Major General Mohammad Bagheri yavuze ko “Leta ya Israel yarenze umurongo utukura ku rwego bitari kwihanganirwa. Iki gikorwa cya gisirikare turabona ko cyatanze umusaruro kandi cyarangiye kuri twe, nta ntego dufite yo kugikomeza.”
Iran ishinja Israel kuba yaragabye igitero cyo mu kirere kuri Ambasade yayo muri Syria mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse kigahitana umusirikare mukuru wa Iran.
Bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko ibitero bya Iran kuri Israel byamaze amasaha atanu, bivuze ko amasaha atanu yashize ibisasu n’ikoranabuhanga by’ubwirinzi bya Israel n’ibihugu by’inshuti biri kugerageza gushwanyaguza drones n’ibisasu byoherejwe na Iran.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari yatangaje ko Iran yohereje indege zitagira abapilote (drones) zisaga 300 muri Israel, gusa ashimangira ko nibura ku kigero cya 99% zahanuwe.
Mu byoherejwe kandi harimo ibisasu biraswa kure harimo n’ibyaguye ku butaka bwa Israel, byangiza ikigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu kirere.
Hagari yavuze ko yinshi muri drones zahanuwe zitaragera mu kirere cya Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!