00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yasabwe gukumira imodoka zinjira muri Amerika zivuye mu Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2024 saa 07:54
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ari gusabwa gukumira imodoka zose zikorerwa mu Bushinwa ntizizongere kwinjira mu gihugu cye.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe amabanki muri Sena ya Amerika, Sherrod Brown, yatangaje ko “imodoka zikoresha amashanyarazi zo mu Bushinwa ni ikibazo gikomeye ku ruganda rw’ibinyabiziga muri Amerika”.

Amagambo ye yiyongereye ku yandi yavuzwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bo muri Amerika bakunze gusaba ko imodoka z’amashanyarazi zikorerwa mu Bushinwa zakumirwa muri Amerika cyangwa se zigashyirirwaho ibiciro bihanitse.

Muri Gashyantare, White House yatangaje ko igiye gukora iperereza rigamije kugenzura niba imodoka zikorerwa mu Bushinwa zaba zishobora gutera ikibazo ku mutekano wa Amerika.

Senateri Brown uri mu bashaka ko imodoka zo mu Bushinwa zikumirwa muri Amerika, akomoka mu ishyaka ry’aba-démocrate. Ni uwo muri leta ya Ohio imwe mu zizwi ho kuba zibamo inganda nyinshi z’imodoka.

Umwaka ushize, agaciro k’ibicuruzwa Amerika yakuye mu Bushinwa kagabanutse ku kigero cya 20% kagera kuri miliyari 427$. Muri icyo gihe, ibyo u Bushinwa bwakuye muri Amerika byo byagabanutseho 4% bigera munsi ya miliyari 148$.

U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gikora imodoka nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .