Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters byabitangaje, muri ibi biza harimo umutingito uri ku gipimo cya 7,1 wibasiye Intara ya Xinjiang, inkangu zibasiye Yunnan n’umwuzure waturutse mu Ruzi rw’Umuhondo (Yellow River).
Izuba ryinshi na ryo ryibasiye igice cy’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa, ryangiza imyaka iri ku buso bwa hegitari 424.000, hiyongeraho umuyaga mwinshi ndetse n’umuriro wibasiye amashyamba.
Umutingito, inkangu n’imyuzure byishe abantu 76, mu gihe abandi 110.000 bari bakeneye kwimurwa by’agateganyo byihuse barimo n’abagombaga kwimurirwa ahandi. Muri rusange, abantu barenga miliyoni 10,4 bagizweho ingaruka muri iki gihe.
Mu 2023, ibiza byibasiye u Bushinwa byishe abantu 691. Byabuhombeje ama-Yuan miliyari 47,7. Yanganaga na miliyari 61.447 z’amafaranga y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!