00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biravugwa ko Israel iri gushaka kwihorera kuri Iran igatanga isomo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 April 2024 saa 08:08
Yasuwe :

Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko Guverinoma y’icyo gihugu yaba iri mu myiteguro yo kwihorera ku gitero yagabweho na Iran mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize rishyira ku Cyumweru.

Ni igitero cya drones n’ibisasu bya misile byoherejwe na Iran, yihorera ku kindi gitero giherutse kugabwa ku biro by’uyihagarariye muri Syria, hagapfa barindwi barimo abasirikare bakuru.

Ibisasu bya Iran ntabwo byashegeshe cyane Israel kuko byashwanyagujwe bikiri mu kirere, bigizwemo uruhare n’ingabo z’icyo gihugu, iz’u Bwongereza, Amerika n’u Bufaransa.

Nubwo byashwanyagujwe ku kigero cya 99% nta cyangiritse, benshi baribaza niba Israel izaceceka nkuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabisabye.

Televiziyo yo muri Israel, Channel 12 yatangaje ko amakuru ifite ari uko Guverinoma yamaze gutegura “kwihorera bikomeye’ kuri Iran.

Raporo yabonywe ivuga ko “tudashobora kwemera ko igitero gifite ubukana bungana kuriya kigenda gutyo gusa ntacyo dukoze”.

Nubwo igihe uwo mwanzuro wafatiwe n’igihe igitero cyabera bitatangajwe, mu batavuga rumwe na Leta muri Israel nabo igitutu ni cyose ngo hatangizwe intambara yo guha isomo Iran.

Avigdor Liberman uri mu batavuga rumwe na Leta yabwiye Times of Israel ko nta yandi mahitamo igihugu cye gifite uretse guha isomo Iran, ariko bigakorwa mu buryo butarakaza ibihugu by’inshuti.

Yasabye Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu gukomeza guceceka ahubwo akibanda ku gutegura icyo gikorwa cyo kwihorera.

Hatangajwe ko Israel yaba iri mu myiteguro yo kwihimura kuri Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .