00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump agiye kwitaba urukiko ku cyaha cyo guhonga indaya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 April 2024 saa 11:42
Yasuwe :

Kuri uyu wa 15 Mata 2024 ni bwo biteganyijwe ko bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwabaye perezida w’iki gihugu agera imbere y’abacamanza aburana ku byaha akurikiranyweho n’inkiko.

Uwo ni Donald Trump wabaye perezida wa 45 wa Amerika aho agomba kuburana ku byaha byo guhonga indaya yitwa Stormy Daniels.

Ni amafaranga yahaye iyo ndaya mu 2016 ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu, kugira ngo itavuga ayo mabi bakoranye hanyuma icyizere cy’abaturage kuri we kikayoyoka.

Uyu musaza w’imyaka 77 yahaye Stormy Daniels ibihumbi 130$, nk’uko iyi ndaya yabyigambye, inatangaza ko yayashyikirijwe binyuze ku munyamategeko wa Trump witwa Michael Cohen.

Amategeko ateganya ko Trump naramuka ahamwe n’ibi byaba ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ine, icyakora abahanga mu by’amategeko bagaragaza ko icyo gihano gishobora gusimbuzwa amafaranga.

Ni urubanza rushobora gukoma mu nkokora imigambi ya Trump, cyane ko rugiye kuba mu bihe byo kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu, ibintu bishobora gutuma atakarizwa icyizere.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara hagati y’ibyumweru bitandatu n’umunani, rukazibanda cyane kuri aya mafaranga Trump yanyujije kuri Cohen na we akayashyikiriza iyi ndaya.

Nubwo gutanga amafaranga muri ubu buryo bitari icyaha, ubushinjacyaha bwa Manhattan bugaragaza ko Trump yakoze icyaha agaragaza mu nyandiko z’ubucuruzi ze ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bindi bintu byemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko muri uru rukiko hazumvwa abantu batandukanye barimo uwahawe amafaranga, uwayanyujijweho n’umunyamategeko wa Trump.

Inshuro nyinshi Trump yagerageje gusaba ko uru rubanza rwasubikwa, icyakora kuri iyi nshuro ubwo busabe bwatewe utwatsi hagaragazwa ko yabutanze atinzwe.

Akenshi Trump yakunze kugaragaza ko ibyo akurikiranyweho nta shingiro bifite ahubwo bishingiye ku mpamvu za politiki no kumukoma mu nkokora ngo atiyamamaza.

Iki cyaha ni kimwe muri bine Trump akurikiranyweho, ariko bigateganywa ko ari na cyo azaburanaho mbere y’uko amatora azaba ahanganyemo na Perezida Joe Biden mu Ugushyingo 2024 aba.

Donald Trump agiye kugaragara imbere y'urukiko ku byaha byo guhonga indaya ngo itavuga ko basambanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .