izo ngabo z’u Rwanda kandi zagiye kubungabunga umutekano kugira ngo amatora ya Perezida n’ay’abadepite ateganyijwe ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 azabe mu ituze, nubwo iyo mitwe yitwaje intwaro yiyemeje kuyadurumbanya.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyose izo nyeshyamba zakwibasira Ingabo z’u Rwanda cyangwa zigashaka guhungabanya imigendekere myiza y’amatora, ingabo z’u Rwanda ‘zizakora akazi zigomba gukora’.

Abaturage banyotewe n’ibikorwa remezo n’iterambere ry’ubuhinzi

Ibijyanye n’ibikorwa remezo ndetse n’ubuhinzi nibyo byihariye umwanya w’ibibazo Perezida Kagame yabajijwe n’abaturage hirya no hino mu gihugu. Abenshi bagushaga ku kuba nta mbuto z’ibihingwa nk’icyayi n’ibindi bafite, abandi bakagaragaza ko nta mihanda, inganda n’ibindi.

Nk’umuturage wo muri Gicumbi yavuze uburyo aborozi muri ako karere kubera gahunda ya Girinka, babashije kwishakamo miliyoni 362 Frw zo kubaka uruganda rutunganya umukamo. Icyakora yasabye inkunga kuko ubushobozi bwabo bwabaye iyanga ashingiye ku gaciro uruganda ruzaba rufite.

Nyiraneza Bernadette wo muri Karongi yavuze uburyo abahinzi b’icyayi muri ako karere biteje imbere, gusa agaragaza ko bagifite ikibazo cyo kubona ingemwe z’icyayi ngo bagure ubuhinzi bwabo. Uyu mubyeyi kandi yavuze ku kibazo cy’umuhanda unyura mu mirima y’icyayi utameze neza ku buryo bigorana kugeza umusaruro ku masoko.

Ibi bibazo n’ibindi bijyanye n’ibikorwa remezo n’ubuhinzi, Perezida Kagame yasabye abo bireba muri Guverinoma kubikemura mu maguru mashya.

Umusoro w’ubutaka utavugwaho rumwe

Umusoro w’ubutaka umaze iminsi uvugwaho cyane n’abaturage, by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali guhera muri Nyakanga 2020, ubwo batangiraga gucibwa amafaranga ari hagati ya 0-300 kuri metero kare, uvuye hagati ya 0 na 80 Frw. Ni umusoro wahabije benshi by’umwihariko muri iki gihe ubukungu bwasubijwe inyuma na Coronavirus ku buryo hari abari bafite impungenge ko ubutaka bwabo bushobora gutezwa kubera kunanirwa kwishyura umusoro.

Umunyamakuru Mahoro Claudine wa Radio/Tv10 ubwo yabazaga ikibazo Perezida Kagame

Umuturage wo mu mujyi wa Kigali yakibajije Perezida Kagame, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ahabwa umwanya ngo asobanure , yizeza ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa.

Nubwo ari igisubizo gitanga icyizere ko umusoro ushobora kugabanywa, Perezida Kagame yibukije ko bitavuze kuvanaho umusoro burundu, gusa ashimangira ko hazubahirizwa ibibereye benshi mu baturage.

Icyizere ku rukingo rwa Coronavirus mu Rwanda

Hashize iminsi mike inkingo ebyiri zirimo urwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech, ndetse n’urwakozwe na Moderna zigaragajwe nk’izifite ubushobozi bwo kurinda uwazihawe ku kigero kirenze 90 %.

Kuri ubu ibihugu bikize biracuranwa kugura izo nkingo ndetse ubwoba ni bwose ko ibihugu bikennye bishobora kuzaburiramo cyangwa bigatinda kuzibona.

Perezida Kagame yabajijwe icyizere u Rwanda rufite mu kuba rwabona urukingo mu ba mbere, asubiza ko hari byinshi biri gukorwa birimo na gahunda ya COVAX rurimo igamije kugeza urukingo rwa Coronavirus kuri benshi no mu bihugu bikennye.

