00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakumiriye ingendo z’abakozi bayo muri Israel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2024 saa 07:25
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakumiriye abakozi bazo gukorera ingendo muri Israel kubera ubwoba bw’ibitero bishobora kugabwa na Iran muri icyo gihugu.

Ambasade ya Amerika yavuze ko abakozi bayo muri Israel babujijwe gukorera ingendo hanze y’Umujyi wa Yeruzalemu, Tel Aviv cyangwa Be’er Sheva ku bw’impamvu z’umutekano.

Iran iherutse gutangaza ko yitegura kwihorera ku bitero Israel yagabye kuri Ambasade yayo muri Syria bigahitana abantu 13 mu minsi 11 ishize.

Israel yahakanye uruhare muri icyo gitero gusa bivugwa ko ishobora kuba ariyo yari inyuma yacyo.

Iran ishyigikiye umutwe wa Hamas uhanganye na Leta ya Israel muri Gaza. Binavugwa ko ishyigikiye umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon nawo umaze igihe uhanganye na Israel.

Amerika yakumiriye ingendo z'abakozi bayo mu mijyi irimo Yeruzalemu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .