Ambasade ya Amerika yavuze ko abakozi bayo muri Israel babujijwe gukorera ingendo hanze y’Umujyi wa Yeruzalemu, Tel Aviv cyangwa Be’er Sheva ku bw’impamvu z’umutekano.
Iran iherutse gutangaza ko yitegura kwihorera ku bitero Israel yagabye kuri Ambasade yayo muri Syria bigahitana abantu 13 mu minsi 11 ishize.
Israel yahakanye uruhare muri icyo gitero gusa bivugwa ko ishobora kuba ariyo yari inyuma yacyo.
Iran ishyigikiye umutwe wa Hamas uhanganye na Leta ya Israel muri Gaza. Binavugwa ko ishyigikiye umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon nawo umaze igihe uhanganye na Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!