Nubwo iyo gahunda ihari, Perezida Kagame yavuze ko izatanga inkingo nke ku buryo batangiye gushaka ubundi buryo burimo no kuba bakwitabaza ibihugu byabonye inkingo mbere. Ashingiye ku buryo u Rwanda rwitwaye mu guhashya icyorezo, Perezida Kagame yavuze ko bitanga amahirwe yo kuba mu bihugu bya mbere bizabona urukingo muri Afurika.

Amezi atandatu ya mbere ya 2021 niyo Perezida yatanze nk’igihe gishoboka urukingo rwaba rwageze mu Rwanda.

Abataragezweho n’inkunga y’ikigega ngobokabukungu

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho ikigega cya miliyari 100 Frw ngobokabukungu, cyo gufasha ubucuruzi bwahungabanyijwe bikomeye na Coronavirus.

Ubwo abanyamakuru bari bahawe umwanya, bagaragaje ko hari abaturage bavuze ko batisanze muri icyo kigega ndetse bakemanga uburyo bukoreshwa mu gutoranya abagizweho ingaruka.

Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko hari ibyaba bitaragenze neza kandi bazagenzura, gusa avuga ko inguzanyo zo muri iki kigega zifite amabwiriza akurikizwa kugira ngo umuntu ayihabwe harimo no kugaragaza koko niba ubucuruzi bw’uyisaba bwaragizweho ingaruka na Coronavirus.

Abanyamakuru n'abaturage bari bateraniye kuri Kigali Convention Centre bategereje kuganira n'umukuru w'igihugu

Yavuze ko mu gihe abashaka ubufasha ari benshi, hari abashobora kwinuba kuko ibyo bashakaga byose batabihawe cyangwa se nta na bike bahawe, mu gihe badahuje n’amabwiriza yashyizweho.

Abakoze Jenoside bakidegembya muri Afurika y’Amajyepfo

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku busabe buherutse bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwasabye ubufasha kugira ngo ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bite muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babyihishemo.

Ku isonga hatungwa agatoki Afurika y’Epfo icumbikiye Fulgence Kayishema ushinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi basaga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange, bakaza gusenyerwaho Kiliziya.

Hari kandi Protais Mpiranya wahoze ari komanda w’abarindaga Perezida Habyarimana ushinjwa uruhare mu mpfu zirimo iz’abayobozi batavugaga rumwe na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside. Mpiranya bivugwa ko abarizwa muri Zimbabwe.

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba abo bantu batarafatwa kandi baba bazwi n’inzego z’ibihugu babamo, gusa yizeza ko ibiganiro bya dipolomasi bizakomeza n’ibyo bihugu, bisabwa gusa ubushake bwa politiki.

Impungenge ku bwoko bushya bwa Coronavirus

Ibice byinshi by’u Bwongereza byashyizwe muri Guma mu Rugo muri iyi minsi ndetse indege zigana n’iziva muri icyo gihugu zatangiye guhagarikwa nyuma y’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwahagaragaye bwahawe izina rya VUI-202012/01.

Kubera ubukana bw’ubwo bwoko bushya, hari impungenge ko hadafashwe ingamba zikomeye bwakwirakwira hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye kubyigaho vuba kugira ngo rumenye umwanzuro rufata mu maguru mashya.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa mu kwirinda Coronavirus kugira ngo babashe kuyitsinda burundu
Perezida Kagame yatanze iki kiganiro ari mu biro bye muri Village Urugwiro mu gihe abandi bari mu bice bitandukanye by'igihugu
Yiga mu Bushinwa ariko ubu ari mu Rwanda. Yashimiye Perezida Kagame uko yabafashije mu bihe bya Covid-19
Abanyamakuru Fiona Mbabazi na Barore Cleophas nibo bayoboye ikiganiro

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .