Si Elena Guerra gusa kuko Papa Francis yanashyize muri uru rwego abandi nka Teresa Lanfranco ndetse n’abakirisitu bahowe ukwemera mu ntambara yo muri Espagne (The martyrs of Spain) kuva mu 1934 kugeza mu 1939.
Elena Guerra ni Umutaliyanikazi wavutse mu 1835 yitaba Imana mu 1914. Yavukiye mu muryango wishoboye watumye ahabwa uburere bwiza bushingiye ku ndagaciro za gikirisitu.
Mu myaka ya 20 yashinze itsinda hamwe n’abandi bakobwa bo mu gace yari atuyemo aryita ubucuti bushingiye ku mwuka (Spiritual Friendships) ryari rigamije kwigisha abandi bana bato.
Umunsi umwe yajyanye na se gusura i Roma ari nabwo yagize igitekerezo cyo kwiha Imana agikuye kuri Papa Pius IX.
Umuryango we warwanyije icyo gitekerezo ariko arawutsembera birangira abaye Umubikira ndetse aza no gushinga Umuryango w’Ababikira ba Roho Mutagatifu mu 1882 wari ugamije kwigisha urubyiruko umuco ushingiye ku kubaha Imana.
Elena Guerra ni izina rizwi mu Rwanda kuko hari amashuri abiri yisumbuye yamwitiriwe. Rimwe riri mu Karere ka Muhanga i Cyeza, irindi rikaba i Huye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!