00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yaburiye Israel ko nisubiza Iran, izabaga ikifasha

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 April 2024 saa 12:03
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Israel ko nigerageza kugaba ibitero kuri Iran, mu buryo bwo gusubiza ubutegetsi bwa Tehran ku bitero bwagabye kuri Israel, izabaga ikifasha kuko Washington itazigera itanga ubufasha muri ibyo bikorwa.

Mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Mata 2024 nibwo Iran yagabye drones n’ibisasu bya misile kuri Israel, mu buryo bwo kwihorera ku bindi bitero Israel yagabye ku biro by’uhagarariye inyungu za Iran muri Syria biherereye mu Murwa Mukuru, Damas.

Ibyo bitero Israel yagabye kuri ibyo biro ku wa 01 Mata 2024 byahitanye abarimo abayobozi bakuru mu ngabo za Iran.

Kuri iyi nshuro hafi y’ibyo bisasu byose Iran yohereje byarashwe bitaragera aho byari byagenwe kwangiriza, Israel ibifashijwemo n’intwaro z’ubwirinzi zazo, iza Amerika n’ibihugu by’inshuti.

Bamwe mu bayobozi bo mu butegetsi bw’i Washington bahishuye ko Joe Biden yagiriye inama Israel kubanza gutekereza kabiri mbere yo gusubiza ibitero Iran yayigabyeho.

Ngo Perezida Biden yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kubanza gutekereza byagutse n’uburyo buteguye neza izagabamo ibyo bitero n’iba inabiteganya.

Ikindi ni uko Biden n’ubutegetsi bwa Amerika muri rusange bugaragaza ko impamvu zo gusubiza Iran zaba nke cyane kuko ibitero yagabye ku wa 01 Mata 2024 yabyungukiyemo cyane kurusha uko Iran yungutse kuri iyi nshuro.

Ikiganiro Perezida Biden na Minisitiri Netanyahu bagiranye kuri telefone, cyagarukaga ku kureba uko ibintu byagabanyirizwa ubukana, hakareba kuri buri kimwe cyakozwe, Biden akavuga ko Israel ari yo yabyungukiyemo.

Ibiro bya Biden byagaragaje ko uko byagenda kose “Israel igomba guteganya ibitero byayo ariko ishingiye ku mibare myinshi cyane” mu kwirinda ko ibintu byafata indi ntera.

Umuvugizi wa Amerika mu bijyanye n’umutekano, John Kirby yerekanye ko inshuro nyinshi igihugu cye cyeretse Israel ko kidashaka ko amakimbirane cyane ayo mu Burasirazuba bwo Hagati yazamuka.

Amerika igaragaza ko izakomeza gufasha Israel mu bindi bikorwa, ariko ko ibijyanye no gusubiza Iran iki gihugu gihanganye na Hamas kizabaga kikanifasha.

Icyakoze ni icyemezo kitumvikanyweho neza n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Nka Mike Turner uhagarariye Aba-Républicain muri Leta ya Ohio, akaba no muri Komite y’Inteko ishinzwe ibijyanye n’ubutasi, yavuze ko ibyavuzwe na Kirby byo kwirinda ko intambara yafata indi ntera atari byo.

Ati “Byamaze gufata indi ntera ndetse ubutegetsi bugomba kugira icyo bukora.”

Ni ibintu ahuza na John Bolton wari umujyanama mu by’umutekano ku bwa Donald Trump, wavuze ko Amerika igomba kwiyunga kuri Israel niba yaremeye kurwanya yivuye inyuma gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi zikize ku bukana bwa nucléaire.

Perezida wa Amerika, Joe Biden (ibumoso) na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ubwo mu Ukwakira 2023 bari bahuriye i Tel Aviv muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .