00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangazamakuru 12 byishyize hamwe bisaba Biden na Trump guhurira mu kiganiro mpaka

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 15 April 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Ibitangazamakuru bikomeye 12 bikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byasabye Perezida Joe Biden na Donald Trump bitegura kuzahangana mu matora yo mu Ugushyingo bahagarariye amashyaka yabo, Aba-Democrates n’Aba-Républicains, guhurira mu kiganiro mpaka.

Byanditse biti “Ibiganiro mpaka bifite umumaro ukomeye muri Demokarasi ya Amerika, kuko byagiye bigira uruhare muri buri matora y’Umukuru w’igihugu mu myaka 50 ishize, guhera mu 1976,”

Ibi bitangazamakuru kandi byasabye ko icyo kiganiro mpaka cyaterwa inkunga nk’uko Komisiyo Ishinze gutegura Ibiganiro mpaka by’abakandida Perezida yabikoze guhera mu 1988.

Biti “N’ubwo hakiri kare kuba ubutumire bwagezwa ku bakandida, ntabwo ari kare ku bakandida bizeye kuba ari bo bazahagararira amashyaka yabo, kwerekana ko bashyigikiye icyo gitekerezo, ndetse n’ubushake bwo kuzitabira icyo kiganiro mpaka.”

Mu bihe bitandukanye Trump yagiye yumvikana asa n’ushotora Biden yerekana ko adashoboye, ndetse si rimwe si kabiri amutumira mu kiganiro mpaka avuga ko ari ho Abanyamerika babonera ushoboye.

Ku wa kane ushize, babiri mu bajyanama ba Trump mu byo kwiyamamaza, boherereje ibaruwa Komisiyo ishinzwe gutegura ibi biganiro mpaka basaba ko hakwihutishwa indangaminsi y’ibyo biganiro mpaka, basaba ko byazaba byinshi kurusha bitatu bisanzwe ndetse bikigizwa imbere kuruta uko byari bisanzwe.

Uruhande rwa Biden ntirwigeze rugaragaza ko rwemeye ibyo gusa na none ntirwabihakanye ahubwo rwavuze mu kwezi gushize ko bizaterwa n’imyitwarire ya Trump.

Ibyo bitangazamakuru byihurije hamwe bigatumirira aba bakandida gukora iki kiganiro mpaka birimo ABC News, CBS News, NBC Universal (ibarizwamo NBC News na MSNBC) ndetse na FOX, CNN, C-SPAN, ndetse na PBS NewsHour na Nextstar’s News Nation.

Joe Biden na Donald Trump basabwe n'ibitangazamakuru guhurira mu kiganiro mpaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .