Uyu mushinga uteganya ko ku mipaka yo muri EU hazashyirwaho ibigo bishya bizajya byakira abimukira mu gihe hasuzumwa ubusabe bwabo, kandi gahunda yo kohereza ahandi abatujuje ibisabwa izajya yihutishwa.
Ibihugu bigize uyu muryango kandi bizajya bifasha u Butaliyani n’u Bugiriki kwakira abimukira cyangwa se bitange umusanzu w’amafaranga yo kubifasha kubitaho. Ibi bihugu byombi ni byo bakira benshi badafite ibyangombwa.
Indi ngingo iri muri uyu mushinga ivuga ko abimukira batujuje ibisabwa bazajya boherezwa mu bihugu bitekanye ariko bitari muri uyu muryango.
Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabitangaje, biteganyijwe ko Komisiyo ya EU izashyiraho uburyo bwo gushyira mu bikorwa iri tegeko, mbere y’uko ritangira kubahirizwa mu 2026.
Minisitiri ushinzwe abimukira mu Bugiriki, Dimitris Kairidis, yishimiye iri tora, agaragaza ko ari imwe mu ntambwe zikomeye uyu muryango wateye, cyane ko iri tegeko rizafasha ibihugu biwugize gukemurira hamwe ikibazo cy’abimukira.
Iri tora kandi ryashyigikiwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ndetse na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, gusa imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira yagaragaje ko ari “akagambane” kakorewe indangagaciro z’umuryango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!