00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ifite ubwoba ko Israel ishobora kwihorera kuri Iran

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 April 2024 saa 05:48
Yasuwe :

Bamwe mu bayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubwoba ko Israel ishobora kurenga ku muburo bahawe, bakagaba ibitero byo kwihorera kuri Iran.

Ni nyuma y’igitero simusiga Iran yagabye kuri Israel mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Mata, aho Iran yihoreraga ku gitero cyagabwe ku biro biyihagarariye muri Syria mu ntangiriro za Mata.

Igitero cya Iran kikimara kuba Perezida wa Amerika, Joe Biden yasabye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kudasubiza Iran.

Bamwe mu bayobozi bakomeye muri Amerika batangarije NBC ko nta cyizere cy’uko Israel izubahiriza ubusabe bwa Biden.

Bivugwa ko abo bayobozi bafite ubwoba bw’imyitwarire ya Israel iyo bigeze ku bitero biyigabweho bakurikije icyakozwe na Hamas mu Ukwakira 2023, kigatuma Israel itangiza intambara yeruye muri Gaza n’ubu igikomeje.

NBC kandi yatangaje ko Perezida Biden afite impungenge z’imyitwarire ya Benjamin Netanyahu ugaragaza ko ashaka kwihorera, ibintu Amerika ifata nk’ibigamije kuyikururira mu bibazo byinshi dore koi fatwa nk’inshuti y’akadasohoka ya Israel.

Ikinyamakuru Elaph kuwa Kabiri cyanditse ko ingabo zirwanira mu kirere za Israel zimaze igihe zitoza kurasa kure mu bice nka Iran, cyane cyane mu bice icyo gihugu gikoreramo ibisasu kirimbuzi n’ibijyana nabyo.

Indege za drones Iran yohereje n'ibisasu byashwanyagujwe ku kigero cya 99%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .