00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite b’u Bongereza banze impinduka zakozwe mu mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 April 2024 saa 03:24
Yasuwe :

Abagize Umutwe w’Abadepite mu Bwongereza banze impinduka zakozwe na Sena y’u Bwongereza ku mushinga w’itegeko rireba amasezerano yo kohereza abimukira u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda.

Uyu mushinga w’itegeko ugomba kongera gusubizwa muri Sena kuri uyu wa Kabiri kugira ngo bongere bawusuzume.

Ingingo esheshatu zari zongewemo n’Abasenateri zatewe utwatsi harimo n’iyasabaga ko abafashije Ingabo z’u Bwongereza mu bikorwa bya gisirikare byakorewe mu bihugu by’amahanga n’abimukira bakoreye Leta bakurwa mu bazoherezwa mu Rwanda.

Mu zindi ngingo bateye utwatsi harimo isaba ko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa hagendewe ku mategeko y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Abasenateri kandi bifuzaga ko u Bwongereza bwafata u Rwanda nk’igihugu gitekanye gusa mu gihe ibyo aya masezerano asaba byubahirizwa uko biri, ariko Abadepite babyamaganira kure.

Izindi ngingo ni izerekeye ibyo kwita ku myaka, urwego rw’imibereho n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’umuntu ugiye koherezwa mu Rwanda, hamwe no kutabariramo abantu bahuye n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyangwa bahuye n’ubucakara. Ibi na byo ntibyemejwe.

Abahoze ari abayobozi bakuru mu Bwongereza bari bamaze iminsi banditse ibaruwa isaba ko Abanya-Afghanistan barwanye mu Ngabo z’u Bwongereza bakurwa ku rutonde rw’abazoherezwa mu Rwanda.

BBC yanditse ko uyu mushinga ushobora gutorwa muri iki Cyumweru icyo gihe hakaba nta mpinduka zaba zigikenewe kuwukorwaho, ariko kugira ngo ube itegeko rigize amategeko y’u Bwongereza bisaba ko Abadepite n’Abasenateri bemeranya ku buryo ryanditse.

Hari amakuru avuga ko mu gihe iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yatanga umusaruro u Bwongereza bwazayikomereza mu bihugu nka Costa Rica, Côte d’Ivoire na Armenia.

Abo mu Ishyaka ry’Abakozi basanzwe barwanya iyi gahunda bavuze ko mu gihe baba batsinze amatora rusange ateganyijwe muri uyu mwaka bahita bahagarika uyu mushinga.

Hari imiryango isanzwe yita ku bimukira binjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko yatangaje mo mu gihe uyu mushinga w’itegeko waba wemejwe ukinjira mu mategeko y’u Bwongereza muri iki cyumweru bahita batangiza ibirego byihuse kugira ngo hatagira indege itwaye abimukira ihaguruka ikaberekeza mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje kenshi ko indege ya mbere itwaye abimukira izahaguruka mu byumweru bike ikaberekeza i Kigali.

Ku ruhande rw’u Rwanda imyiteguro yo kwakira aba bimukira isa n’igana ku musozo kuko itegeko ryamaze kwemezwa n’inzego zose bireba, ndetse n’inyubako bazatuzwamo nyinshi zamaze kuzura.

Biteganyijwe ko mu mezi ane ya Mbere u Bwongereza buzohereza abimukira ibihumbi bibiri, mu gihe umubare rusange ushobora kuzagera ku bihumbi 30.

Abadepite bateye utwatsi impinduka zari zakozwe mu mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .