Ibi Iran ibitangaje nyuma yo kugaba igitero kuri Israel ku itariki ya 13 ishyira iya 14 Mata 2024, iki gihugu kivuga ko ari ukwihorera kuri Israel nyuma y’igitero yagabye kuri ambasade yacyo iri muri Syria kigahitana Abanya-Iran barindwi harimo n’abajenerali babiri mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata.
Minisitiri w’Ingabo wa Iran, Mohammad Reza Ashtiani yagize ati “Igihugu icyo ari cyo cyose kiraha ubufasha Israel bwaba ubwo mu kirere cyangwa ku butaka, kirabona igisubizo cyacu cyihuse”.
Iran kandi yihanangirije Leta zunze Ubumwe za Amerika, izibwira kugendera kure aya makirimbirane kuko ari hagati y’ibihugu bibiri gusa.
Iran yongeyeho ko ibyo iri gukora kuri Israel ibyemererwa n’ingingo ya 51 mu y’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe bibaye ngombwa.
Perezida Joe Biden yatangaje ko Israel yagaragaje ko ifite ububasha bukomeye bwo kurwana ndetse ko Amerika yayifashije guhanura hafi ya drones zose na missiles bya Ian.
BBC yatangaje ko muri ibi bitero, Israel ifatanyije n’abambari bayo bahanuye drones zirenga 300 ndetse na missiles zaterwaga na Iran. Gusa Israel yemeye ko hari nke muri izo drones na misiiles zabashije kurgea ku butaka bwayo by’umwihariko ku birindiro by’ingabo zayo biri mu Majyepfo y’igihugu ndetse ko hakomeretse umwana umwe.
Ni mu gihe ariko Iran yo ivuga ko ibyakozwe mu gitero yagabye byose byabashije kugera ku ntego, ariko ishimangira ko iyi ntambara itari bukomeze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!