00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umuntu yaba ari mu makosa ate, ntihazabura abavuga ko arengana: Kagame avuga kuri Rusesabagina

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 December 2020 saa 02:51
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atatunguwe n’amajwi amaze iminsi yumvikana y’abasaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera ashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, kuko uri mu makosa atabura abamubona nk’umwere.

Rusesabagina yafashwe muri Kanama uyu mwaka, ahita agezwa mu butabera aho akurikiranyweho uruhare rw’ibikorwa bye n’iby’umutwe w’inyeshyamba ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi.

Kuva Rusesabagina yafatwa, hagiye humvikana abantu batandukanye bavuga ko akurikiranywe kubera impamvu za politiki, bityo bagasaba ko arekurwa.

Uwa vuba ni Carolyn B. Maloney, Umudepite ukuriye Komite ishinzwe Iperereza n’amavugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 nyuma yo kugaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina byari byitezwe.

Yagize ati “Ibi ntabwo wavuga ko bitari byitezwe, twumva neza Isi tubamo. Nubwo umuntu yaba ari mu makosa gute, nta gihe hatazabaho abantu bavuga ngo uyu muntu ntabwo akwiriye gukorwaho.”

“No mu muryango iyo hari umuntu wakoze amakosa, ntabwo abo mu muryango bose bemera ko yakosheje. Ni amateka twabayemo. Urebye ahahise hacu twagize imiryango, bamwe bajya kwica abo mu yindi miryango, abasigaye mu miryango batakoze ibyaha birabagora kwemera ko umuntu wabo yakoze icyo cyaha, bashakisha uburyo bwo kumuhishira.”

Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu batabariza Rusesabagina, bashobora kuba bamuzi igice, batazi uruhande rwe rubi. Icyakora, yavuze ko hashobora kuba hari n’abazi ukuri, bakakwirengagiza.

Ati “Ndakeka ko bariya bantu banditse amabaruwa bavuga ibintu bitandukanye, bashobora kuba badafite amakuru cyangwa bayafite bakayirengagiza cyangwa bagatekereza ko amakuru ntacyo amaze, cyangwa se bati uyu muntu ni uw’ingirakamaro kurusha abantu babuze ubuzima kubera ibikorwa bye.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo gutekereza ibintu bitandukanye ariko ko bidakwiriye kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko n’itangwa ry’ubutabera.

Yijeje ko ubutabera buzakora akazi kabwo kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina babone ubutabera.

Perezida Kagame yavuze ko nta gitunguranye mu byabaye ndetse avuga ko bishoboka ko amabaruwa azakomeza kwandikwa.

Ati “Ntabwo wavuga ko bitari byitezwe, wenda amabaruwa menshi azakomeza kwandikwa ariko twe tuzakurikiza ubutabera, icyo ubutabera buzatuyoboraho tuzareba ikizavamo […] Ndizera ko abo bazamura amajwi cyane mu buryo bubi wenda bazagira inyungu mu kumva ibyo tuvuga.”

Rusesabagina akurikiranywe n’Ubushinjacyaha hamwe n’abandi bantu 18 ku byaha icyenda bikomeye birimo gushinga umutwe witwaje intwaro, kujya mu mutwe w’iterabwoba, gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atigeze yihishira mu mugambi we wo gukora ibyo byaha akurikiranyweho, nk’aho hari amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2018 nka Perezida wa MRCD Ubumwe n’Umutwe wayo wa Gisirikare witwa FLN. Muri ayo mashusho, Rusesabagina ygaragaje ko ashyigikiye urubyiruko rwo muri FLN, mu buryo bweruye akaruhamagarira gushoza intambara ku Rwanda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko MRDC/FLN yagabye ibitero ku Rwanda mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu Ishyamba rya Nyungwe mu 2018 bigahitana inzirakarengane icyenda mu gihe abandi benshi bo bakomeretse.

Urubanza ruzatangira kuburanishwa ku wa 26 Mutarama 2021. Bazaburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina kizakemurwa n'ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .